RFL
Kigali

Rayon Sports yatsindiwe i Bamako

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/03/2017 21:05
6


Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Onze Createurs igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri waberaga i Bamako (Mali) mbere yo kuzakina umukino wo kwishyura kuwa 18 Werurwe 2017 kuri sitade Amahoro i Remera.



Ni igitego cyaje ku munota wa 62’ w’umukino gitsinzwe na Boubakar Bamasekou akoresheje umutwe nyuma yuko amakipe yombi yari yarangije igice cya mbere aguye miswi (0-0). Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yagaragaje kwihagararaho mu gice cya mbere kuko itagiye ihushwa ibitego mu buryo bukurikiranye ahubwo nayo yacishagamo igasatira izamu nubwo Moussa Camara na Tidiane Kone bakiniraga mu gihugu bavukamo (Mali) batabashije kwigaragaza.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yabonye uburyo bwakabaye bwavuyemo nibura igitego kimwe ariko Moussa Camara hari aho yasigaranye n’umuzamu wa Onze Createurs ananirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe. Onze Createurs yahise itangira gusatira Rayon Sports ku buryo yari no kongeramo ibindi bitego ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bwihagararaho kugeza ku munota wa 90’ w’umukino bongejeho iminota itatu (3’).

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ifite akazi katoroshye aho izaba isabwa gutsinda umukino wo kwishyura uzakinirwa kuri sitade Amahoro i Remera kuwa 18 Werurwe 2017 kugira ngo ibone itike igana mu cyiciro gikurikira.

Abakinnyi 11 Masud yabanje mu kibuga:

Umuzamu: Ndayishimiye Eric Bakame

Ba Myugariro: Manzi Thierry, Mubabo Gabriel Gaby, Munezero Fiston na Irambona Gisa Eric

Abakina hagati mu kibuga: Mugheni Kakule Fabrice, Kwizera Pierrot na 
Nahimana Shassir

Ba rutahizamu: Nshuti Dominique Savio, Tidiane Koné na Moussa Camara

Abasimbura: Mutuyimana Evariste, Rwigema Yves, Mugisha François Master, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Nsengiyumva Mustapha, Nova Bayama, Muhire Kevin na Niyonzima Olivier Sefu

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patty7 years ago
    Ndishimye kubwo gutsibura gasenyi mbega byizaaaaaaa
  • titi7 years ago
    hhhhhhhhhh mbega byiza!!!! ngo yihagazeho ntibayihusha ibitego muburyo bukurikirana!!!! hhhhhhhhhh yatahanye instinzi kdi!! yatsinze 1-0 onze createur. rayon winner of confederation cup 2017 hhhhhhhhhh mwe mitari star a domicile mwari mwabonye akabonobono mwitsindira ko muri Sudan twe abanye Mali turakaze
  • lea7 years ago
    ibyobintu imana irabishima byizaaaaaaaa Ahubwo mutahe ntimurareyo ahhhhhhhhh ndishimyeeeeee
  • titi7 years ago
    yewe muhumure ntago turi Apr ngo turanganya na kirehe yewe muhumure kdi i kigari tuzabikora ndumva ishyari ryarabazonze yewe muzicwa n'ishyari tuuuu!!
  • Gilbert7 years ago
    ibyo murabivugishwa ninsinzi mukuye kirehe ntawabarenganya.
  • junuor7 years ago
    byabay bike iyo biba 100000000 ubwo yihagaze ho nubutaha izihagararehi gutya!!gasenyi oyeeee!





Inyarwanda BACKGROUND