RFL
Kigali

Nyuma yo gusezerera Panthere du Nde, Rayon Sports izahura na Zamalek yo mu Misiri

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:1/03/2015 18:32
2


Ikipe ya Rayon Sports ihagararariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, yabashije gusezerera ikipe ya Panthere Du Nde yari ihagarariye Cameroon ku giteranyo cy’ ibitego 2-0 mu mikino yombi



Umukino ubanza wabereye mu gihugu cya Cameroon warangiye ikipe ya RAYON Sports itsindiye iwayo Panthere du Nde igitego 1-0 cyatsinzwe na Uwambajimana Leon

Muri uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri sitade Amahoro ikipe ya Rayon Sports na Panthere du NDE zatangiye ubona ko zisa nk’ aho ziri kwigana kuburyo kugeza ku munota wa 11 nta kipe n’ imwe yagaragazaga imbaraga zo kuba yatsinda igitego hakiri kare gusa amakipe yombi yanyuzagamo agasatirana mu buryo busa n’ ubudakomeye

otema

Peter Otema yagoye cyane abakinnyi ba Panthere du Nde

fuadi

fuadi

Fuadi Ndayisenga ari mu bakinnyi bashimwe n' umutoza wa Panthere du Nde

Abakinnyi nka Abogo Franck wacaga ku ruhande rw’ iburyo na Meyong A Etong Alfred  wacaga ibumoso nibo bakinnyi bari bitezweho kuza kugora ikipe ya Rayon Sports kuko ari abakinnyi bari bagoye Rayon Sports mu gihugu cya Cameroon, ariko kuri uyu mukino bagaragaje gutakaza imipira cyane mu gice cya mbere

Ku munota wa 13 ku buryo butunguranye Uwambajimana Leon yagundaguranye n’ abakinnyi ba Panthere abamura umupira awukomekera Isaac Muganza maze nawe ahita afungura amazamu ku ishoti yatereye kure igihe umuzamu n’ abakinnyi b’ inyuma ba Panthere bibwiraga ko agiye gutanga umupira w’ umuterekano

isaac

igitego

isaac

Isaac Muganza yazamukanye umupira ahita atsinda igitego

Igice cya kabiri kigitangira Panthere yagerageje gusatira izamu rya Rayon Sports ariko Tubane James, Faustin Usengimana n’ umunyezamu wabo babyitwaramo neza

Nyuma yo kugira ikibazo kwa Isaac Muganza wari umaze guhusha igitego asigaranye n’ umunyezamu byatumye Habimana Sosthene yinjiza Kwizera Pierrot wari wabanje ku ntebe y’ abasimbura maze Rayon Sports itangira kugarura imbaraga hagati arinako itangira gukina umukino wo hasi

Peter Otema ahanganye na Mbondi Som Sachee


Otema

r

Otema agerageza gutera ishoti

r

r

Uwambajimana Leon agundagurana n' bakinnyi ba Panthere du Nde

r

Iyi ntsinzi ya Rayon Sports itumye izahura na Zamalek mu mikino ikurikira ndetse kakaba ari akazi katayoroheye na gato

ABAKINNYI BABANJEMO KU MPANDE ZOMBI:

Rayon Sports : Ndayishimiye Jean Luc, Tubane James, Usengiman Faustin, Manzi Sincere Huberto, Imanishimwe Emmanuel,Ndatimana Robert, Bizimana Djihad, Uwajimana Leon, Ndayisenga Fuadi na Peter Otema

Panthere du Nde: Fodjo Lali Theo, Kout Kout, Meuteng Meuteng, Mbondi Som Zachee, Djumo Djumo, Eyoum Ebonge Francois, Ngayaou Ngayaou, Meyong A Etong Alfred, Abogo Franck, Nfor Nelson Tata, Jean Nlo

r

Fuadi Ndayisenga nyuma y' umukino

abakinnyi

abakinnyi

abafana

abafana

Abafana babanzaga kwigurira imyenda yanditseho ikipe yabo

abafana

Abafana binjira ku kibuga mbere y' umukino

Alphonse M.PENDA

Amafoto: Niyonzima Moses

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alexis9 years ago
    mwadushyiriyeho ifoto ya rayon
  • mugabo tonny9 years ago
    nakazi katoroshye guhura nazamarek nugusenga cyane oyee rayon sport me from uganda





Inyarwanda BACKGROUND