RFL
Kigali

Rayon Sports yabuze abafana, umutoza wungirije ntiyahuza n'ubuyobozi ku kibazo cya Masud Djuma-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/04/2017 16:22
8


Ikipe ya Rayon Sports yongeye kunyagira Rugende Training Center FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro cya 2017. Ni umukino wa kabiri kuko ubanza Rayon Sports yatahanye ibitego 9-0.



Nshimiyimana Maurice umutoza wungirije muri Rayon Sports avuga ko amakuru ava mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon sports avuga ko mu byo Masud azira harimo no kuba atumvikana n’abatoza bamwungirije atariyo kuko ngo basanzwe buzuzanya muri byose.

Nyuma y’umukino Rayon Sports yanyagiyemo Rugende FC ibitego 3-0, Nshimiyimana Maurice yabwiye abanyamakuru ko atemera ko Masud Djuma ari ikibazo mu itsinda ry’abatoza b’iyi kipe kuko ngo nta bushyamirane bwigeze bubaho muri gahunda zose bakoranye.

"Njyewe na Masud twakoranye neza mu mikoranire yacu. Ibyo kumuhagarika njyewe babinyeretse mugitondo (Kuri uyu wa Kabiri) nabanje kubyumba babivuga. Ariko ku giti cyanjye nka Maurice twakoranye neza”. Nshimiyimana Maurice watoje Rayon Sports ikina na Rugende FC

Uyu mutoza akomeza avuga ko yumva hatabaho kutumvikana n’umutoza mukuru kuko ngo niwe aba ari umuyobozi wa “Staff Technique” bityo ko byakabaye ikibazo ari Masud avuga ko abamwungirije batamwumva.

Kuba Nhsimiyimana Maurice adahuza imvugo n’ubuyobozi bw’ikipe abona ko nta kibazo afite kuko ibyo yavuze abivuga mu izina rye nkuko umuyobozi nawe yabivuze ku giti cye.

Muri staff turi abantu benshi, Masud twasangiye byose, twashakanye amanota yose tumaze kubona. Iyo tuba tudakorana neza ntabwo tuba tugeze aho tugeze. Ngira ngo ibyo umuyobozi yavuze yabivuze ku giti cye nanjye mbivuze ku giti cyanjye. Ngira ngo iyo avuga ko tutumvikana yari kuvuga ko abatoza bamwungirije batamwumva tukagenda. Nshimiyimana Maurice

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje mu mikino ya 1/8 cy’irangiza nyuma yo kurangiza imikino ya 1/16 itsinze Rugande FC ibitego 12-0 mu mikino ibiri.

Umukino ubanza Rayon Sports yari yanyagiye Rugende ibitego 9-0 mbere yo kuyitsinda ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura. Nahimana Shassir yatsinzemo ibitego bibiri (2) mu gihe Lomami Frank yabonyemo kimwe (1).

Umukino watangiye saa cyenda n’iminota 34’ (15h34’) ugera ku munota wa 37’ Nahimana Shassir yamaze kubona igitego kimwe (1-0).

Bigendanye no kuba Rayon Sports yaravuye mu marushanwa ya CAF Confederations Cup, abafana ntabwo bafite morale yo kuba bashyigikira iyi kipe kugeza ubu idafite umutoza Masud Djuma wahagaritswe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2017.

Sitade ya Kigali nta bafana basanzwe bari barimo kuko nta tsinda na rimwe ry’abafana ba Rayon Sports (Fan Clubs) ihari.

Umukino watangiye mu myanya y'icyubahiro hera

Umukino watangiye mu myanya y'icyubahiro hera

Mu myanya isanzwe yakira abishyuye igihumbi (1000 FRW)

Mu myanya isanzwe yakira abishyuye igihumbi (1000 FRW)

Imyanya ya Zone 2 muri sitade ya Kigali

Imyanya ya Zone 2 muri sitade ya Kigali

Mu myanya ya Zone 1 ugana ku muryango usohoka sitade ya Kigali

Mu myanya ya Zone 1 ugana ku muryango usohoka sitade ya Kigali

Nshimiyimana Maurice  bita Maso niwe uri mu mwanya w'umutoza mukuru nubwo asanzwe yungirije Masud Djuma uri mu bihano

