Nyuma yo kunyagira Gicumbi FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, Rayon Sports yashyize hanze imodoka nshya (Bus) izajya ibafasha mu ngendo z’ikipe cyane kugeza abakinnyi ku bibuga bitandukanye.
Ni imodoka nini iri mu mabara y’umweru n’umukara, imodoka kugeza magingo aya iri ku rwego rw’imodoka amakipe akomeye yo mu karere asanzwe akoresha no hirya no hino muri Afurika. Rayon Sports ije yiyongera kuri APR FC na Mukura Victory Sport, amakipe asanzwe afite imodoka nini zitwara abakinnyi.
Imodoka nshya ya Rayon Sports iri mu mabara y'umweru n'umukara bishoboka ko bagomba kwihutira kuyahindura kuko ari amabara ya APR FC umucyeba wabo w'ibihe byose
Iyo urebye imbere mu ntebe z'imodoka ya Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO