RFL
Kigali

Tidiane Kone yafashije Rayon Sports kunamba ku mwanya wa mbere itsinda Bugesera FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/03/2017 18:03
4


Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuguma mu murongo wo gushaka igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wakinirwaga ku kibuga cya Nyamata kuri uyu wa Gatatu.



Tidiane Kone yategereje umunota wa 62’ w’umukino kugira ngo yongere amanota ya Rayon Sports agere kuri 46 imbere ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota wa 41 mu mikino 21 imaze gukina dore ko Rayon Sports ifite ibirarane bibiri.

Nshimiyimana Maurice Maso wari umutoza mukuru yari yakinnye mu buryo budasanzwe kuko yafashe abakinnyi 11 abakinisha mu buryo badasanzwe bakinamo nk’aho Mutsinzi Ange yakinaga inyuma iburyo, Manzi Thierry na Munezero Fiston bakina mu mutima w’ubwugarizi.

Rwatubyaye Abdul yavuyemo ku munota wa 25’ nyuma yo kugira imvune agasimburwa na Tidiane Kone. Abdul yakinaga hagati mu kibuga afatanya na Kwizera Pierrot, Nova bayama agaca hagati iburyo mu gihe Manishimwe Djabel yanyuraga ibumoso. Mugabo Gabriel yakinaga inyuma ya Moussa Camara bataha izamu.

Mu gice cya kabiri, bongeye barahindura Manzi Thierry asubira inyuma iburyo, Irambona ajya ku rundi ruhande, Mugabo na Munezero bakina mu mutima w’ubwugarizi. Mutsinzi Ange afatanya na Kwizera Pierrot hagati mu kibuga, Nova Bayama anyura iburyo, Savio Nshuti winjiye asimbuye aca ibumoso anagaruka inyuma. Moussa Camara afatanya na Tidiane Kone mu busatirizi.

Muri uyu mukino, Bugesera Fc yari mu rugo yakoze amakosa abiri (2) yatumye baterwa imipira y’imiterekano mu gihe Rayon Sports yakoze amakosa atatu (3).Ku munota wa 44’ ni bwo Kwizera Pierrot yahawe ikarita y’umuhondo azira ikosa yakoreye kuri Faruk Ruhinda.

Manishimwe Djabel yasimbuwe na Savio Nshuti Dominique mu gihe Rwatubyaye Abdul yasimbuwe na Tidiane Kone ku munota wa 25’ w’umukino warebwe na Antoine Hey umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Ikipe ya Bugesera FC ni yo yatangiye yibona mu mukino bigendanye no kuba ikibuga cyayo kitorohera andi makipe yari isanzwe ikizi ndetse yanagiye ibona uburyo bwo gutsinda ibitego nubwo igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu.

Mu gice cya kabiri ubwo Moussa Camara yari atangiye akinana na Tidiane Kone bataha izamu ni bwo ubwugarizi bwa Bugesera FC bwatangiye bugira igihunga, ibintu byatumye ku munota wa 62’ batsinzwe igitego cy’umutwe. Muri iki gice cya kabiri wabonaga ikipe ya Rayon Sports iri gukinira mu rubuga rwa Bugesera FC.

11 ba Rayon Sports

Rayon Sports irakomeza kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 46

11 ba Rayon Sports

Abafana bari bitabiriye uyu mukino

tidiane Kone

Tidiane Kone (19) amaze gushyitsa ibitego bibiri muri shampiyona dore ko igitego cya mbere yakibonye bakina na Espoir FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pappy7 years ago
    Bafana ba APR muze twifanire Rayon sports nta mpamvu yo gutsimbarara kuri APR irimo kuturwaza umutima
  • niyibizi jean de la paix7 years ago
    Rayon irakomeye pee!ni bareke itware igikombe iragikwiye!!!Ntabwo ari bya bindi bya yayindi itegereza ko bayisifurira uko yifuza. Rayon jya mbere turahusjigukiye.
  • Murigo noel7 years ago
    congrs ku barayon muri rusange dusaba comittee kuba hafi abakinnyi natwe abafana tubari inyuma bitazatubaho nkumwaka ushize.As kigali niyo itahiwe
  • Habimana athanase7 years ago
    Bravo ku ba Rayon mwese. njye ariko ndifuza kumenya amakuru y'abakinnyi bacu baraye bagize imvune. uwagira icyo amenya yambwira.





Inyarwanda BACKGROUND