RFL
Kigali

Rayon Sports izatangira yakira Police FC mu mikino y’irushanwa ry’Intwali 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/01/2018 11:28
0


Kuva kuwa 23 Mutarama 2018 ni bwo hazaba haba imikino y’irushanwa ry’intwali mu mupira w’amaguru, imikino izatangira ikipe ya Rayon Sports yisobanura na Police FC baheruka guhurira mu mukino wa shampiyona. Imikino izasozwa kuwa 1 Gashyantare 2018.



Ni imikino ngarukamwaka ihuza amakipe aba yarasoje shampiyona y’umwaka uba ushize ari mu myanya ine ya mbere (Top Four). Kuri iyi nshuro iki gikombe gifitwe na APR FC kizahatanirwa n’amakipe arimo Rayon Sports yatwaye shampiyona ya 2016-2017, Police FC yarangije ku mwanya wa kabiri, APR FC yarangije ari iya gatatu na AS Kigali yari iya kane mu mpera za shampiyona.

Ku munsi wa mbere w’irushanwa ubwo Rayon Sports izaba imaze kwikiranura na Police FC, umukino wa kabiri uzahuza ikipe ya APR FC na AS Kigali. Umunsi wa kabiri w’iri rushanwa rizatuma amakipe yose ahura, APR FC izabanza yakire Police FC mbere yuko AS Kigali izaba  icakirana na Rayon Sports kuwa 27 Mutarama 2018.

Umunsi wa nyuma w’irushanwa uzanasiga igikombe gitanzwe, Police FC izabanza icakirane na AS Kigali mbere yuko APR FC izambikana na Rayon Sports bityo igikombe kikabona nyiracyo. Iri rushanwa rizakinwa mu buryo amakipe yose azahura (Round Robin) nyuma haramutse habayeho kunganya amanota hazarebwa uko amakipe ahagaze mu bitego cyo kimwe nuko bareba imikino yagiye ibahuza.

FERWAFA iteganya ko mu gihe Amavubi yakomeza mu mikino ya CHAN 2018 izatangira kuwa 13 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018, amakipe azihangana akoreshe abakinnyi bazaba baboneka cyane abataragiye mu Mavubi. Amakipe kandi azaba afite uburenganzira bwo gukoresha abakinnyi bazaba baraguze cyangwa abo bazaba bafite mu igeragezwa. Isoko ry’igura n’igurisha ryafunguye kuwa 1 Mutarama kuzageza kuwa 31 uku kwezi 2018.

Buri kipe izahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yo kwtegura (1.000.000 FRW). Ikipe izatwara igikombe izahabwa na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 FRW) n’imidali ya Zahabu. Ikipe izaba yaragize umusaruro uyishyira ku mwanya wa kabiri izahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW), ikipe ya gatatu izagabwa miliyoni imwe n’igice (1.500.000 FRW) mu gihe ikipe izasoza ku mwanya wa kane izahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).

Dore uko imikino izakinwa:

Umunsi wa mbere:

Tariki 23 Mutarama 2018

-Rayon Sports  vs  Police FC

-APR FC  vs AS Kigali

Umunsi wa kabiri:

Kuwa 27 Mutarama 2018

-APR FC vs Police FC

-AS Kigali vs Rayon Sports

Umunsi wa nyuma:

Kuwa 1 Gashyantare 2018

-Police FC vs AS Kigali

-Rayon Sports vs APR FC

 Image result for apr fc YATWAYE IRYSHANWA RY'iNTWALI

APR FC izaba ireba uko yakwisubiza igikombe yatwaye umwaka ushize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND