RFL
Kigali

Rayon Sports yabonye rutahizamu mushya ukomoka muri Mali

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:8/02/2016 17:18
4


Rayon Sports yabonye rutahizamu mushya ukomoka mu gihugu cya Mali, Ismail Diarra, wari usanzwe akina mu gihugu cya Maroc.



Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yifurije ikaze ,Ismaila Diarra, bigaragara ko yavutse ku itariki ya 16 Mutarama 1992.

Icyangombwa

Gakwaya Olivier yifurije Ismaila Diarra ikaze anerekana icyangombwa mpuzamahanga kimuzana muri Rayon Sports

Rutahizamu Ismael Diarra ni umwe mu bo umutoza wa Rayon Sports, Yvan Minaert yari yatangaje ko azakura muri Mali, aho yahoze atoza mbere yo kuza muri Rayon Sports ngo bamufashe gutwara igikombe cya shampiyona y'u Rwanda.

Rayon Sports yabonye rutahizamu mushya w’umunya  Mali

Ismaila Diarra

Gakwaya Olivier yabwiye  Makuruki ko Ismail Diarra yasinye amaserano yo gukinira Rayon Sports amezi atandatu azageza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino akaba yaje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Chabab Kenifra Atlas yo muri Maroc yari yagezemo avuye muri Azam FC.

Uyu rutahizamu ageze muri Rayon Sports mu gihe rutahizamu wayo w’Umugande atari yitabira imyitozo y’iyi kipe yatangiye tariki ya 28 Mutarama 2016, mu gihe shampiyona izasubukurwa ku itariki 13 Gashyantare 2016.

Hari n’amakuru yagiye avugwa ko uyu mugande ashobora kugurwa na Bugesera FC ikamutangaho amafaranga miliyoni 10.

Ubwo shampiyona izaba isubukurwa nyuma yo gusubikwa kubera imikino ya CHAN 2016, ikipe ya Rayon Sports izasura Gicumbi FC , ku itariki ya 13 Gashyantare 2016.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • adalbert8 years ago
    ndabona rayon 2jyiye kwica amacyipe! harimo n,a gikona!
  • ni bimenyimana inyanza8 years ago
    abo baba bahenze ugasanga ntanumusaruro
  • Lily8 years ago
    Tuzagipfura.........
  • philos yansa8 years ago
    wow! nabanguke wenda we ntanzara afite nk'aba bo muri aka karere(UG&DRC) batajya batuza





Inyarwanda BACKGROUND