RFL
Kigali

Rayon Sports nsanzwe nyinjiza ibitego-Moustapha Francis

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/08/2018 15:41
0


Moustapha Francis umurundi ukinira ikipe ya Gormahia FC wanayitsindiye igitego cy’impozamarira batsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1, avuga ko kuba yaratsinze igitego cya mbere muri Total CAF Confederation Cup 2018 atari igitangaza kuko ngo Rayon Sports asnzwe ayinjiza ibitego.



Aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Moustapha Francis yavuze ko mbere na mbere yishimiye ko yabonye igitego mu mukino kandi ko byamushimishije kongera gutsinda ikipe ya Rayon Sports kuko ngo akiri no mu Rwanda yajyaga ayinjiza ibitego.

“Rayon Sports ntabwo ari ubwa mbere mbatsinda, nageze mu Rwanda ndabatsinda, mu mikino ibanziriza shampiyona ishize na shampiyona ndabatsinda. Biba bishimishije sinzi uko nabisobanura”. Moustapha

Moustapha Francis umukinnyi mushya muri Gormahia FC

Moustapha Francis umukinnyi mushya muri Gormahia FC

Moustapha Francis avuga ko mbere y’umukino bari bize ko bagomba gucunga cyane Manishimwe Djabel nubwo bitaje gukunda akabatangana umupira wabyaye igitego cya mbere ku munota wa kabiri gitsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Moustapha wishimira kuba yarahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi avuga ko abavuga ko yaje gusimbura Kagere Meddie bityo bakaba bumva ko ariwe uzabazwa umusaruro wose atari ko bimeze kuko ngo we yaje nk’umukinnyi mushya aje gukora ibyo asabwa bitari ugusimbura Kagere Meddie.

“Njyewe ntabwo naje gusimbura Kagere, naje nk’umukinnyi mushya muri Gormahia FC ahubwo nuko byahuriranye nawe agiye naho ubundi ntabwo naje kumusimbura. Nta gitutu na kimwe ndiho muri Gormahia FC kuko maze gutsinda ibitego bine mu mikino itarenze umunani. Ntabwo biba byoroshye mu ikipe nk’iyi”. Moustapha Francis

Moustapha Francis mu kirere ashaka igitego

Moustapha Francis mu kirere ashaka igitego

Moustapha Francis  yavuye mu kibuga ku munota wa  asimbuwe na

Moustapha Francis  yavuye mu kibuga ku munota 86' wa asimbuwe naSamuel Onyango Onyango

Rayon Sports

Moustapha Francis agora Rwatubyaye Abdul mugariro wa Rayon Sports

Rayon Sports

Moustapha Francis agora Rwatubyaye Abdul mugariro wa Rayon Sports

11 ba Gormahia FC babanje mu kibuga

11 ba Gormahia FC babanje mu kibuga

Abakinnyi ba Gormahia FC bishimira igitego babonye ku munota wa 23'

Abakinnyi ba Gormahia FC bishimira igitego babonye ku munota wa 23' 

Eric Rutanga yishimira igitego

Eric Rutanga yishimira igitego 

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND