Ku gica munsi cy’uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nzeli 2018, ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura kwakira Enyimba SC (Nigeria) nk’uko CAF iba ibiteganya mu marushanwa itegura.
Rayon Sports ikipe ya hano mu Rwanda yakoze amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya Total CAF Confederation Cup 2018 nyuma yo kuva mu mikino y’amatsinda aho yari mu itsinda rya kane (D) kumwe na Gormahia FC na Yanga Africans zo zamaze gusezererwa bityo USM Alger ikaba ariyo yazamukanye na Rayon Sports baha akazina ka Gikundiro.
Mu myitozo y’uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeli 2018, Robertinho de Calmo umunya-Brezil utoza ikipe ya Rayon Sports yibanze cyane kuri tekinike yo kwigisha abakinnyi uburyo bashobora gutindana umupira hagati mu kibuga bashaka uburyo baza gucomoka bashaka igitego (Ball Possession in the midfield of Play).
Imyitozo ya Rayon Sports yarimo abakinnyi 23
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports aganira na Robertinho
Mutsinzi Ange Jimmy ntabwo ameze neza ijana ku ijana
Mugisha Gilbert ku mupira ashaka igitego kihuse
Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports
Nyuma basoza nibwo yaje gusa naho abagorora kugira ngo bagarure imbaraga mbere yo kubigisha ukuntu umukinnyi atsinda igitego bitamusabye gufunga umupira mu gihe awuhawe mu buryo bugoranye. Ibi byaje gukurikirwa no kwiyibutsa gutera penaliti ndetse no gutsindisha umutwe.
Imyitozo irangiye, abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bamanutse mu kibuga baganiriza abakinnyi babemerera ko ikitwa agahimbazamusyi kose babarimo bagahabwa ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeli 2018 ndetse ko mu gihe bazaba batsinze uyu mukino bazabona n’ibindi bishimishije kurushaho.
Manzi Thierry kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports utazakina uyu mukino, yabwiye abanyamakuru ko abayobozi ba Rayon Sports baje kubwira abakinnyi ko ibyo babagomba bihari biteguye neza ahubwo ko igisigaye ari ukureba uko batsinda umukino bafitanye na Enyimba SC kugira ngo bakomeze kugan aheza.
“Byabaye ngombwa ko abayobozi baza mbere y’umukino kugira ngo tubashe kuganira kandi ngira ngo ibyo twari ducyeneye byose bamaze kubikubita hasi. Ibyo dufite byose turabibacyesha kandi n’ibyo twasabye baraza kubikora vuba. Badusabye intsinzi kandi natwe twayibijeje”. Manzi Thierry
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi
Abasifuzi b'umukino bamaze kugera mu Rwanda
Abakinnyi baganira n'abayobozi babo nyuma y'imyitozo
Mbere gato ko abayobozi bahagera nibwo Rwarutabura yabanje guhabwa umwanya aganira n'abakinnyi avugira abafana bagenzi be
Rwarutabura umufama ukomeye wa Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports batera morale banareba ikipe yabo
Muvunyi Paul umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports na bagenzi bafatanya baganirije abakinnyi
Manishimwe Djabel ahagaze ku mupira
Muhire Kevin atsindisha umutwe
Rwatubyaye Abdul mu myitozo atera penaliti
Muhire Kevin yitoza penaliti
Eric Rutanga Alba ku mupira yitoza penaliti
Iradukunda Eric Radou ku mupira atera penaliti
Twagirayezu Innocent ku mupira imbere ya Gatera Moussa umutoza wungirije
Mugisha Francois Master (25) yigorora mu gihe cyo kuruhuka
Rwatubyaye Abdul kapiteni wa Rayon Sports mu myitozo
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi acenga bagenzi nubwo atazakina uyu mukino
Mugisha Francois Master (25) ku mupira mu myitozo
Muhire Kevin ashoreye umupira
Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareha uko yaba umunyezamu wizewe
Banywa amazi mu karuhuko
Irambona Eric Gisa nyuma yo kongera amasezerano
Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana ukina hagati muri Rayon Sports
Muhire Kevin (8) Eric Rutanga Alba (3) na Irambona Eric Gisa (17)
Rwatubyaye Abdul niwe ugomba gukomeza kuba kapiteni wa Rayon Sports
Iradukunda Eric Radou umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports
Uva ibumoso: Nova Bayama, Manzi Thierry, Donkor Prosper na Mugisha Francois Master
IMYITOZO YA RAYON SPORTS YO KURI UYU WA GATANU TARIKI 25 NZELI 2018
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
VIDEO: Eric NIYONKURU (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO