Rayon Sports yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino wasozaga iy’umunsi wa gatatu wa shampiyona 2018-2019, Bimenyimana Bonfils ahabwa ikarita itukura azira kurwana n’umufana wari winjiye mu kibuga.
Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 19’ kuri penaliti yatewe na Bimenyimana Bonfils Caleb mbere yuko Sarpongo Michael atsinda igitego cye cya mbere muri Rayon Sports ku munota wa 25’.
Bimenyimana Bonfils Caleb yahawe ikarita itukura ku munota wa 87’ w’umukino nyuma yuko yari arwanye n’umufana wa Sunrise FC wari uje mu kibuga bityo Bimenyimana Bonfils Caleb agashaka kwihanira.
Bimenyimana Bonfils Caleb ahabwa ikarita itukura
Umufana wa Sunrise FC ahanganye na Bimenyimana Bonfils Caleb
Umufana yaje gusohorwa na Polisi y'igihugu
Sarpong Michael yatsindaga igitego cye cya mbere mu mukino we wa mbere muri Rayon Sports
Sarpong Michael ahetse Donkor Prosper Kuka
11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Rayon Spotrts ubwo bishimiraga igitego cya mbere
Iradukunda Eric Radou myugariro umaze gufatisha muri Rayon Sports ku mupira
Inkuru irambuye n'amafoto mu kanya...
TANGA IGITECYEREZO