RFL
Kigali

Rayon Sports yasezereye LLB i Bujumbura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/02/2018 18:27
5


Ikipe ya Rayon Sports yakomeje mu ijonjora rya kabiri ry’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (Total CAF Champions League) nyuma yo gutsinda LLB igiteranyo cy’ibitego 2-1 mu mukino ibiri.



Iki giteranyo cyaje nyuma yaho iyi kipe yatsinze umukino wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 i Bujumbura. Rayon Sports yatsinze LLB igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 33’.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sporst yatangiye ubona ko abakinnyi bafite ishyaka ryinshi n’ubwitange. Ibi byaje gutanga igitego cyavuye ku kazi gakomeye kakozwe na Nahimana Shassir.

Nyuma yo kuba Karekezi Olivier umutoza wa Rayon Sports yari yamaze kubona igitego, yakomeje guhiga ikindi, byatumye akuramo Manishimwe Djabel ashyiramo Ismaila Diarra usanzwe ari rutahizamu. Aha byatumye Shaban Hussein akina imbere ibumoso bityo Diarra ajya mu mwanya wa rutahizamu nyirizina.

Eric Rutanga Alba Akram yahawe ikarita y’umuhondo cyo kimwe na Muhire Kevin wanaje gusimburwa na Mukunzi Yannick mu gice cya kabiri. Mu mikino y’ijonjora rya kabiri, Rayon Sports izisobanura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ifite iki gikombe yatwaye mu 2017.

Shaban Hussein Tchabalala amaze kureba mu izamu

Shaban Hussein Tchabalala amaze kureba mu izamu

Abafana ba Rayon Sports i Bujumbura

Abafana ba  Rayon Sports i Nyamata

Abafana ba Rayon Sports i Bujumbura 

Abatoza ba Rayon Sports ubu bakwicara bakihemba

Abatoza ba Rayon Sports ubu bakwicara bakihemba kuko bakize igitutu cy'abafana 

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Eric Rutanga ku mupira

Eric Rutanga ku mupira

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba LLB babyiganira mu izamu mbere y'umukino

11 ba LLB babyiganira mu izamu mbere y'umukino

11 ba LLB

11 ba LLB

Rayon Sports izahura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'Epfo

Rayon Sports izahura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'Epfo 

Manishimwe Djabel yaje gusimburwa na Ismaila Diarra mu gice cya kabiri

Manishimwe Djabel yaje gusimburwa na Ismaila Diarra mu gice cya kabiri

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntaganda Yves6 years ago
    Hhhhh ahiiii Rayon irabikoze kbs erega amateka nayacu ooooorayon komeza utsinde
  • hobe6 years ago
    waduhaye andi mafoto ntago basuhuje abafana kwakundi?
  • Anselme6 years ago
    Dukomereje ibirori i kigali oooooooooooooooooooooohhh rayon harya unywa iki kbsa ishema ku banyarwanda bose mwakoze nzabagurira kamwe schabala nzamuha skol nini
  • King6 years ago
    Rayoooooo. Sha mwabikoze nibwo ntabafana gusa ubu nabafana mwabikoze Kandi ndashima imana yabidufashije, komereza aho rayoooo!!!! Oyeerrr
  • sirengo6 years ago
    Arko rwose Karekezi wakoze umuti Yannick natazajya akibanzamo uzamrnye ko utazigera utsindwa ubundi Shassir umuhereze umwanya tayari!





Inyarwanda BACKGROUND