RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinzwe n’Amagaju FC biba ngombwa ko Polisi y’igihugu itabara-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/06/2018 21:25
0


Rayon Sports yatsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Amahoro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018. Nyuma y’umukino, abafana ba Rayon Sports bashatse kwigaragambya ariko Polisi y’igihugu irahagoboka.



Wari umukino ikipe ya Rayon Sports yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere kuguma mu murongo mwiza wo guhatanira igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018 ariko byarangiye amanota atatu atashye i Nyamagabe.

Amagaju FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 27' ku gitego cyatsinzwe na Baba Yahaya Moustapha mbere y'uko Munezero Dieudonne yongeramo ikindi ku munota wa 38'. Kimwe mu bitego byo kwishyura cya Rayon Sports cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 45' ku mupira yahawe na Christ Mbondy, umukino urangira gutyo.

Igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Manishimwe Djabel

Igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Manishimwe Djabel

Abakinnyi b'Amagaju FCbishimira igitego cyatsinzwe na Yahaya Baba Moustapha

Abakinnyi b'Amagaju FC bishimira igitego cyatsinzwe na Yahaya Baba Moustapha

Nyuma y’umukino, abafana bacye ba Rayon Sports bari muri sitade Amahoro baririmbye indirimbo zitandukanye bagaragaza ko batishimiye uburyo batakaje amanota imbere y’Amagaju FC ndetse bakavuga ko batifuza ko Ivan Minaert yakomeza kubatoreza ikipe kuko ngo ni we utumye ijya mu mibare ikomeye yo kubura igikombe.

Aba bafana banze gusohoka muri sitade bategereza ko Ivan Minaert aganira n’abanyamakuru ari nako Polisi y’igihugu yari yamaze kongera umubare w’abagomba gucunga umutekano muri sitade imbere no hanze yayo.

Imodoka itwara abakinnyi ba Rayon Sports yabaye iretse kugenda kugira ngo bategereze umutoza nawe aze afate imodoka ye bityo bagendere rimwe. Polisi y’igihugu yakomeje gucunga umutekano ikumira abafana bashakaga kuba bakwegera aho umutoza ari cyo kimwe n’imodoka y’abakinnyi.

Abakinnyi bajya mu modoka ibatwara

Abakinnyi ba Rayon Sports

Rayon Sports

Abakinnyi bajya mu modoka ibatwara 

Abakinnyi bamaze kujya mu modoka ni bwo Ivan Minaert nawe yakije imodoka ye ajya imbere kuko polisi y’igihugu yari yamaze kwigizayo abafana bityo n’imodoka y’abakinnyi irakurikira bagana ku Kimihurura ku kabari kitwa “Be Life” aho bagiye mu nama yo kwiga no kurebera hamwe ibintu byababayeho n’uburyo byakosoka mu maguru mashya.

Muri uyu mukino, Rayon Sports ntabwo yari ifite abakinnyi nka Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Yannick Mukunzi, Nahimana Shassir na Muhire Kevin. Iki cyuho cyaje kugaragara mu mukino kuko Rayon Spotts ahanini yagowe no kuba itari ifite hagati hakomeye kuko Niyonziman Olivier Sefu wari wagarutse nawe wabonaga atarafatisha neza.

Abafana ntabwio bihutiye gutaha

Abafana ntabwo bihutiye gutaha 

Rayon Sports Fans

Polisi y'igihugu iherecyeza Ivan Minaert kugira ngo imukize abafana

Polisi y'igihugu iherekeza Ivan Minaert kugira ngo imukize abafana

Polisi y'igihugu yigizayo abafana kugira ngo ikipe ya Rayon Sports itahe

Polisi y'igihugu yigizayo abafana kugira ngo ikipe ya Rayon Sports itahe

Shaban Hussein Tchabalala mu bakinnyi b'Amagaju FC yahozemo

Shaban Hussein Tchabalala mu bakinnyi b'Amagaju FC yahozemo 

Iminota 30’ y’umukino yarangiye ubona Amagaju FC yatangiye kwigirira icyizere cyo kuba bakina umupira bateguye bityo batangira kotsa igitutu ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari burimo Rwatubyaye Abdul afatanya na Mugabo Gabriel bityo Mutsinzi Ange agace iburyo naho Eric Rutanga Alba agaca ibumoso.

Ku munota wa 34’ ni bwo Ivan Minaert amaze kubona ko Amagaju FC yari amaze iminota irindwi n(27’) abonye igitego ku burangare bw’abugarira, yahise yinjiza Nyandwi Saddam ajya inyuma iburyo havamo Mugabo Gabriel wari mu mutima w’ubwugarizi bityo Mutsinzi Ange Jimmy yisunika agana mu mutima w’ubwugarizi gufatanya na Rwatubyaye Abdul.

Nyuma y’uku gusimbuza gusa, Amagaju FC yabahaye iminota ine gusa ahita yongeramo igitego cya kabiri ku munota wa 38’ gitsinzwe na Munezero Dieudonne. Gusa amakipe yagiye kuruhuka Rayon Sports yishyuyemo kimwe cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 45’ w’umukino ku mupira yahawe na Christ Mbondy. Rayon Sports yakomeje gusunika ishaka ibindi bitego ariko Amagaju FC nayo yari yamaze kubona ko bishoboka ko bakina umupira kugeza ku ifirimbi ya nyuma.

