Ku munota wa 4 Miamy Baby Mbakiye wa Kiyovu yafunguye amazamu, ku munota wa 19 Isaac Muganza wa Rayon Sport yishyura igitego cya mbere biba 1-1. Ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports Kiyovu Sports yabonye penaliti iyinjiza neza hanyuma ku munota wa 73 Usengimana Faustin yishyura igitego cya kabiri cyari cyatsinzwe na Kakira Suleim
Ali Bizimungu utoza Kiyovu Sports yari yatangaje ko Andy Mfutira arai umutoza utajya abasha kumutsinda ndetse ko no kuri uyu mukino yari yiteguye kumutsinda cyanga akanganya
Umukino ugitangira nko mu minota 2 ya mbere Rayon Sports yatangiye isatira izamu rya Kiyovu Sports gusa ntibyatinze kuko Kiyovu Sports yaje gusa niyigaranzura maze iyobora umukino
Ku munota wa 4 gusa w’ umukino Miamy Mbakiye wa Kiyovu Sports unayoboye abandi mu kureba mu izamu yatsinze igitego cyambere cya Kiyovu Sports ku mupira yari aherejwe na Gashugi Abdulkarim
Ku munota wa 19 Isaac Muganza yaje guhita yishyura igitego ku ishoti ryiza ry’ umutwe yateresheje umupira wari uturutse ku ruhande rwa Ndayisenga Fuadi waje no gusimburwa kubera ikibazo k’ imvune yakinaye itarakira ndetse bituma atanigaragaza neza nk’ uko yari abyitezeho
Ku makosa yari akorewe umukinnyi wa Kiyovu Sports mu rubuga rw’ amahina, Kiyovu yabonye penaliti maze umusore Kakira Suleiman wahoze akinira APR FC ayitsinda neza bituma igice cya mbere kirangira ari 2-1
Mu gice cya 2, Rayon Sports yaje yashizemo ingufu zishoboka, Andy Mfutira utari wigeze ahaguruka mu gice cya mbere arahaguruka, Peter Otema wasaga n’ ukinira inyuma cyane mu gice cya mbere ajya gushaka ibitego, Fuadi Ndayisenga asimburwa na
Ku munota wa 73 myugariro wa Rayon sports Usengimana Faustin yaje kwishyura igitego cya 2 maze biba 2-2 ari nako umukino waje kurangira
Nyuma y’ umukino Andy Mfutira utoza Rayon sports yavuze ko yishimiye inota 1 anavuga ko bagiye gukomeza gukora cyane kuko shampiyona ikiri kare
Naho Ali Bizimungu utoza Kiyovu sports akaba yatangaje ko atishimiye kuba anganyije kuko byagaragaraga ko umukino yari awufite mu biganza ariko abasore be bakagenda bahusha ibitego bitandukanye imbere y’ izamu
APR FC niramuka itsinze umukino ifte ku munsi w’ejo na Mukura izahita irusha Rayon sports amanota agera kuri 3 yose
DORE INDI MIKINO IZABA EJO:
TANGA IGITECYEREZO