RFL
Kigali

Peace Cup: Rayon Sports yanyagiye Gicumbi FC ibitego 4-1, APR FC, AS Kigali na Espoir FC nazo zikatisha itike

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/06/2016 20:41
4


Ikipe ya Rayon sports inyagiye Gicumbi FC ibitego 4-1 mu mukino wa kimwe cya kane cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, umukino waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu.



Ibitego byatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa 14’, myugariro Manzi Thierry ku munota wa 33’, Davis kasirye ku munota wa 47’ na Manishimwe Djabel ku munota wa 72’ nibyo bitumye ikipe ya Gicumbi FC isubira mu majyaruguru isezerewe mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2016.

 

gaggag

 Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga 

Igitego cy’impozamarira cya Gicumbi Fc cyatsinzwe na Mutebi Rachid ku munota wa 84’ w’umukino iyi kipe yarushijwemo cyane. Ni umukino wagoye cyane ikipe ya Gicumbi FC ku buryo bugaragara kuko wasangaga iyi kipe ikoresha ba myugariro batatu babaga bahanganye n’abakinnyi ba Rayon Sports bahoraga imbere y’izamu bakomanga bashaka igitego buri mwanya.

Gicumbi FC

Gicumbi FC

Muri uyu mukino, Mugenzi Cedric yasimbuye Manishimwe Djabel, Muhire Kevin asimbura Nshuti Savio Dominique mu gihe Irambona Eric yasimbuye Ismaila Diarra mu gice cya kabiri cy’umukino.

davis

Mu mikino ya ½ cy’irangiza ikipe ya Rayon Sports izahura n’ikipe ya AS Kigali yo yamaze gutsinda Amagaju FC ibitego 2-0 mu  gihe APR FC izisobanura na Espoir FC .

Imikino ya ½ cy’irangiza izakinwa mu buryo hazajya habaho umukino ubanza n’uwo kwishyura. Imikino ibanza izakinwa tariki 28 Kamena 2016 mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki ya 1 Nyakanga 2016.

Umukino wa nyuma ndetse n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu bizakinwa tariki ya 4 Nyakanga 2016 kuri sitade Amahoro. Ikipe izatwara iki gikombe izaserukira u Rwanda  mu mikino ya CAF Confederation Cup 2017.

hahhahahaha

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C),Imanishimwe Emmanuel, Tubane James, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier Sefu, Mnaishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Ismaila Diarra, Kasirye Davis, Nshuti Savio Dominique na Manzi Thierry.

Gicumbi FC: Tchombo Muskira Delphi (GK), Uwinzeza Jean de Dieu, Senyange Yvan, Kayigamba Jean Paul, Rucogoza Aimable Mambo, Hakorimana Hamad, Ndayishimiye Antoine, Nzayisenga Maurice, Byamungu Abbas, Dushimimana Aime na Safari Jean.

Dore uko imikino ya ¼ yose yasojwe:

*APR FC 1-0 Kiyovu Sport

*Rayon Sports 4-1 Gicumbi FC

*AS  Muhanga 0-3 Espoir FC

*Amagaju FC 0-2 AS Kigali

Dore uko amakipe azahura muri ½ cy’irangiza:

*Espoir FC vs APR FC

*AS Kigali vs Rayon Sports

Soma hano ibihe by'ingenzi byaranze umukino wa APR FC na Kiyovu Sports

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    4G no mu ntara zigomba gutangwa ooooh Rayon
  • nshimiyimanaamisi7 years ago
    amahirwe nimigisha ku ikipe ya Espoir FC
  • nshimiyimanaamisi7 years ago
    mwatubwira ikipe ya blesil ukobimeze mutubwire
  • 7 years ago
    njye mwanteye agahinda munganya 2 nimushakamutsinde 1000 nukuri mwaneye mu mateke





Inyarwanda BACKGROUND