Nshimiyimana Maurice  bita Maso niwe wari mu mwanya w'umutoza mukuru nubwo asanzwe yungirije Masud Djuma uri mu bihano

Niyonzima Olivier Sefu utarabanjemo ku mukino wa Rivers United n'ubu ari hanze

Niyonzima Olivier Sefu utarabanjemo ku mukino wa Rivers United n'uyu munsi yari hanze

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rugende FC babanje mu kibuga

11 ba Rugende FC babanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric Bakame yaruhukijwe

Ndayishimiye Eric Bakame yaruhukijwe 

Manishimwe Djabel niwe kapiteni

Manishimwe Djabel yari kapiteni

Rayon Sports

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite igitego kimwe ku busa (1-0) bwa Rugende

Imikino ya 1/16 isigaye irakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2017 ku bibuga bitandukanye biri hirya no hino mu gihugu.

Dore uko amakipe azahura kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2017

*Isonga vs Musanze Fc (Amahoro Stadium, 13:00)
*APR Fc vs Vision Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
*AS Kigali vs Heroes Fc (Stade de Kigali, 15:30)
*Espoir Fc vs Esperance SK (Rusizi, 15:30)
*SC Kiyovu vs Etoile de l’est (Mumena, 15:30)
*Amagaju Fc vs Akagera Fc (Nyagisenyi, 15:30)
*AS Muhanga vs Vision JN Fc (Stade Muhanga, 15:30)
*Gicumbi Fc vs Miroplast Fc (Gicumbi, 15:30)
*Police Fc vs United Stars (Kicukiro, 15:30)
*Bugesera Fc vs Hope Fc (Bugesera, 15:30)
*Marines Fc vs Pepiniere Fc (Rubavu, 13:00)
*Etincelles Fc vs Kirehe Fc (Rubavu, 15:30)
*Mukura VS vs Intare Fc (Stade Huye, 15:30)
*Sunrise Fc vs Rwamagana City Fc (Nyagatare, 15:30)

Kuwa Kane tariki 27 Mata 2017

*La Jeunesse vs Aspor Fc (Mumena, 15:00)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vincent6 years ago
    Birababaje
  • yvette6 years ago
    nukubera baduhagarikiye umutoza twigumuye ngo duhe ubutumwa abayobozi bacu
  • yvette6 years ago
    nukubera baduhagarikiye umutoza twigumuye ngo duhe ubutumwa abayobozi bacu
  • Tizo g w'iRda6 years ago
    Aba bayobozi b'ikipe bazatuma tuva ku kipe yacu kd tuyikunda , babona itangiye kugira ibyo igeraho bagatangira bakabivanga, njye mbona wagirango n'ababa batumwe ngo baze kutwincira ikipe!
  • Bizimana omar6 years ago
    Koko insina ngufi niyo icibwaho urukoma.masudi arahagariswe niwe wagurishije diyara na gasinnye niwese wavuze kamara uutazi gutsinda na kone.
  • 6 years ago
    Ikibazo cya rayon sport ntibagishakire kuri masudi djuma. Ahubwo bagishakire kuwa gurishije gasirye na diyara. Niko baribakwiye kwirukanwa kuko ntiwagurisha abakinnyi nka bariya knd uziko ufite amarushanwa mpuza mahanga imbere
  • Giki6 years ago
    Gacinya na Gakwaya bazasigara bawureba bonyine. Aba commissionaire baratwicira team
  • annet6 years ago
    Ariko nta kidasanzwe cyabaye muri Gasenyi, ahubwo namateka yayo aba agenda yisubiramo uko umwaka utashye, mbona bihoraho buri mwaka, umwaka ushize byari bimeze gutya, uwawubanjirije byari bimeze gutya nindi myinshi yabanje, ubwo rero simbona ikibatunguye mwe mwiyita abakunzi ba rayon nabandi bikundira andi makipe, nitange igikombe abazi akamaro kacyo bakizamure hejuru twibyinire insinzi, ooohh rayon bakwangiri iki rayon, puuu nta gasenyi!!!





Inyarwanda BACKGROUND