RFL
Kigali

Rayon Sports nsanzwe nyitsinda-NDIZEYE INNOCENT

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/10/2018 12:24
2


Ndizeye Innocent umukinnyi mushya muri Mukura Victory wavuye muri FC Amagaju, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri byose abiganisha mu izamu rya Rayon Sports avuga ko ari ikipe akunda gutsinda kuko ngo amahirwe yo kujya mu ikipe y’igihugu yayabonye nyuma yo gutsinda Rayon Sports akiri mu Amagaju FC.



Byari mu kiganiro kigufi yagiranye na INYARWANDA nyuma y’umukino Mukura Victory Sport yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1 kuri iki Cyumweru. Uyu musore avuga ko muri 2014 ubwo Amavubi yatozwaga na Stephen Constantine, ari bwo yatangiye gutsinda Rayon Sports akanajya mu bakinnyi bari bahamagawe.

“Ni ibintu nishimiye cyane. Gutsinda ikipe nka Rayon Sports ni ikipe nkuru ikomeye, iyo uramutse uyitsinze biba ari ibintu bishimishije cyane. Ndashimira Imana kuba nabigezeho. Mukura ni ikipe nziza nayo nkuru ariko biransaba gukomeza gukora. Rayon Sports nkunda kuyitsinda cyane. Ni ikipe nkunda gutsinda cyane. Nigeze kuyitsinda igitego ubwo Stephen Constantine yari mu Rwanda ahita ampamagara mu ikipe y’igihugu”. Ndizeye

Ndizeye Innocent yari nyiri umukino

Ndizeye Innocent avuga ko gutsinda Rayon Sports atari agashya kuri we

Byari ibyishimo bikomeye nyuma y'umukino

Byari ibyishimo bikomeye nyuma y'umukino 

Ndizeye Innocent ukina hagati mu kibuga aca ku ruhande rw’iburyo (Right Wing), avuga ko kuva mu ikipe nk’Amagaju FC akagera muri Mukura Victory Sport ari intambwe nziza yateye kandi ko agiye gukomeza gukora ashyizeho umwete kugira ngo akomeze azamure urwego rw’imikinire.

Mukura Victory Sport yatangiye neza yinjira mu mukino hakiri kare, niyo yafunguye amazamu ku munota wa 23’ ku gitego cyatsinzwe na Ndizeye Innocent n’ubundi waje kongeramo ikindi ku munota wa 30’. Igitego cy’impozamarira cya Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 53’ gitsinzwe na Manzi Thierry.

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS  wagoye Rayon Sports

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS  wagoye Rayon Sports

Iradukunda Eric Radou ku mupira

Iradukunda Eric Radou (Ibumoso) na Yannick Mukunzi (Iburyo) bashyira hanze Ndizeye Innocent (hagati)

Iradukunda Eric Radou (Ibumoso) na Yannick Mukunzi (Iburyo) bashyira hanze Ndizeye Innocent (hagati)

Manzi Thierry niwe watsinze igitego cy'impozamarira cya Rayon Sports

Manzi Thierry niwe watsinze igitego cy'impozamarira cya Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports ubwoba bwabatashye  ubwo babonaga ko Mukura VS ibamereye nabi

Abafana ba Rayon Sports ubwoba bwabatashye  ubwo babonaga ko Mukura VS ibamereye nabi

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANDY MADOU5 years ago
    Naraye nishimye rwose ibijyanye nurusaku rwa Rayon rwose habe . twaryamye turasinzira , MUKURA OYEEEEE mukomereze aho ariko ntimukishimire gutsindsa rayon gusa ni mugerageze mutsinde nandi ma Equipe. courage basore
  • Seba5 years ago
    Rayons kuyiniga kabiri gakurikiranye ni kuyiha gasopo ngo iceceke ireke kujya yiyemera ngo izasohoka mu mwanya Wa Mukura.





Inyarwanda BACKGROUND