RFL
Kigali

Rayon Sports ishobora kuzuza imikino 21 irusha APR FC amanota 11

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/03/2017 8:15
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 49 iraba irangiza imikino y’ibirarane ubwo aho igomba kwakira Sunrise FC kuri sitade ya Kigali. Mu gihe Rayon Sports yatsinda uyu mukino izagwiza amanota 52 imbere ya APR FC ifite amanota 41 mu mikino 21.



Ni umukino ikipe ya Rayon Sports izakina ifite icyizere cyo gutahukana amanota atatu (3) dore ko mu mikino itatu y’ibirarane yari ifite yamaze gutsindamo ibiri. Urugendo rwo gukura ibirarane mu nzira yarutangiye itsinda Bugesera FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Tidiane Kone (62’) ku kibuga cya Bugesera i Nyamata kuwa 22 Werurwe 2017.

Umukino wa kabiri w’ikirarane, Rayon Sports yatsinze  AS Kigali igitego 1-0 cyabonwe na myugariro Manzi Thierry (38’) mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali kuwa Gatandatu tariki tariki 25 Werurwe 2017. Nyuma yo gutsinda iyi mikino, byatumyre iyi kipe yambara umweru n’ubururu isiga APR FC amanota umunani kuko imaze gushyitsa amanota 49 kiuri 41 ya APR FC yo yamaze kuzuza imikino 21 mu gihe Rayon Sports ifite ikirarane igomba guhuramo na Sunrise FC kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2017.

Mu gihe Rayon Sports kandi yaguma mu murongo wo gutwara amanota atatu yarara igwije amanota 52 kuri 41 ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri, bityo ikaba iyirusha amanota 11 mu mikino icyenda ibura kugira ngo shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 irangire. Mu bitego 39 Rayon Sports imaze kwinjiza mu izamu muri shampiyona, harimo 12 bya Nahimana Shassir, umunani (8) bya Kwizera Pierrot na bitandatu (6) bya Moussa Camara abandi bakagabana ibisigaye.

Mu mikino 20 imaze gukina, Rayon Sports yatsinzemo 15, inganya ine (4) itsindwa umwe (1), ikaba imaze kwinjizwa ibitego icumi (10). Ku ruhande rwa Sunrise FC itozwa na Cassa Mbungo André, iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 25 n’umwenda w’igitego kimwe (1) mu mikino 20 imaze gukina. Yatsinze imikino itandatu (6), inganya irindwi (7) itsindwa irindwi(7). Imaze kwinjizwa ibitego 18 mu gihe yabashije kwinjiza ibitego 17 mu mikino 20.

Sunrise Fc

Ku rupapuro Sunrise FC nta mahirwe menshi ifite yo gucyura amanota atatu y'umunsi

Sunrs

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • steve7 years ago
    Iyi saison ni ya Rayon kugitwara kabisa ariko Peace cup yo izatwarwa n'umugabo kuko ari nock out amakipe yose akomeye yihurira ubwayo, abasifuzi basifura neza; umugabo akomeza umuskwa ataha. Gusa saison itaha Championat ndabona aribwo izaba ikomeye kurusha ubu ngubu kuko amakipe akomeye azaba yiyubatse cyane haba kubatoza ndetse n'abakunnyi. Bonne chance Rayon sports





Inyarwanda BACKGROUND