Ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 20 Mata 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri sitade Amahoro ku kibuga iyi kipe izakiriraho Rivers United (Nigeria) mu mukino wo kwishyura, umukino Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko utamuteye igihunga nubwo abafana bavuga ko yabatsindishije ibitego mu mukino ubanza.
Aganira n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo, uyu mugabo usanzwe ari na kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko mu mukino ubanza bagiye muri Nigeria batazi neza uko Rivers United ikina bityo bikaba byarabagoye kuyikuraho amanota atatu. “Nta gihunga ahubwo biri kudutera morale kuko icyo dushaka ni ugushimisha abafana ba Rayon Sports kandi bazishima kuwa Gatandatu”.
“Burya hari igihe ukina n’ikipe ikaba yagutsinda nawe ukaba ubona binagoye kubona igitego yakikubanje, ariko icyo nabwira abafana ba Rayon Sports nuko uko twayitekerezaga siko twayibonye. Twasanze ari kipe ifite buri kimwe, ibitego yabonye byari iby’ikipe iri iwabo”. Ndayishimiye Eric Bakame.
Ndayishimiye avuga ko magingo aya biteguye neza kandi ko ubuyobozi bubari inyuma cyo kimwe n’abafana kandi ko bazabashimisha batahana amanota atatu kuwa Gatandatu. Imyitozo yakozwe kuri uyu wa Kane yibandaga mu gutera imipira y’imiterekano ndetse no gutera amashoti agana mu izamu nyuma yo guhererekanya umupira hafi y’urubuga rw’amahina (Pressing).
Rayon Sports izakira Rivers United kuwa Gatandatu tariki 22 Mata 2017 kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’), umukino Rayon Sports isabwamo ibitego 3-0 kugira ngo ihite ibona itike y’amatsinda ya CAF Total Confederations Cup.
Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga ibihumbi bibiri mu myanya isanzwe (2000 FRW), ibihumbi bitatu ahatwikiriye (3000FRW), ibihumbi bitanu mu myanya yegereye iy’icyubahiro (5000 FRW), ibihumbi icumi (10.000FRW) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 20 (20.000 FRW) mu cyubahiro cyisumbuyeho.
Ndayishimiye Eric Bakame aganira n'abanyamakuru
Rayon Sports itangira imyitozo
Amaboko ajya hirya no hino
Manzi Thierry imbere
Rayon Sports biruka bazenguruka ikibuga
Abafana ba Rayon Sports
Ndayishimiye Eric Bakame mu mwitozo
Ndayishimiye Eric Bakame na mugenzi we Mutuyimana Evariste
Rwigema Yves ntari mu bakinnyi bazifashishwa kuko afite ikibazo cy'imvune yakuye ku mukino wa Sunrise FC
Myugariro Munezero Fiston
Umwitozo wo kubanza mukicara bakaza gusifura mugahaguruka mukiruka
Kuryama bagasifura mukabyuka mukiruka
Mugabo Gabriel Gaby
Moussa Camara
Mutsinzi Ange Jimmy na Irambona Gisa Eric
Mutuyimana Evariste
Masud Djuma atanga amabwiriza
Rwarutabura atoza bagenzi be uko bazafana
Rwarutabura
Moussa Camara yabanje kugira akabazo nyuma akomezanya n'abandi
Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports abahungisha ikibuga
Nahimana Shassir ubwo yari agize ikibazo nyuma yo kugongana na Mugisha Francois Master
Nahimana Shassir
Nahimana Shassir avurwa
Savio Nshuti Dominique arajya akina asatira asubira inyuma anafasha mu kugarira
Savio Nshuti Dominique
Kwizera Pierrot mu myitozo
Manishimwe Djabel imbere ya bagenzi be arinda umupira
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO