RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinze Sunrise FC isoza imikino ibanza iri imbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/03/2018 18:07
1


Rayon Sports yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere n'amanota 30 nyuma yo gutsinda Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino waberaga i Nyagatare kuri uyu wa Mbere.



Bimenyimana Bonfils Caleb yatsinzemo bibiri (15', 41') ikindi gitsindwa na Usengimana Faustin ku munota wa 70'. Sunrise FC yatsindiwe na Orotomal Alex na Iyabivuze Osee.

Igice cya mbere ikipe ya Rayon  Sports yungukiye cyane ku mipira ituruka mu mpande kuko igitego cya mbere cyavuye ku mupira Christ Mbondy yahaye Bimenyimana Bonfils Caleb  ku munota wa 15'.

Igitego cya kabiri cyatsinzwe n'ubundi  na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 41' ku mupira wavuye kwa Ismaila Diarra. Igitego cya mbere cya Sunrise FC cyabonetse ku munota wa 46' gitsinzwe na Orotomal Alex ku mupira yahawe na Moussa Ally Sova mbere yuko Iyabivuze  Osee yungamo ikindi ku munota wa 51'.

Ku munota wa 70' nibwo Eric Rutanga Alba yateye koruneri birangira Usengimana Faustin atsinze igitego akoresheje umutwe (3-2). Cyari igitego cya gatanu kuri Orotomal Alex muri shampiyona.

Abakinnyi nka Mutsinzi Ange Jimmy, Bimenyimana Bonfils Caleb, Kwizera Pierrot, Isamaila Diarra,  Nyandwi Saddam na Christ Mbondy batanze umusanzu ukomeye mu bitego bibiri bya mbere.

Nyuma yo kuba Sunrise FC yari imaze gusimbuza, bagafata Mutabazi Hakim hakajyamo Mbazumutima Mamadou nibwo bahise batangira guhagarara neza banishyura ibitego bibiri mu minota itanu.

Ivan Minaert amaze kunganya nibwo yakuyemo Ismaila Diarra ashyiramo Niyonzima Olivier Sefu wahise afatanya na Mugisha Francois bityo Kwizera Pierrot abajya imbere. Moussa Ally Sova yahawe ikarita y'umuhondo nyuma bamusimbuza Mutwewingabo Fidele.

Nova Bayama yahise asimbura Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 79' w'umukino. Mugabo Gabriel yahawe ikarita y'umuhondo ku munota wa 83'.

AS Kigali yamanutse ku mwanya wa kabiri n'amanota 30,  Kiyovu Sport ni iya 3 n'amanota 28 mu gihe APR FC iza ku mwanya wa kane n'amanota 25 n'umukino w'ikirarane ifitanye na Gicumbi FC kuri uyu wa Gatatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga Alba 3, Mugabo Gabriel 2, Usengimana Faustin 15, Mutsinzi Ange Jimmy 5,  Kwizera Pierrot 23,  Mugisha Francois 25, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Christ Mbondy 9 na Ismaila Diarra 20.

Sunrise FC XI: Habarurema Gahungu (GK, 30), Serumugo Ally (C, 2), Niyonshuti Gad 3, Regis Mushimiyimana 26, Niyonshuti Modeste 28, Leon Uwamabazimana 20, Iyabivuze Osee 22, Mutabazi Hakim 12, Orotomal Alex 9, Mussa Ally Sova 10 na Niyibizi Vedaste 14.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • messi6 years ago
    tuzayirwa inyuma pe gusa iyi equipe izazica 1.Bakame,2Ange,3Rutanga 4 Faustin 5Manzi ,Yanick,Pierro ,Kevin,Djabel,Mbondi na Chabalala





Inyarwanda BACKGROUND