Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Onze Createurs igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri waberaga i Bamako (Mali) mbere yo kuzakina umukino wo kwishyura kuwa 18 Werurwe 2017 kuri sitade Amahoro i Remera.
Ni igitego cyaje ku munota wa 62’ w’umukino gitsinzwe na Boubakar Bamasekou akoresheje umutwe nyuma yuko amakipe yombi yari yarangije igice cya mbere aguye miswi (0-0). Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yagaragaje kwihagararaho mu gice cya mbere kuko itagiye ihushwa ibitego mu buryo bukurikiranye ahubwo nayo yacishagamo igasatira izamu nubwo Moussa Camara na Tidiane Kone bakiniraga mu gihugu bavukamo (Mali) batabashije kwigaragaza.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yabonye uburyo bwakabaye bwavuyemo nibura igitego kimwe ariko Moussa Camara hari aho yasigaranye n’umuzamu wa Onze Createurs ananirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe. Onze Createurs yahise itangira gusatira Rayon Sports ku buryo yari no kongeramo ibindi bitego ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bwihagararaho kugeza ku munota wa 90’ w’umukino bongejeho iminota itatu (3’).
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ifite akazi katoroshye aho izaba isabwa gutsinda umukino wo kwishyura uzakinirwa kuri sitade Amahoro i Remera kuwa 18 Werurwe 2017 kugira ngo ibone itike igana mu cyiciro gikurikira.
Abakinnyi 11 Masud yabanje mu kibuga:
Umuzamu: Ndayishimiye Eric Bakame
Ba Myugariro: Manzi Thierry, Mubabo Gabriel Gaby, Munezero Fiston na Irambona Gisa Eric
Abakina hagati mu kibuga: Mugheni Kakule Fabrice, Kwizera Pierrot na
Nahimana Shassir
Ba rutahizamu: Nshuti Dominique Savio, Tidiane Koné na Moussa Camara
Abasimbura: Mutuyimana Evariste, Rwigema Yves, Mugisha François Master, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Nsengiyumva Mustapha, Nova Bayama, Muhire Kevin na Niyonzima Olivier Sefu
TANGA IGITECYEREZO