RFL
Kigali

Rayon Sports yarangije ikibazo cya Mudeyi Suleiman na Mazimpaka Andre?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/10/2018 9:19
0


Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyana amasezerano n’abakinnyi babiri bari aba Musanze FC barimo Mudeyi Suleiman na Mazimpaka Andre. Nyuma haje kuzamo kudahuza ku mpande zombie ariko kuri ubu Rayon Sports ikaba yamaze kwishyura Musanze FC kugira ngo irekure aba bakinyi.



Tariki 12 Nzeli 2018 nibwo Mudeyi Suleiman yasinyiye ikipe ya Rayon Sports nyuma yuko bari bamaze hafi igice cya shampiyona 2017-2018 baganira ku cyatuma bahuza. Nyuma nibwo Masumbuko Mousa umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Musanze FC yaje kuvuga ko ayo makuru atayazi kandi ko Mudeyi ahgifitanye amasezerano na FC Musanze azarangirana n’umwaka w’imikino 2018-2019.

Mu masezerano y’imyaka ibiri Mudeyi yari afitanye na FC Musanze harimo ko mu gihe yaba amaze kubakinira umwaka umwe w’imikino hakagira indi kipe imushaka izishyura Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW) zikaba iza FC Musanze noneho iyo kipe ikivuganira na MUdeyi ayo igomba kumuha.

Ibi rero nibyo Rayon Sports yakoze yishyura Musanze FC miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW) agura umwaka umwe Mudeyi yari asigaje muri FC Musanze kugira ngo ahite aba umukinnyi wemewe wa Rayon Sports kuko afitemo amasezerano y’imyaka itatu (3).

Image result for mudeyi suleiman inyarwanda

Amakipe ane ya mbere muri shampiyona 2017-2018 Mudeyi yagiye ayavumba igitego

Amakuru agera ku INYARWANDA akomeza avuga ko uko byagenze kuri Mudeyi Suleiman ari nako byagenze kuri Mazimpaka Andre nawe wari wasinye muri Rayon Sports tariki ya 13 Nzeli 2018 ariko n’ubundi Musanze FC igakomeza kuvuga ko nta kintu Rayon Sports yigeze ibavugishaho ngo babe bakumvikana.

Twagerageje kuvugana na Masumbuko Mousa umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Musanze FC ngo abe yagira icyo avuga kuri aya makuru ntibadukundiro mu nshuro enye (4) twamuhamagaye ku murongo wa telefoni igendanwa.

Image result for Mazimpaka Andre

Mazimpaka Andre ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports uzab ayifasha mu izamu

Umwe mu bakozi b’imbere mu ikipe ya Musanze FC yavuze ko amafaranga Rayon Sports yabijeje ko igomba kuyatanga ariko kandi ko bizeye ko kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 aba yageze kuri konti za Musanze FC.

“Rayon Sports yavuganye n’abayobozi ba Musanze FC bemeza ko nyine igomba kwishyura miiyoni ebyiri kuri buri mukinnyi yaba Mudeyi na Mazimpaka kugira ngo ibagumane. Rayon Sports bari batwijeje ko amafaranga aba yageze kuri konti yacu uyu munsi (Kuwa Gatanu)”.

Itangishaka Bernard umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports twagerageje kumuhamagara ngo abe yatubwira niba koko Rayon Sports yishyuye Musanzre FC, atubwira ko hari ibiro yagiye gusabamo serivisi bityo ko igihe ari bube ahugutse araza kutubwira idonido ryabyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND