RFL
Kigali

GAKWAYA Olivier asobanura impamvu MASUD Djuma yahagaritswe gutoza Rayon Sports - UMVA IKIGANIRO NA WE

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2017 21:49
11


Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze guhagarika Masud Djuma wari umutoza mukuru w’iyi kipe igihe kingana n’iminsi bazakinamo imikino ibiri (2) azira kuba atarafashije iyi kipe gusezerera Rivers United muri CAF Total Confederations Cup.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2017 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Masud Djuma yahagaritswe ku mirimo ye, inyarwanda.com tukimenya aya makuru twegereye ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze ku muvugizi w’iyi kipe adusobanurira byinshi ku mpamvu yatumye bahagarika Masud Djuma ndetse n’igihe azamara mu gihano.

Gakwaya Olivier umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports yahamije ko bahagaritse Masud  Djuma icyumweru kimwe bamukebura ngo yibutswe ku masezerano ye ndetse anibutswe ko umusaruro we ari mucye muri iyi minsi. Gakwaya Olivier yagize ati ” twamuhagaritse icyumweru, ni umusaruro mucye ikindi ni uko hari ukwibutswa ibikubiye mu masezerano ye, imikoranire na staff bakorana ndetse nubuyobozi.”

Uyu munyamabanga wa Rayon sports yabajijwe niba nyuma y’icyumweru uyu mutoza azagaruka mu kazi ke, yemeza ko icyumweru bamuhaye nikirangira azagaruka.

Masud Djuma akaba yamaze gushyikirizwa ibaruwa ikubiyemo ibihano n'ibyo yahaniwe byose.

UMVA HANO GAKWAYA OLIVIER ASOBANURA UKO IKIBAZO KIMEZE

 Amakuru agera ku INYARWANDA ko Masud Djuma yari yijeje ubuyobozi bw’iyi kipe ko azakuramo Rivers United ubwo yari imaze kubatsinda ibitego bibiri mu mukino ubanza. Rayon Sports baje kumukorera buri kimwe cyasabwa ngo ariko ubu baramushinja kuba yarabatengushye.

Masud Djuma kandi uretse kuzira kuba Rayon Sports itaragiye mu matsinda, hariyongeraho kuba ngo yarafashe umwanzuro wo gukinisha Mugisha Francois Master mu mukino wa Rivers United akicaza Niyonzima Olivier Sefu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2017, Rayon Sports ifite umukino igomba gukinamo na Rugende FC mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro mu mukino wo kwishyura kuko umukino ubanza bayinyagiye ibitego 9-0.

Kugeza ubu mu mukino 22 imaze gukina muri shampiyona, Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 55 imbere ya APR FC ifite amanota 50 n’umwanya wa kabiri mu mikino 24 imaze gukina.

Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports

Masud Djuma ubwo yari ku mukino wa Rivers United i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kibwa26 years ago
    Byatangiye nicyo nkundira aba Rayon bose bagira memoir courts, iyo bastinze rimwe bibagirwa ko ntawe idastinda rimwe, bastindwa rimwe naho bakibagirwa iyo bavuye!
  • vava6 years ago
    icyo nkundira gasenyi weee niki kirimo ahubwo nibazarire mbatware nigikombe shaa naho ama dollars bihangane yarigendeye sha ntago masud rwose mwamurenganya kuko ntiyari gutanga icyo adafite
  • Thomas Habanabakize6 years ago
    Muraho! Usibye kwigiza nkana umusaruro mubi was Masudi ni uwuhe? Abo ni ba rusahurira mu nduru!
  • serge6 years ago
    ikipe nitsindwa buri mutoza ajye ahagarikwa ndumiwe pe bamuretse c agakora ibye bakamubaza umusaruro masudi we turakwemera cyane ngo ntiyakinishije sefu ark sefu ubanza ari messi?hhhh uwakinnye we c yakinishije amaboko cg x we sumukinnyi?
  • mansa sultan6 years ago
    ariko abo bayobozi,none c kumutoza ari we uzi abo aba akeneye gukinisha harya comite nayo nabatoza kuburyo bumvaga bakinisha sefu mu mwanya wa master?ibyo nukwivanga mu nshingano zumutoza kbsa!ikindi bumveko gutsindwa bibaho,bareke umutoza akore akazi ke si non nigikombe turakibura kumunota wanyuma,komite nitubabarire kbsa twari tumaze kabiri,iyo umwana ari bupfe niyo wamuha nido arapfa so bareke madudi
  • Eugene6 years ago
    Genda rayon sport urambabaza.Umva uyu muvugizi pe,ngo coach yicaje umukinnyi akinisha undi.Si uburenganzira bwe se?Abantu bayobora rayon bameze nk'abantu batayikunda b'abacanshuro gusa.Ni gute uhagarika coach ubona abakeba badusatira?!Olivier,wigaye pe.
  • 6 years ago
    Benedata bareyo muhagurukire rimwe turwanye into bitangiye mwikipe yacu
  • Baya Egide6 years ago
    Aba yobozi bâ rayon bihuse gufata ingingo nibamuhe umwanya kko masud arashoboy agomba aduhe igikombe
  • MAESTRO6 years ago
    Ubundi rero reka mbabwire. Rayon Sports ni gutya itakaza amagirwe yo gutwara igikombe yo ubwayo irizira. Umwaka ushize havutse ikibazo cy'imishahara birangira batsinzwe na AS Muhanga bataha ubusa. None ubu dore ibyo batangiye. Uwaroze Rayon Sports ntiyigeze akaraba.
  • Rayon6 years ago
    Masudi ndamukunda ariko ntabushobozi afite bwo gutoza Rayon Sport iranurenze ikindi hagakwiye no guhagarikwa uwaguze Camara na Kone sabakinnyi kabisa bashake umutoza ushoboye ngewe nayiha Kasambungo akungirizwa na Katawuti hamwe na Billy umutoza wabazamu nkashaka undi ikindi iriya kipe yaratwigishije tugomba gushaka umunyamakuru ushinzwe gushakira ikipe amakuru akenewe yikipe tugiye guhura nayo ngewe nagaha Mutangazaji wo kuri Radio Salus
  • Ntawubiheza Eric6 years ago
    Jyewe ndi nyamagabe mumudugudu wa gitwa kugasaka nitwa Eric . icyo navugakuri masud bimurenganya kabisa. jyendagaya abayobozi ba rayon siport . nigute umuyobozi muzima ajyenda akagura umukinnyi kone nakamara .badakora diferanse bategewe indenge barangiza badakora diferanse mukibuga bakabyejyekaho masudi ? kand murwanda ubwaho harabataka baryana . hari wayiyeka , cambarara, ngwindo abudara , bamico , nabandi mwarangiza mukazana kone nakamara badashoboye nagato batakora diferanse mwarangiza mugashyira amakosa kuri masudi . nimwe banyamafuti muzana baruta izamu babavetera mwisubireho kabisa. masudi we turamubaza igikombe cyashapiyona tutakibonyecyo menyatwanamufunga . mwimuziza rivers kuko nakipe idatsindwa . icyo nasaba gacinya nuko kone na kamara batuvira mwikipe kuko sinatinya kuvugako arabaswa kweri . abafana nimuze kuri stade dukubite musanze murakoze .





Inyarwanda BACKGROUND