RFL
Kigali

Rayon Sports izajya muri Nigeria idafite Mutsinzi na Rwatubyaye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/04/2017 10:34
0


Kuwa 15 Mata 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports izakina umukino ubanza na Rivers United yo muri Nigeria, umukino w’ijonjora rya gatatu ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo(Total Confederation cup). Rayon Sports izatangira isohoka, ahi izaba idafite Mutsinzi Ange na Rwatubyaye Abdul.



Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy ntazakina umukino ubanza kuko ikarita y’umutuku yaboneye mu mukino wo kwishyura bakinaga na Wau Al Salaam iracyabarwa nk’ubusembwa kuko Rayon Sports itakinnye imikino yombi yo mu ijonjora rya kabiri yagombaga kwisobanuramo na Onze Createurs (Mali).

Ku ruhande rwa Rwatubyaye Abdul watangiye imyitozo kuri uyu wa Kane, ntabwo ari ku rutonde rw’abakinnyi bazurira indege bagana muri Nigeria kuko atarakira neza imvune ye. Gusa Masud Djuma umutoza wa Rayon Sports avuga ko mu mukino wo kwishura Mutsinzi azakoreshwa mu gihe Rwatubyaye azatangira gukina mu mikino y’amatsinda.

Rwatubyaye…muri lisiti yo kugenda ntabwo arimo cyereka tubonye itike y’amatsinda niyo azakina. Utazakina umukino ubanza ni Ange gusa kuko ya karita yiwe y’umutuku….ntabwo twakinnye umukino wo kwishyura (Na Onze Createurs), ubwo ntabwo azakina umukino ubanza ariko uwo kwishyura azakina. Masud Djuma

Agaruka ku kuba Abouba Sibomana Bakary yabanje ku ntebe y’abasimbura, Masud yabwiye abanyamakuru ko atari kumubanza mu kibuga azi neza ko amaze igihe adakina ahubwo ko yamuzanye ikipe yamaze kubona ibitego kugira ngo atagira igihunga.

Icyangombwa nuko yakize (Abouba). Nicyo nashakaga kureba. Narebaga ese azadufasha hariya inyuma….ariko turacyafite icyumweru kimwe cyo kumureba turebe ko azadufasha. Ntabwo namutangije mu mukino kuko ikipe iri hejuru cyane, namwinjije ikipe yatsinze. Masud Djuma

Abouba Sibomana yinjiye mu kibuga ku munota wa 65’ asimbuye Nsengiyumva Moustapha wari umaze gutsinda ibitego bibiri muri bine batsinze Amagaju FC.

Nyuma y’imikino 22 imaze gukinwa muri shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55 n'ibitego 34 izigamye. APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 n’ibitego 14 izigamye mu gihe Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 43 n’ibitego 15 yizigamiye mu mikino 22.

mutsinzi

Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) ntazakina umukino ubanza Rayon Sports izakina na Rivers United

mutsinzi

Mutsinzi Ange Jimmy wasohotse mu kibuga bakina na Wau Al Salaam ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura

Sibomana Abouba

Sibomana Abouba Bakary uri kugenda va mu bihe yari arimo by'imvune

Sibomana Abouba

Sibomana Abouba yatangiye gukina ku munota wa 65' w'umukino

Rwatubyaye Abdul

Rwatubyaye Abdul azatangira gufasha Rayon Sports mu mikino Nyafurika mu gihe yaba igeze mu mikino y'amatsinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND