RFL
Kigali

Agaciro Dev.Fund 2018: Igitego cya Mugisha Francois Master cyahesheje Rayon Sports igikombe itsinze APR FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/09/2018 18:28
3


Igitego Mugisha Francois Master yatsinze ku munota wa kabiri wazaga wiyongera ku minota 90’ y’umukino (90+2’) ni cyo cyatumye Rayon Sports itwara igikombe cy’Agaciro Development Fund 2018 batsinze APR FC igitego 1-0.



Ni umukino amakipe yombi yari yakaniranye kuko byageze ku munota wa 90’ abari muri sitade Amahoro batangiye kwitegura ko haterwa penaliti. Rayon Sports yaje kubona uburyo bwo kugeza umupira mu rubuga rw’amahina rwa APRFC, Muhire Kevin atanga umupira kwa Mugisha Francois Master wari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga ahita atera umupira mu nguni y’izamu birangira gutyo.

Rayon Sports yahawe igikombe cy’uyu mwaka wa 2018 na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW), igikombe yatwaye ku nshuro yayo ya gatatu yikurikiranya kuko inabitse icya 2017 na 2012.

Rayon Sports bishimira igikombe

Rayon Sports bishimira igikombe cy'Agaciro Development Fund 2018

Muhire Kevin ukina hagati muri Rayon Sports n’Amavubi ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa (Player of the Tournament) kuko yabashije gufasha Rayon Sports kwitwara neza ndetse yanatanze imipira ibiri (2 assists) yabyaye ibitego.

MuhireKevin umukinnyi w'irushanwa

Muhire Kevin umukinnyi w'irushanwa ry'Agaciro Development Fund 2018

Bimenyimana Bonfils Caleb (Rayon Sports), Byiringiro Lague (APR FC) na Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali), buri umwe yatsinze ibitego bibiri mu irushanwa bityo bose bazahembwa itike ya Rwanda Air bitewe n’aho bifuza kugana mu gihe iyi kompanyi yaba ihagera cyo kimwe na Muhire Kevin.

Bimenyimana Bonfils Caleb umwe mu batsinze ibitego 2 mu irushanwa

Bimenyimana Bonfils Caleb umwe mu batsinze ibitego 2 mu irushanwa

Mu gusimbuza, Petrovic umutoza wa APR FC yaje kwinjira mu gice cya kabiri akuramo Nshimiyimana Amran ashyiramo Itangishaka Blaise. Nyuma y’izi mpinduka ni bwo Nizeyimana Mirafa wakinaga inyuma y’abataha izamu yahise agaruka mu kibuga hagati neza imbere y’abugarira afatanya na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy bityo Itangishaka Blaise ajya inyuma y’abataha izamu.

Ubwo Rugwiro Herve yari amaze kubona ikarita itukura ku munota wa 53’, Petrovic yafashe umwanzuro akuramo Nkizingabo Fiston ashyiramo Rusheshangoga Michel wahise ajya mu mutima w’ubwugarizi ahakinaga Rugwiro Herve.

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi ahabwa igihembo gikuru cya Rayon Sports

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi ahabwa igihembo gikuru cya Rayon Sports 

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ahabwa igihembo cy'umwanya wa 2

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ahabwa igihembo cy'umwanya wa 2

Muhire Kevin agundagurana na Buregeya Prince Aldo

Muhire Kevin agundagurana na Buregeya Prince Aldo

Iranzi Jean Claude yaje mu kibuga asimbura Byiringiro Lague. Songayingabo Shaffy yaje asimbura Nshuti Dominique Savio. Ibi byatumye Songayingabo nawe yiyongera mu mutima w’ubwugarizi bwa APR FC. Nsengiyumva Moustapha asimbura Itangishaka Blaise.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Donkor Prosper Kuka yasimbuwe na Sarpong Michael, Nova Bayama yasimbuye Manishimwe Djabel.

Bimenyimana Bonfils  Caleb ahambirana na Buregeya Prince Aldo

Bimenyimana Bonfils

Bimenyimana Bonfils Caleb ahambirana na Buregeya Prince Aldo

Muhire Kevi yahawe ikarita y'umuhondo azira gukandagira Manishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC

Muhire Kevi yahawe ikarita y'umuhondo azira gukandagira Manishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Igitambaro cy'abafana ba Rayon Sports

Igitambaro cy'abafana ba Rayon Sports 

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Aldo 18, Nshimiyimana Amran 5, Nkizingabo Fiston 29, Nizeyimana Mirafa 6, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Byiringiro Lague 14 na Nshuti Dominique Savio 27.

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Rayon Sports XI: Bashunga Abouba (GK,30), Rwatubyaye Abdul 23, Manzi Thierry (C,4), Eric Rutanga Alba 3, Iradukunda Eric 14, Donkor Prosper Kuka 8, Niyonzima Olivier Sefu 21, Muhire Kevin 11, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Mugisha Francois Master 25 na Manishimwe Djabel 28.

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Intebe y'abatoza ba Rayon Sports

Intebe y'abatoza ba Rayon Sports

Ljubomir Petrovic umutoza mukuru wa APR FC

Ljubomir Petrovic umutoza mukuru wa APR FC 

Gen.James Kabarebe (ibumoso) Minisitiri w'Ingabo yicaranya na Kayonga Jacques (Iburyo) umuyobozi w'ikigega cy'Agaciro Development Fund

Gen.James Kabarebe (ibumoso) Minisitiri w'Ingabo yicaranye na Kayonga Jacques (Iburyo) umuyobozi w'ikigega cy'Agaciro Development Fund

Paul Muvunyi (ibumoos) perezida w'ikipe ya Rayon Sports n'umwungiriza we Me Muhirwa Frederick (iburyo)

Paul Muvunyi (ibumoos) perezida w'ikipe ya Rayon Sports n'umwungiriza we Me Muhirwa Frederick (iburyo)

Nshimiye Joseph (Ibumoso) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya AS Kigali yicaranye na

Nshimiye Joseph (Ibumoso) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya AS Kigali yicaranye na Mugabe Charles (Iburyo) umukozi mu kigega Agaciro Development Fund 

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Abasifuzi n'abakapiteni

Abafana ba Rayon Sports 

Abafana ba APR FC

APR FC

Abafana ba APR FC

Abasimbura ba APR Fc basohoka mu rwambariro

Abasimbura ba APR Fc basohoka mu rwambariro 

Dore uko amakipe akurikirana:

1.Rayon Sports: Igikombe + 2.000.000 FRW

2.APR FC: 1.000.000 FRW

3.AS Kigali: 500.000 FRW

4.Etincelles FC: 0 FRW

Umukinnyi w'irushanwa: Muhire Kevin (Rayon Sports)

Abatsinzi ibitego byinshi (2 Goals: 

1.Bimenyimana Bonfils Caleb (Rayon Sports)

2.Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali)

3.Byiringiro Lague (APR FC)

Rayon Sports yatwaraga igikombe cya 3 cy'irushanwa ry'Agaciro Development Fund

Rayon Sports yatwaraga igikombe cya 3 cy'irushanwa ry'Agaciro Development Fund 

REBA IBYISHIMO ABAFANA BA RAYON SPORTS BARI BAFITE NYUMA Y'UMUKINO

PHOTOS: Anitha USANASE (Inyarwanda.com)

VIDEO: Eric NIYONKURU (INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vv5 years ago
    Ikipe ni Rayon sport
  • Rubyogo5 years ago
    Umupira wacu uracyari hasi cyane kumva ngo ikipe y’abantu barenga 10 ikaba mu cyiciro cya mbere ngo yahembwe amafaranga atageze no kuri $3000! It’s like a joke.
  • Irafasha patrick5 years ago
    Rayon sports irakaze turayishyigikiye twese





Inyarwanda BACKGROUND