RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinze Sunrise FC, Bimenyimana afungura amazamu anabona ikarita itukura

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/11/2018 18:17
7


Rayon Sports yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino wasozaga iy’umunsi wa gatatu wa shampiyona 2018-2019, Bimenyimana Bonfils ahabwa ikarita itukura azira kurwana n’umufana wari winjiye mu kibuga.



Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 19’ kuri penaliti yatewe na Bimenyimana Bonfils Caleb mbere yuko Sarpongo Michael atsinda igitego cye cya mbere muri Rayon Sports ku munota wa 25’.

Bimenyimana Bonfils Caleb yahawe ikarita itukura ku munota wa 87’ w’umukino nyuma yuko yari arwanye n’umufana wa Sunrise FC wari uje mu kibuga bityo Bimenyimana Bonfils Caleb agashaka kwihanira.

Bimenyimana Bonfils  Caleb ahabwa ikarita itukura

Bimenyimana Bonfils Caleb ahabwa ikarita itukura 

Umufana wa Sunrise FC ahanganye na Bimenyimana Bonfils Caleb

Umufana wa Sunrise FC ahanganye na Bimenyimana Bonfils Caleb

Umufana yaje gusphorwa na Polisi y'igihugu

Umufana yaje gusohorwa na Polisi y'igihugu

Sarpong Michael yatsindaga igitego cye cya mbere mu mukino we nwa mbere muri Rayon Sports

Sarpong Michael yatsindaga igitego cye cya mbere mu mukino we wa mbere muri Rayon Sports

Sarpong Michael ahetse Donkor Prosper Kuka

Sarpong Michael ahetse Donkor Prosper Kuka 

11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga

11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Rayon Spotrts ubwo bishimiraga igitego cya mbere

Rayon Spotrts ubwo bishimiraga igitego cya mbere 

Iradukunda Eric Radou myugariro umaze gufatisha muri Rayon Sports ku mupira

Iradukunda Eric Radou myugariro umaze gufatisha muri Rayon Sports ku mupira 

 Inkuru irambuye n'amafoto mu kanya...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yaka5 years ago
    Ariko se Caleb yari gukora iki ko yitabaye kuko uriya mufana yinjiye bigaragara ko ashaka kumukubita. Ahubwo Rayon sport isabe Ferwafa bige kuri iriya rouge.
  • sniper5 years ago
    Iyao bamureka akabanza akayumvisha akayikura nk'iryinyo rimwe iyo mbwa
  • kamanzi5 years ago
    Ariko iyi carte rouge igomba kuvanwaho immediately kuko ntago abakinnyi bagiye gukina n'abafana bagiye gukirana n'abakinnyi. Ahubwo sunrise ihanwe bikomeye
  • Bobo5 years ago
    Ahubwo iyo mbwa ngo ni Caleb bayihane bayitumye kurwana se
  • kigali5 years ago
    Uyu ni umunyeshuri ndamuzi akunda kunywa inzoga cyane, akaba ari ni umufana wa APR ukomeye, ubwo uwabyumva neza arabibona ko ataraje Guha congratulation abakinnyi ba Rayon.
  • Mangara5 years ago
    ahubwo Caleb ayo amushota uwo mumajigo, umufana usanze umukinnyi mukibiga uba Uzi agenzwa n'iki cg bari bamutumye gukubita Caleb ibuye mumutwe !! ahubwo police nikore iperereza neza. ikindi biriya bibuga biratusebya kbs.
  • Eric5 years ago
    Iyo ndundi mwayisubije iwabo





Inyarwanda BACKGROUND