RFL
Kigali

Rayon Sports yanyagiye Police FC ikomeza kugereka APR-Uko shampiyona yagenze

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:30/04/2016 21:21
4


Ibitego bibiri bya Dominique Savio Nshuti n’icya Ismaila Diarra byafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Police FC ibitego 3-1 ikomeza gusatira APR FC yari yatinze Rwamagana City.



Wari umukino wo ku munsi wa 20 aho Rayon Sports yari yakiriye  Police FC kuri Stade ya Kigali y’i Nyamirambo.

Rayon Sports yabonye igitego cyayo cya mbere ku munota wa 24 gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio wagitsinze nyuma yo gucenga  ba myugariro Mugabo Gabriel ndetse na Fabrice Twagizimana ba Police FC.

Rayon Sports yakomeje gusatira izamu rya Police FC gusa igice cya mbere kirangira bikiri igitego kimwe kimwe cyayo ku busa bwa Police FC.

Igice cya kabiri kigitangira, myugariro wa Rayon Sports Tubane James yihereye umupira rutahizamu wa Police FC Songa Isaie usigaranye na Bakame atera umupira  Bakame awukoraho maze ukubita igiti cy’izamu.

Police FC yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports binatuma ibona koroneli 3 mu minota 3 nubwo ntacyo zavuyemo.

Ku munota wa 59 nibwo Diarra yazamukanye umupira, asigarana n’umukinnyi umwe wa Police FC, atera ishoti rikomeye, atsindira Rayon Sports igitego cya 2.

Rayon Sports yakomeje gusatira  izamu rya Police FC icyakora ntiyabasha kubyaza umusaruro uburyo bw’ibitego yaboneraga imbere y’izamu ryari ririnzwe na  Nzarora Marcel.

Ku munota wa 84, umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame yasohotse amze afata umupira yarenze urubuga rwe byatuye ahabwa ikarita y’umuhondo ndetse umusifuzi agatanga coup franc yatewe neza na Habyarimana Innocent ikavamo igitego cy’impozamarira cya Police FC.

Umukino ujya kurangira, Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio wigaragaje cyane muri uyu mukino byatumye urangira Rayon Sports itozwa na Masudi Juma itsinze Police FC ibitego 3 kuri kimwe cya Police FC y’umutoza Kassa Mbungo Andre’.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Police FC yari imaze gutsindwa yavuze ko ibibazo byo kutitwara neza biri Police FC ari we bikwiye kubazwa.

Mu yindi mikino yo ku munsi wa 20 wa shampiyona, APR FC yatsinze Rwamagana City ibitego 2-1 mu gihe Gicumbi FC igatsinda Ettincelles FC igitego 1-0 na ho Kiyovu Sports igatsinda Marines FC ibitego 2-1.

AS Kigali yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1 na ho Sunrise itsinda Mukura VS igitego 1-0 mu gihe Musanze FC yatsinze Espoir ibitego 2-1 mu mukino Ntaganda Elias wa Espoir   yahwe ikarita itukura nyuma yo gusuzugura umusifuzi. Mu wundi mukino. Amagaju FC yatsinze Bugesera igitego 1-0.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fizo7 years ago
    bayobozi ba rayon rwose ntimutuvangire turi muri forme mukore ibishoboka dupfure igikona kuko equipe yo turayifite tubiheruka cyera peee.ese mwe ntimubona ko iyo ambiance ikenewe? apr yatwaye igikombe ntabafana bahari ese ibyo ni uburyohe? abareyon dufatikanyije twese dukeneye kwerekana ko rayon sport ari "equipe d'ambiance"
  • gitaminsi7 years ago
    Oooooooh rayon you will never alone
  • ndayambaje phiremon7 years ago
    aperinihatari .
  • IYAMUREMYE Gasto7 years ago
    Reyo siporo irazira abayobozi baryanabi





Inyarwanda BACKGROUND