Ikipe ya Rayon Sports ihagararariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, yabashije gusezerera ikipe ya Panthere Du Nde yari ihagarariye Cameroon ku giteranyo cy’ ibitego 2-0 mu mikino yombi
Umukino ubanza wabereye mu gihugu cya Cameroon warangiye ikipe ya RAYON Sports itsindiye iwayo Panthere du Nde igitego 1-0 cyatsinzwe na Uwambajimana Leon
Muri uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri sitade Amahoro ikipe ya Rayon Sports na Panthere du NDE zatangiye ubona ko zisa nk’ aho ziri kwigana kuburyo kugeza ku munota wa 11 nta kipe n’ imwe yagaragazaga imbaraga zo kuba yatsinda igitego hakiri kare gusa amakipe yombi yanyuzagamo agasatirana mu buryo busa n’ ubudakomeye
Peter Otema yagoye cyane abakinnyi ba Panthere du Nde
Fuadi Ndayisenga ari mu bakinnyi bashimwe n' umutoza wa Panthere du Nde
Abakinnyi nka Abogo Franck wacaga ku ruhande rw’ iburyo na Meyong A Etong Alfred wacaga ibumoso nibo bakinnyi bari bitezweho kuza kugora ikipe ya Rayon Sports kuko ari abakinnyi bari bagoye Rayon Sports mu gihugu cya Cameroon, ariko kuri uyu mukino bagaragaje gutakaza imipira cyane mu gice cya mbere
Ku munota wa 13 ku buryo butunguranye Uwambajimana Leon yagundaguranye n’ abakinnyi ba Panthere abamura umupira awukomekera Isaac Muganza maze nawe ahita afungura amazamu ku ishoti yatereye kure igihe umuzamu n’ abakinnyi b’ inyuma ba Panthere bibwiraga ko agiye gutanga umupira w’ umuterekano
Isaac Muganza yazamukanye umupira ahita atsinda igitego
Igice cya kabiri kigitangira Panthere yagerageje gusatira izamu rya Rayon Sports ariko Tubane James, Faustin Usengimana n’ umunyezamu wabo babyitwaramo neza
Nyuma yo kugira ikibazo kwa Isaac Muganza wari umaze guhusha igitego asigaranye n’ umunyezamu byatumye Habimana Sosthene yinjiza Kwizera Pierrot wari wabanje ku ntebe y’ abasimbura maze Rayon Sports itangira kugarura imbaraga hagati arinako itangira gukina umukino wo hasi
Peter Otema ahanganye na Mbondi Som Sachee
Otema
Otema agerageza gutera ishoti
Uwambajimana Leon agundagurana n' bakinnyi ba Panthere du Nde
Iyi ntsinzi ya Rayon Sports itumye izahura na Zamalek mu mikino ikurikira ndetse kakaba ari akazi katayoroheye na gato
ABAKINNYI BABANJEMO KU MPANDE ZOMBI:
Rayon Sports : Ndayishimiye Jean Luc, Tubane James, Usengiman Faustin, Manzi Sincere Huberto, Imanishimwe Emmanuel,Ndatimana Robert, Bizimana Djihad, Uwajimana Leon, Ndayisenga Fuadi na Peter Otema
Panthere du Nde: Fodjo Lali Theo, Kout Kout, Meuteng Meuteng, Mbondi Som Zachee, Djumo Djumo, Eyoum Ebonge Francois, Ngayaou Ngayaou, Meyong A Etong Alfred, Abogo Franck, Nfor Nelson Tata, Jean Nlo
Fuadi Ndayisenga nyuma y' umukino
Abafana babanzaga kwigurira imyenda yanditseho ikipe yabo
Abafana binjira ku kibuga mbere y' umukino
Alphonse M.PENDA
Amafoto: Niyonzima Moses
TANGA IGITECYEREZO