Habimana Sosthene umutoza mukuru w’Amagaju FC wanatoje akanakinira Rayon Sports, yaje gukora impinduka akuramo Dusabe Jean Claude yinjiza Aman Mugisho Mukeshe ku munota wa 66’, Munezero Dieudonne watsinze igitego yaje kugira ikibazo cy’imvune asimburwa na Bisangwa Jean Luc uva indimwe na Mutijima Janvier (AS Kigali), byari ku munota wa 75’ mbere y'uko Baba Yahaya Moustapha nawe wafunguye amazamu yaje gusimburwa na Biraboneye Aphrodise ku munota wa 86’.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, uretse Nyandwi Saddam wasimbuye Mugabo Gabriel ku munota wa 34’, Ismaila Diarra yasimbuye Christ Mbondy ku munota wa 64’ nyuma yo kugaragaza ko ari gutakaza imipira imbere y’izamu. Habimana Yussuf Nani yasimbuye Mugisha Gilbert ku munota wa 87’ ubwo Rayon Sports yahise itangira kubona imipira y’imiterekano myinshi ariko ntibayibyaza umusaruro.

Muri uyu mukino, Ndikumana Tresor na Muhawenayo Gady (umunyezamu) b’Amagaju FC buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo mu mukino. Amagaju FC yahise yicara ku mwanya wa 12 n’amanota 27 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 44 irushwa amanota ane (4) na AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 48 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 50.

Nyuma y'umukino abatoza ba Rayon Sports bicaye barumirwa

Nyuma y'umukino abatoza ba Rayon Sports bicaye barumirwa 

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba FC Amagaju

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba FC Amagaju 

Habimana Yussuf Nnai yinjiye asimbuye Mugisha Gilbert

Habimana Yussuf Nnai yinjiye asimbuye Mugisha Gilbert

Bisangwa Jean Luc ashaka uko yagenza umupira  nyuma yo gusimbura Munezero Dieudonne

Bisangwa Jean Luc ashaka uko yagenza umupira nyuma yo gusimbura Munezero Dieudonne

Mbere gato yuko batera koruneri

Mbere gato yuko batera koruneri

Abafana ba Rayon Sports

Ni umukino utitabiriwe

Ni umukino utitabiriwe 

Eric Rutanga Alba  ashaka inzira kwa Ndizeye Innocent (5)

Eric Rutanga Alba ashaka inzira kwa Ndizeye Innocent (5)

Mugisha Gilbert azamukana umupira  ashaka inzira

Mugisha Gilbert azamukana umupira ashaka inzira 

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports bategereje igitego

Ahishakiye Nabil na baganzi be muri sitade Amahoro

Ahishakiye Nabil umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports 

Eric Rutanga ku mupira

Bamporiki Edouard (uri kureba muri Telefoni) umuyobozi w'itorero ry'igihugu nawe yarebye uyu mukino

Bamporiki Edouard (uri kureba muri Telefoni) umuyobozi w'itorero ry'igihugu nawe yarebye uyu mukino

Mutsinzi Ange Jimmy ku mupira

Mutsinzi Ange Jimmy ku mupira 

Habimana Sosthene (Iburyo) umutoza mukuru wa FC Amagaju

Habimana Sosthene (Iburyo) umutoza mukuru wa FC Amagaju 

Shaban Hussein Tchabalala ku mupira

Shaban Hussein Tchabalala yari afashwe bikomeye kuko abakinnyi b'Amagaju FC bamuzi neza

Shaban Hussein Tchabalala yari afashwe bikomeye kuko abakinnyi b'Amagaju FC bamuzi neza 

Christ Mbondy ashaka inzira

Christ Mbondy ku mupira abangamiwe na Ndikumana Tresor (4)

Christ Mbondy ku mupira abangamiwe na Ndikumana Tresor (4)

Manishimwe Djabel ku mupira

Manishimwe Djabel niwe wishyuriye Rayon Sports igitego kimwe muri bibiri batsinzwe

Manishimwe Djabel ni we wishyuriye Rayon Sports igitego kimwe muri bibiri batsinzwe 

Muhawenayo Gad Umunyezamu w'Amagaju FC mbere yo gusimbura Twagirimana Pacifique

Muhawenayo Gad Umunyezamu w'Amagaju FC mbere yo gusimbura Twagirimana Pacifique

Muhawenayo Gad Umunyezamu w'Amagaju FC

Mugisha Gilbert azamukana umupira  nyuma yuko yari yongeye kubanzamo

Mugisha Gilbert azamukana umupira nyuma yuko yari yongeye kubanzamo

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga

11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Rwatubyaye Abdul 5, Mugabo Gabriel 2, Eric Rutanga Alba 3, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mugisha Francois Master 25, Christ Mbondy 9, Shaban Hussein Tchabalala 11, Manishimwe Djabel 28 na Mugisha Gilbert 12

Amagaju FC XI: Muhawenayo Gadi (GK, 1), Celestin Niyokwizerwa 2, Hussein Hakizimana 3, Yumba Kaite 10, Rutayisire Egide 16, Ndikumana Tresor 4, Ndizeye Innocent (C, 5), Baba Yahaya Moustapha 9, Munezero Dieudonne 11 na Dusabe Jean Claude 6

Niyonzima Olivier Sefu yari yagarutse mu kibuga

Niyonzima Olivier Sefu yari yagarutse mu kibuga 

Manishimwe Djabel na Shaban Hussein Tchabalala nyuma y'igitego cyo kwishyura

Manishimwe Djabel na Shaban Hussein Tchabalala nyuma y'igitego cyo kwishyura

PHOTOS: MIHIGO Saddam (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND