Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura VS igitego 1-0 ikomeza gusatira APR FC iri ku mwanya wa mbere mu gihe AS Muhanga yari imaze iminsi yihagararaho yatunguwe na Marines FC ikayitsinda ibitego 2-0.
Shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru yakinwaga ku munsi wayo wa 19 kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Mata 2016 aho APR FC ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.
Igitego cy’intsinzi cya APR FC cyatsinzwe na Sibomana Patrick wagitsinze ku munota wa 54 w’umukino wabereye ku kibuga cya Bugesera FC kiri i Nyamata.
Ni nyuma y’aho Ndahinduka Michel azamukaniye umupira ku ruhande rw’iburyo agatera umupira ukomeye mu izamu wagaruwe na ba myugariro ba Bugesera maze ugasanga Sibomana Patrick mu rubuga rw’amahina na we agatera ishoti rikomeye ryavuyemo igitego.
Ku rundi ruhande, Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri yari yasuye Mukura VS kuri Stade Huye.
Rayon Sports yakinaga idafite Ismaila Diarra yabonye amanota atatu mu buryo butoroshye nyuma yo gutsinda Mukura VS byakurikiranaga igitego 1-0.
Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Davis Kasirye ku munota wa 65 nyuma y’aho Kwizera Pierro acengeye ba myugariro ba Mukura agatera umupira ukomeye wagaruwe n’umunyezamu Mazimpaka Andre maze Davis Kasirye wari mu rubuga rw’amahina agahita atera umupira mwiza mu izamu.
Ni igitego kitavuzweho rumwe n’abari kuri Stade Huye kuko abo ku ruhande rwa Mukura VS bemezaga ko Davis Kasirye yari yaraririye.
Gutsinda kwa Rayon Sports kwatumye iguma ku mwanya wa kabiri aho ifite amanota 39 inyuma ya APR FC yagumye ku mwanya wa mbere ikagira amanota 43 icyakora Rayon Sports ikaba ifite umukino w’ikirarane izakina na Ettincelles.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatatu , Kiyovu Sports ikomeje kwitwara neza yatsindiye Musanze FC ku Mumena ibitego 3-1.
Ni ibitego byatsinzwe ku ruhande rwa Kiyovu Sports na Gashugi Abdul Karim Gashugi, Ombolenga Fitina ndetse na Lomami Andre wakomeje kuyobora urutonde rw’abatsinze ibitego byinshi dore ko yagize 11.
Amagaju FC yanganyije na Espoir FC ubusa ku busa mu gihe AS Kigali yatsindiwe na Gicumbi FC ku kibuga cy'i Gicumbi igitego 1-0 na ho Police FC ikanganya ubusa ku busa na Rwamagana City.
AS Muhanga yari imaze iminsi yihagararaho nyuma yo kumara igihe icumbagira cyane yatsinzwe na Marines FC ibitego 2-0 mu gihe Ettincelles FC yatsinze Sunrises i Rubavu ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Rubavu kuri Stade Umuganda. Ni ibitego byatsinzwe na Kambale Salita Gentil ndetse na Ishimwe Kevin ku ruhande rwa Ettincelles.
TANGA IGITECYEREZO