RFL
Kigali

Rayon Sports na Police FC ku mukino wa “Ndi Umunyarwanda” (YAVUGURUWE)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/10/2017 15:33
2


Ikipe ya Rayon Sports izakira Police FC mu mukino w’irushanwa rishya rya “Ndi Umunyarwanda Cup 2017”, imikino biteganyijwe ko rizatangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017 rigakinirwa kuri sitade Amahoro.



Nubwo Rayon Sports itazitabira iri rushanwa, biteganyijwe ko yazahura na Police FC kuri sitade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) nyuma yuko APR FC izaba yarangije umukino wayo na AS Kigali.

Rayon Sports iheruka kunganya na AS Kigali igitego 1-1 muri shampiyona bavuga ko batari biteguye iri rushanwa kuko ryaje bamaze guha abakinnyi ikiruhuko ndetse ko bafite abakinnyi barwaye bityo batabona uko bakina irushanwa bamenye ko bazarikina mugitondo cy'uyu wa Mbere.

Aganira na INYARWANDA, Ruboneza Prosper uvugira FERWAFA yavuze ko ari imikino izakinwa mu buryo butarambirana kuko amakipe azatsinda kuwa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017 azahurira ku mukino wa nyuma kuwa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017 naho ayazatsindwa azahatanire umwanya wa Gatatu.

“Ni ibintu biriho kuko n’amakipe uko azahura byakozwe. APR FC izakina na  AS Kigali  saa cyenda n’igice (15h30’) kuri stade Amahoro mu gihe Rayon Sports izakina na Police FC  saa kumi n’ebyiri (18h00’). Ni irushanwa ryateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubumwe n’ubwiyunge ku bufatanye na FERWAFA”. Ruboneza

Ikipe izatwara igikombe izahabwa na miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda (3.000.000 FRW), itsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwe miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Ikipe izatwara umwanya wa gatatu izahabwa miliyoni imwe (1.000.000 FRW) mun gihe iya kane itazahembwa. Buri kipe yahawe miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (2.000.000 FRW) azabafasha kwitegura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RI6 years ago
    Mushyireho n'ifoto itari iya AS KIGALI na Rayon
  • kubwimana6 years ago
    Arko niramuka yemeye gukina izo saaha umuriro uzabura kurwego rw'i gihugu





Inyarwanda BACKGROUND