Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugira umutuzo ku mwanya wa mbere ibikesha kuba yatsinze FC Marines ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumeru.
Igitego Kwizera Pierrot yatsinze ku munota wa 36’ ku mupira yahawe na Irambona Eric, ni cyo cyatanze icyizere ku bakunzi ba Rayon Sports cyo gutahana amanota atatu. Igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyinjijwe na Rwatubyaye Abdul ku munota wa 60’ ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo agakozaho umutwe.
Igitego cy’impozamarira cya FC Marines cyatsinzwe na Jimmy Mbaraga akaba na kapiteni w’iyi kipe, igitego yatsinze biturutse ku ikosa Manzi Thierry yakoze ryo guha Ndayishimiye Eric Bakame umupira akoresheje umutwe ntumugereho. Muri uyu mukino, Rayon Sports yateye koruneri esheshatu (6) mu gihe FC Marines yabonye imwe (1).
Rayon Sports yakoze amakosa 11 yatumye FC Marines itera imipira y’imiterekano. FC Marines yo yakoze amakosa arindwi (7) yatumye Rayon Sports itera imipira irindwi y’imiterekano. Usabimana Olivier na Kalisa Amuri bose ba FC Marines bahawe amakarita y’umuhondo ari na yo yatanzwe muri uyu mukino.
Mu gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports, Nsengiyumva Moustapha yasimbuye Irambona Eric Gisa, Nova Bayama Ndacyayisenga Jean d’Amour mu gihe Muhire Kevin yasimbuye Tidiane Kone wari wanagize akabazo k’imvune.
Ku ruhande rwa FC Marines, Usabimana Olivier yasimbuye Niyonkuru Aboubakar, Ruribikiye Schadrack yasimbuye Kalisa Hamuli. Ubwo umusifuzi yari amaze kongeraho iminota ine (4), Nduhirabandi Abdulkalim Coka utoza FC Marines na mugenzi we Masud Djuma wa Rayon Sports bazamuwe mu bafana nyuma yaho bose bari babonwe n’umusifuzi wa kane barenze umurongo bagenewe.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu iki Cyumweru hasozwa umunsi wa 19 wa shampiyona, ikipe ya Pepiniere FC yaguye miswi na Sunrise FC banganya 0-0 ari nako byagendekeye Etincelles FC na Kirehe FC banganya igitego 1-1. Rayon Sports irakomeza kuyobora urutonde n’amanota 43 mu mikino 18, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 38 mu mikino 19.
Dore uko umunsi wa 19 warangiye:
Kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017
*APR FC 1-1 FC Musanze
Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017
*SC Kiyovu 1-1Mukura Victory Sport
*Amagaju FC 1-0 Espoir FC
*Gicumbi FC 0-0 Police FC
*Bugesera FC 0-1 AS Kigali
Ku Cyumeru tariki 5 Werurwe 2017
*Rayon Sports 2-1 FC Marines
*Sunrise FC 0-0 Pepinieres FC
*Etincelles FC 1-1 Kirehe FC
11 ba Rayon Sports
11 ba FC Marines
Kwizera Pierrot amaze gutsinda igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Irambona Gisa Eric ni we watanze umupira wabyaye igitego
Rwatubyaye Abdul ni we watsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri
Mbere y'uko Abdul atsinda igitego
Tidiane Kone mu mukino we wa kabiri
Savio Nshuti Dominique (ku mupira)
Mbaraga Jimmy watsinze igitego cya FC Marines
Masud Djuma na Nduhirabandi bazamurwa mu bafana
Nduhirabandi Abdulkalim mu myanya y'abafana
Masud Djuma mu bafana
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO