RFL
Kigali

Rayon Sports na APR FC zizacakirana muri Super Cup 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/08/2017 13:59
0


Ikipe ya Rayon Sports izacakirana na mucyeba wayo APR Football Club mu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup 2017), umukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro (igikombe cy’igihugu).



Amakuru aturuka muri FERWAFA yemeza ko uyu mukino uzakinwa mbere y’icyumweru kimwe (Iminsi) irindwi (7) mbere yuko shampiyona itangira. Ruboneza Prosper ushinzwe gutanga amakuru muri FERWAFA yabwiye INYARWANDA ko iki gikombe kizakinirwa ku matariki azemezwa bitewe n’imyanzuro y’inama y’inteko rusange izaterana kuwa 10 Nzeli 2017.

“Umukino uzakinwa mbere y’icyumweru kugira ngo shampiyona itangire, ubu hari gushakwa ahantu umukino uzabera ku matariki azafatwa hamaze kwemezwa itariki shampiyona izatangiriraho”. Ruboneza Prosper.

Ruboneza avuga ko niba shampiyona izatangira kuwa 29 Nzeli 2017 nk’uko uko amakipe azahura byatangajwe, bivuze ko uyu mukino wazakinwa mbere y’iminsi irindwi kugira ngo shampiyona itangire.

Amakuru yandi agera ku INYARWANDA avuga ko uyu mukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 ndetse na APR FC yatwaye igikombe cy'Amahoro cya 2017 uzakinirwa kuri sitade Umuganda (Rubavu) kuwa 23 Nzeli 2017.

Uyu mukinio kandi biteganyijwe ko uzaba ngaruka mwaka kuko ngo niko Azam TV nk’umuterankunga mukuru w’umupira w’amaguru mu Rwanda ibyifuza mu gihe igifite amasezerano.

Rusheshangoga Michel ntazongera kwisanga ahanganye na Savio Nshuti Dominique

Rusheshangoga Michel (ibumoso) na Bayisenge Emery (Iburyo)

Rusheshangoga Michel ntazongera kwisanga ahanganye na Savio Nshuti Dominique

Abugarira muri APR FC bakize Moussa Camara

Moussa Camara

Abugarira muri APR FC bakize Moussa Camara

PHOTOS: INYARWANDA-ARCHIVES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND