RFL
Kigali

Rayon Sports yashyitse i Bamako amahoro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/03/2017 20:38
1


Ikipe ya Rayon Sports ikomoka hano mu Rwanda yamaze gusesekara ku butaka bw’i Bamako mu gihugu cya Mali aho iri mu ruzinduko rwo gusura Onze Createurs yo muri iki gihugu mu mukino w’ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu (Africa Total CAF Confederation Cup), umukino uzakinwa kuwa 11 Werurwe 2017.



Ni umukino uzaba utoroshye  ari nabyo byatumye iyi kipe izinduka bitandukanye n’igihe yagereye muri Sudan y’Epfo ikina na Wau Al Salaam mu mikino y’ijonjora rya mbere. Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda mu rucyerera rw’uyu wa Gatatu igana i Addis Abeba muri Ethiopia aho bahagurutse bagana i Bamako. Iyi kipe yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Wau Al Salaam ku giteranyo cy’ibitego 6-0.

Umukino ubanza, Rayon Sports yatsinze Wau ibitego 4-0 i Juba mbere yo kuyitsinda ibitego 2-0 kuri sitade Amahoro. Kuwa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 ni bwo Rayon Sports izaba ishaka impamba kuri Onze Createurs mbere yo kuzahura mu mukino wo kwishyura kuwa 18 Werurwe 2017 kuri sitade Amahoro i Remera.

Abakinnyi 18 Masud Djuma azakoresha i Bamako:

1. Ndayishimiye Eric ‘Bakame’
2. Mutuyimana Evariste
3. Nova Bayama
4. Irambona Eric
5. Manzi Thierry
6. Mugisha Francois
7. Munezero Fiston
8. Muhire Kevin
9. Kwizera Pierro
10. Niyonzima Olivier ‘Seif’
11. Mugabo Gabriel
12. Kakule Mugheni Fabrice
13. Moussa Camara
14. Nzayisenga Jean d’Amour
15. Nzayisenga Moustapha
16. Nahimana Shassir
17. Tidiane Kone
18. Nshuti Savio Dominique

Uhereye ibumoso: Kwizera Pierrot, Mutuyimana Evariste, Mugheni Kakule Fabrice, Munezero Fiston na Mugabo Gabriel Gaby

Rayon Sports yamaze kugera muri Mali yakiranwa ubwuzu n’abanyarwanda babayo - Amafoto

Abakinnyi ba Rayon Sports n'ababaherekeje basohoka mu kibuga cy'indege cya Bamako

Bayobowe n'uwugomba kubereka aho bacumbika

Abanyarwanda batuye i Bamako baje gusuhuza Rayon Sports

Abakinnyi binjira mu modoka igomba kubageza kuri Hoteli bacumbikamo

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Mumeamakuruyabariserunaandpesije





Inyarwanda BACKGROUND