RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinze Police FC, Seninga avuga ko abakinnyi be bagira igihunga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/12/2017 19:50
0


Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Kane. Igitego cyatsinzwe na Irambona Eric Gisa ku munota wa 62’ nyuma yo kwinjira asimbuye Tidiane Kone.



Ni igitego cyaje gisanga amakipe yarangije igice cya mbere anganya 0-0. Karekezi yaje kubona ko Tidiane Kone atari gukora ibyo bumvikanye niko kumukuramo nubwo atabyishimiye.

Irambona Eric Gisa  watsinze igitego

Irambona Eric Gisa watsinze igitego

Muri uyu mukino, Karekezi Olivier uteri ufite Usengimana Faustin, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir, yahisemo gukoresha Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel na Eric Rutanga Alba mu bwugarizi.

Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu bakina hagati bari inyuma ya Manishimwe Djabel. Nova Bayama yacaga ku ruhande rumwe, Bimenyimana Bonfils Caleb agaca ku rundi (ibumoso) bose bahuriza kwa Tidiane Kone.

Gusa iyi gahunda yaje kuyihindura mu gice cya kabiri ubwo yari amaze kwinjiza Nyandwi Saddam asimbuye Manishimwe Djabel. Muri iyo minota, Mutsinzi Ange Jimmy yahise ajya hagati mu kibuga akina akingiriza abugarira (Holding Midfielder) bityo Yannick Mukunzi na Nionzima Olivier Sefu bari bafite umunaniro basa naho bisunika bagana imbere gato.

Seninga wari wakiriye umukino, yatangiye igice cya mbere afite Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice, Ishimwe Issa Zappy na Muvandimwe Jean Marie Vianney mu bwugarizi. Nizeyimana Mirafa, Mushimiyimana Mohammed na Nzabanita David bari hagati mu kibuga. Biramahire Abeddy aca uruhande rumwe, Muzerwa Amin agaca ku rundi (iburyo), Mico Justin asatira izamu.

Nyuma amaze kubona ko bitari gutanga umusaruro yaje guhita akuramo Nzabanita David ashyiramo Eric Ngendahimana. Ngendahimana yahise atangira gukinana na Nizeyimana Mirafa bityo Mushimiyimana Mohammed atangira gukinana na Ndayishimiye Antoien Diminique wari winjiye asimbura Biramahire Abeddy.

Nyuma y’umukino Seninga Innocent yavuze ko abakinnyi be bataragira ikintu cyo gutinyuka kuko ngo iyo bagiye guhura na Rayon Sports bagira igihunga bityo ko agiye kubicaza akongera akabumvisha ukuntu iyi kipe yambara umweru n’ubururu ari kimwe n’izindi bajya bakina.

Muri uyu mukino, Police FC yari mu rugo yakoze amakosa atandatu (6) yabyaye amakarita ane y’umuhondo mu gihe Rayon Sports yakoze amakosa 15 mu mukino hakavamo ikarita imwe y’umuhondo yahawe Mukunzi Yannick wari wanahushije penaliti ku munota wa 30’.

Ku ruhande rwa Police FC, Biramahire Abeddy, Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice Ndikukazi na Nizeyimana Mirafa bose buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo. Rayon Sports yateye koruneri umunani (8) kuri imwe ya Police FC yari ku kibuga yitorezaho cya Kicukiro.

Mu gusimbuza, Seninga Innocent yatangiye akuramo Nzabanita David bita Saibadi ashyiramo Ngendahimana Eric, Muzerwa Amin asimburwa na Nsengiyumva Moustapha naho Ndayishimiye Antoine Dominique asumbura Biramahire Abeddy.

Karekezi wari ufite abakinnyi bane gusa ku ntebe y’abasimbura, yatangiye akuramo Tidiane Kone ashiramo Irambona Eric Gisa, Nyandwi Saddam asimbura Manishimwe Djabel mu gihe Mugisha Gilbert yasimbuye Niyonzima Olivier Sefu.

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga   

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Olivier Karekezi na Lomami Marcel batanga amabwiriza

Olivier Karekezi na Lomami Marcel batanga amabwiriza

Seninga Innocent aganiriza Ishimwe Issa Zappy

Seninga Innocent aganiriza Ishimwe Issa Zappy

Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma iburyo ahangana n'abakinnyi ba Rayon Sports

Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma iburyo ahangana n'abakinnyi ba Rayon Sports

Nizeyimana Mirafa umwe mu bakinnyi bafasha Police FC  cyane hagati

Nizeyimana Mirafa umwe mu bakinnyi umuntu atatinya kuvuga ko bafashe runini muri Police FC cyane hagati 

Mico Justin umwe mu bakinnyi batahiriwe muri uyu mukino

Mico Justin umwe mu bakinnyi batahiriwe muri uyu mukino

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports 

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abayobozi batandukanye mu nzego za Polisi y'igihugu

Abayobozi batandukanye mu nzego za Polisi y'igihugu

Habimana Hussein myuagriro wa Police FC ku mupira  ahangana na Tidiane Kone

Habimana Hussein myugariro wa Police FC ku mupira ahangana na Tidiane Kone

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Nzarora Marcel (18, GK), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe JMV 12, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (6,C), Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Mushimiyimana Mohammed 10, Biramahire Abeddy 23, Muzerwa Amin 17 na Mico Justin 8.

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Rutanga Eric  Alba 3, Manzi Thierry 4, Mugabo Gabriel 2, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mukunzi Yannick Joy 6 , Manishimwe Djabel 28, Nova Bayama 24, Bimenyimana Bonfils Caleb 7 na Tidiane Kone 19.

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com) 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND