RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije Yassin Mugume mbere yo kwakira Etincelles FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/01/2018 10:57
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports igomba kwakira Etincelles FC mu mukino wa gishuti ugomba kubera kuri sitade ya Kigali (Nyamirambo) saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).



Ni umukino ikipe ya Rayon Sports izaba ikina muri gahunda yo kwitegura imikino y’igikombe cy’Intwali giteganyijwe kuva kuwa 23 Mutarama kugeza kuwa 1 Gashyantare 2018.

Ikipe ya Rayon Sports kandi izaba ireba uko Yassin Mugume Umugande wasinye muri iyi kipe uburyo azaba yitwara nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu(3) azamara muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona .

Yassin Mugume akina ku ruhande rw’iburyo rusatira izamu. Asinye nyuma ya rutahizamu Hussein Tshabalala uheruka gusinyira Rayon Sports kuyikinira amezi 6 avuye mu ikipe y’Amagaju FC.

Yassin Mugume yasinyiye Rayon sports

Yassin Mugume yasinye imyaka 3 muri Rayon Sports

Yassin Mugume yavutse tariki 30 Ugushyingo 1997. Yazamukiye mu mashuri y’umupira w’amaguru rya Kampala Capital City Authority ‘KCCA’. Yayikiniye 2012-2014. Nyuma yo gusinya amasezerano, Mugume yahise agana muri Uganda gukemura bimwe mu bibazo by'umuryango, bikaba biteganyijwe ko azagaruka i Kigali mu rukerera rwo kuwa Gatatu.

Yazamuwe mu ikipe nkuru ya KCCA FC ayikinira kugera mu mpeshyi ya 2017. Yayihesheje igikombe cya shampiyona 2015 na Mapinduzi Cup yo muri Tanzania 2016. Nyuma yasinyiye muri Police FC ya Uganda.

Rayon Sports igiye kongera guhura na Etincelles FC nyuma yuko kuwa 20 Ukuboza 2017 bari bahuye mu mukino wa shampiyona bikaza kurangira iyi kipe y’i Rubavu itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Mumbele Saiba Claude ku munota wa 80’ ku mupira yahawe na Nduwimana Michel.

Niyitegeka Idrissa asesera munsi y'abantu ashaka umupira

Rayon Sports irongera guhura na Etincelles FC nyuma y'iminsi 27 bahuriye muri shampiyona

Ndayishimiye Eric Bakame, Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Eric Rutanga, Yannick Mukunzi na Manishimwe Djabel ni abakinnyi batazakina na Etincelles FC kuko bari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) iri mu mikino ya CHAN 2018 ikomeje kubera muri Maroc. Rayon Sports izakina uyu mukino nyuma yo kubona ibyangombwa bya Ismaila Diarra no kuba bararangije gusinyisha Shaban Hussein Tchabalala wavuye mu ikipe y’Amagaju FC.

Etincelles FC izaba ikina idafite Gikamba Ismael kapiteni wayo ufite ikibazo mu itako utaranabashije gukina umukino wa gishuti batsinzwemo (1-0) na Police FC kuwa Gatatu w’icyumweru gishize. Etincelles FC kandi izaba yongera kureba uko Murutabose Hemedy rutahizamu w’umurundi bazanye muri gahunda yo kuziba icyuho cya Kambale Salita Gentil.

Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC

Etincelles FC izakina idafite kapiteni wayo Gikamba Ismael (5) ufite ikibazo mu itako  

Kuwa Gatatu tariki 17 Mutarama 2018

-Rayon Sports vs Etincelles FC (Stade ya Kigali, 18h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon6 years ago
    Rayon Sport abayobozi batangiye kumenya neza ibyumupira gusinyisha umukinnyi nkuriya wumwana imyaka 3 nukwiteganyiriza namurununa wa Djabir ngo bamusinyishije imyaka 5 uwo numubare mwiza apana kubazamura bamara kugira amazina bagahita bagenda nka Mangwende,Djihad nabo niryo kosa twakoze ahubwo na Angel nawe bamuhe indi myaka 3 yindi harabavugango abanyamahanga benshi ubuse Pierrot na Shassir ntibari mumwaka wanyuma haruwizeyeko bazongera amasezerano bagiyese udafite ubasimbura ariko ubu gusinyisha Yassin bivuzeko Shassir atagikenewe hamwe na Kone ubwo sibabiri bagiye Pierrot agiye tayali umukameroni arinjiramo nuko deal zikorwa Pierrot yongereye amasezerano twagurisha umwe muri bariya tukabona cash zo kumuha end of story nuko management yabakinnyi bayikora





Inyarwanda BACKGROUND