Rayon Sports FC ikipe ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino 2016-2017, yafashe urugendo rw’ikirere rugana muri Afurika y’Epfo aho igiye kwisobanura na Mamelodi Sundowns FC mu mukino wo kwishyura w’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Ni umukino wo kwishyura ugonba kubera mu mujyi wa Pretoria ku kibuga cya Lucas Masterpieces Moripe Stadium, sitade Mamelodi Sundowns isanzwe yakiriraho imikino. Iyi sitade yakira abantu ibihumbi 28.900 bicaye neza, bivuze ko irutaho sitade Amahoro.
Biteganyijwe ko Rayon Sports ibanza gutinda ku kibuga cy’indege cya Lusaka muri Zambia ikaza kuhava igana i Johannesburg aho iri buve na bisi ibaganisha i Pretoria, umujyi bari bugeremo nka saa munani (14h00’), bakaruhuka gato mbere y'uko bakora imyitozo saa moya (19h00’).
Yannick Mukunzi na bagenzi be mbere yo guhaguruka i Kanombe
Irambona Eric Gisa (Iburyo) na Nyandwi Saddam (Ibumoso)
Eric Rutanga Alba
Ndayisenga Kassim (ibumoso) na Nyandwi Saddam (Iburyo)
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports
Abakinnyi 18 ba Rayon Sports bazahura na Mamelodi Sundowns FC:
1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1)
2.Ndayisenga Kassim (29)
3.Mutsinzi Ange Jimmy (5)
4.Manzi Tierry (4)
5.Mugabo Gabriel (2)
6.Usengimana Faustin (15)
7.Irambona Eric Gisa (17)
8.Eric Rutanga Alba (3)
9.Mugisha Francois Master (25)
10.Niyonzima Olivier Sefu (21)
11.Mukunzi Yannick (6)
12.Kwizera Pierrot (23)
13.Muhire Kevin (8)
14.Bimenyimaba Bonfils Caleb (7)
15.Christ Mbondy (9)
16.Ismaila Diarra (20)
17. Shabana HusseinTchabalala (11)
18.Nyandwi Sadam (16)
Abakinnyi ba Rayon Sports bafite intego yo gukora amateka bagakuramo Mamelodi Sundowns FC
AMAFOTO: Clarisse UWIMANA
TANGA IGITECYEREZO