RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinze Marines FC ikomeza gusiga APR FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/03/2017 5:58
0


Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugira umutuzo ku mwanya wa mbere ibikesha kuba yatsinze FC Marines ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumeru.



Igitego Kwizera Pierrot yatsinze ku munota wa 36’ ku mupira yahawe na Irambona Eric, ni cyo cyatanze icyizere ku bakunzi ba Rayon Sports cyo gutahana amanota atatu. Igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyinjijwe na Rwatubyaye Abdul ku munota wa 60’ ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo agakozaho umutwe.

Igitego cy’impozamarira cya FC Marines cyatsinzwe na Jimmy Mbaraga akaba na kapiteni w’iyi kipe, igitego yatsinze biturutse ku ikosa Manzi Thierry yakoze ryo guha Ndayishimiye Eric Bakame umupira akoresheje umutwe ntumugereho. Muri uyu mukino, Rayon Sports yateye koruneri esheshatu (6) mu gihe FC Marines yabonye imwe (1).

Rayon Sports  yakoze amakosa 11 yatumye FC Marines itera imipira y’imiterekano. FC Marines yo yakoze amakosa arindwi (7) yatumye Rayon Sports itera imipira irindwi y’imiterekano. Usabimana Olivier na Kalisa Amuri bose ba FC Marines bahawe amakarita y’umuhondo ari na yo yatanzwe muri uyu mukino.

Mu gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports, Nsengiyumva Moustapha yasimbuye Irambona Eric Gisa, Nova Bayama Ndacyayisenga Jean d’Amour mu gihe Muhire Kevin yasimbuye Tidiane Kone wari wanagize akabazo k’imvune.

Ku ruhande rwa FC Marines, Usabimana Olivier yasimbuye Niyonkuru Aboubakar, Ruribikiye Schadrack yasimbuye  Kalisa Hamuli. Ubwo umusifuzi yari amaze kongeraho iminota ine (4), Nduhirabandi Abdulkalim Coka utoza FC Marines na mugenzi we Masud Djuma wa Rayon Sports bazamuwe mu bafana nyuma yaho bose bari babonwe n’umusifuzi wa kane barenze umurongo bagenewe.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu iki Cyumweru hasozwa umunsi wa 19 wa shampiyona, ikipe ya Pepiniere FC yaguye miswi na Sunrise FC banganya 0-0 ari nako byagendekeye Etincelles FC na Kirehe FC banganya igitego 1-1. Rayon Sports irakomeza kuyobora urutonde n’amanota 43 mu mikino 18, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 38 mu mikino 19.

Dore uko umunsi wa 19 warangiye:

Kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017

*APR FC 1-1 FC Musanze 

Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017

*SC Kiyovu 1-1Mukura Victory Sport  

*Amagaju FC 1-0 Espoir FC  

*Gicumbi FC 0-0 Police FC  

*Bugesera FC 0-1 AS Kigali  

Ku Cyumeru tariki 5 Werurwe 2017

*Rayon Sports  2-1 FC Marines  

*Sunrise FC 0-0 Pepinieres FC  

*Etincelles FC 1-1 Kirehe FC  

11 ba Rayon Sports

11 ba Rayon Sports

11 ba FC Marines

11 ba FC Marines

Kwizera Pierrot

Kwizera Pierrot amaze gutsinda igitego

11 ba Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Irambona

Irambona Gisa Eric ni we watanze umupira wabyaye igitego

Rwatubyaye Abdul

Rwatubyaye Abdul ni we watsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri

Rwatubyaye Abdul

Mbere y'uko Abdul atsinda igitego

tidiane Kone

Tidiane Kone mu mukino we wa kabiri

savio

Savio Nshuti Dominique (ku mupira)

Jimmy Mbaraga

Mbaraga Jimmy watsinze igitego cya FC Marines

ygyrg44y7y4o87y

Masud Djuma na Nduhirabandi bazamurwa mu bafana

djfbeyfgekyg3egkyft3jhsdugljoifufrkhjjgdgcknhihjhujfk

Nduhirabandi Abdulkalim mu myanya y'abafana

Masud Djuma

Masud Djuma mu bafana

Table

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND