Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe m na USM Alger ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa gatatu wa Total CAF Confederation Cup 2018.
Igitego cya Rayon Sports cyafunguye amazamu cyatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa 38' mbere y'uko Farouk Chafai yishyura ku munota wa 44'. Igitego cya kabiri cya USM Alger cyatsinzwe na Abderaouf Benguit wari winjiye asimbura Hemza Koudri mu gice cya kabiri.
USM Alger bishimira igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Muri uyu mukino, Rayon Sports bari batangiye umukino bafite Rwatubyaye Abdul mu bwugarizi byatumye Usengimana Faustin akina hagati mu kibuga.
Mu gukora impinduka, Bimenyimana Bonfils Caleb yasimbuye Christ Mbondy. Gusa nyuma gato Bimenyimana yongeye kuvamo asimburwa na Yassin Mugume.USM Alger irakomeza kuyobora itsinda rya kane (D) n'amanota arindwi (7).
Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports yakinnye hagati hafi gato y'abugarira
Rwatubyaye Abdul ashaka uko yafata Abderrahmane Meziane
Mbere yuko batera koruneri umuntu afata uwo ashoboye
Irambona Eric Gisa azamuka mu kirere ashaka umupira
Amakipe asohoka mu rwambariro
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba USMA babanje mu kibuga
Abakinnyi basuhuzanya
Abakapiteni batombola ibibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Ikibuga cya sitade ya Kigali mbere y'umukino
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports XI: Bashunga Abouba (GL, 30), Manzi Thierry 4, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Muhire Kevin 8, Christ Mbondy 9, Usengimana Faustin 15, Eric Irambona Gisa 17, Ismaila Diarra 20, Kwizera Pierre (C, 23),Manishimwe Djabel 28 na Rwatubyaye Abdul 26.
USM Alger XI: Mohammed Zemmamouche (GK, 1), Mohammed Benyahia 2,Farouk Chafai 6, Abderrahmane Meziane 11, Redouane Cherifi 19, Rafik Bouberbal 20, Mohamed Meftah 22, Hemza Koudri 23, Mohammed Benmoussa 24 na Aymen Mahious 29.
Abasifuzi bahagera
Urwambariro rwa USM Alger
Urwambariro rwa Rayon Sports
Nimero nshya ya Rwatubyaye Abdul
USM Alger bagera ku kibuga
Gatera Moussa (Ibumoso) Umutoza wungirije muri Rayon Sports mu gihe cy'ukwezi kumwe ari kumwe na Nkunzingoma Ramadhan (Iburyo)
Bashunga Abouba umunyezamu wa Rayon Sports
Muhire Kevin na bagenzi be bava mu modoka
USMA bahagera
Rayon Sports basura ikibuga
Mugisha Gilbert (12) na Twagirayezu Innocent (13)
Dore uko imikino y'itsinda D yarangiye:
FT: Rayon Sports 1-2 USM Alger
FT: Gormahia FC 4-0 Yanga Africans
Dore urutonde rw'itsinda D:
1.USM Alger: 7 Pts
2.Gormahia FC: 5 pts
3.Rayon Sports: 2 pts
4.Young Africans: 1 pt
Rayon Sports iri mu itsinda rya kane (D) mu mikino y'amatsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO