RFL
Kigali

Rayon Sports ifite umunyezamu umwe yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma ngo icakirane na USM Alger-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/07/2018 7:33
0


Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki ya 16 Nyakanga 2018 ni bwo Rayon Sports yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma ngo bacakirane na USM Alger yo muri Algeria mu mukino wa Total CAF Confederatio Cup 2018 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nyakanga 2018.



Kuri ubu abafana, abasesenguzi n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bari kwibaza ukuntu bizaba bimeze mu gihe umukino uzaba uhuza amakipe yombi ariko Rayon Sports ikazaba ifite Ndayisenga Kassim nk’umunyezamu rukumbi bitewe nuko Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe igihe kitazwi.

Rayon Sports izaba ihura na USM Alger mu mukino w’umunsi wa gatatu (3) mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye intyoza mu bihugu byayo (Total CAF Confederation Cup 2018), umukino w’itsinda rya kane (D) bahuriramo na Gormahia FC na Yanga Africans.

Mu myitozo Rayon Sports yakoze guhera saa kumi n’ebyiri (18h00’), ntabwo Yannick Mukunzi yayigaragayemo cyo kimwe na Eric Rutanga wari uhari ariko utakoze nk’uko abandi bakoraga bitewe nuko atameze neza mu mubiri.

Mugemana Charles (Wambaye umutuku) umuganga wa Rayon Sports aganira atanga raporo y'ubuzima bwa ERic Rutanga

Mugemana Charles (Wambaye umutuku) umuganga wa Rayon Sports atanga raporo y'ubuzima bwa ERic Rutanga

Eric Rutanga Alba  ukinyan inyuma ahagana ibumoso

Eric Rutanga Alba ukina inyuma ahagana ibumoso

Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi 22 ariko mu isozwa ryayo hakaba hagaragaye abakinnyi 11 umutoza Robertinho yasorejeho bisa naho aribo azaba ashingiraho ahangana na USM Alger nayo imaze kumenyera ikirere cya Kigali.

Rayon Sports izakira USM Alger kuwa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) kuri sitade ya Kigali nyuma yo kuba yarahanganyirije na Gormahia FC (1-1) ikanasura Yanga Africans bakanganya 0-0.

Abakinnyi 22 bari bari mu myitozo:

Ndayisenga Kassim (GK, 29), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3 , Manzi Thierry 4, Rwatubyaye Abdul 19, Usengimana Faustin 15, Mugabo Gabriel 2, Irambona Eric  17, Mugisha François Master 25, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot  23, Muhire Kevin 8, Manishimwe Djabel 28, Christ Mbondy 9, Twagirayezu Innocent 13, Nova Bayama 24, Ismaila Diarra 20. Mugisha Gilbert 12, Habimana Yussuf14, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Bimenyimana Bonfils 7 na Yassin Mugume 18.

Abakinnyi 11 bashobora kuzabanza mu kibuga kuri uyu wa Gatatu:

Ndayisenga Kassim (GK, 29), Manzi Thierry 4, Mutsinzi Ange 5, Usengimana Faustin 15, Mugabo Gabriel 2, Niyonzima Olivier Sefu  21, Kwizera Pierrot 23, Mbondy Christ 9, Manishimwe Djabel 28, Muhire Kevin 8 na Diarra Ismaila 20

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga bitewe n'uburyo bitozaga 

Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo

Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo

Ivan Minaert wahoze ari umutoza wa Rayon Sports agera ku kibuga

Ivan Minaert wahoze ari umutoza wa Rayon Sports agera ku kibuga

Yassin Mugume ku mupira mu myitozo

Yassin Mugume acenga shaka inzira

Yassin Mugume ku mupira mu myitozo

Ndayisenga Kassim ni we munyezamu Rayon Sports izitabaza ihura na USMA

Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareha uko yaba umunyezamu wizewe

Ndayisenga Kassim ni we munyezamu Rayon Sports izitabaza ihura na USMA

Muhire Kevin ku mupira

Muhire Kevin ku mupira 

Umuriro waje kuburaho gato

Umuriro waje kuburaho gato

Rwatubyaye Abdul aryamye mu mwijima

Rwatubyaye Abdul aryamye mu mwijima hirya ye hari Mugabo Gabriel 

Irambona Eric Gisa  azamukana umupira

Irambona Eric Gisa  azamukana umupira

Irambona Eric Gisa  azamukana umupira 

Roberto Oliviera Gons Alvez de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports

Roberto Oliviera Gons Alvez de Calmo  Bianchi

Roberto Oliviera Gons Alvez de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports kuri uyu Kabiri nibwo aganira n'abanyamakuru akababwira uko ikipe ihagaze n'uburyo yiteguye USMA

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi umusatsi yawumaze ku mutwe

Muhire Kevin inyuma ye hari Rwatubyaye Abdul

Muhire Kevin inyuma ye hari Rwatubyaye Abdul

Nova Bayama ku mupira

Nova Bayama ku mupira 

Christ Mbondy ku mupira

Christ Mbondy ku mupira

Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports

Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports utarakinnye umukino n'umwe wa CECAFA KAGAME CUP 2018

Mugisha Francois Master (Ibumoso) Bimenyimana Bonfils Caleb (hagati) na Habimana Yussuf (Iburyo)

Mugisha Francois Master (Ibumoso) Bimenyimana Bonfils Caleb (hagati) na Habimana Yussuf (Iburyo) 

Twagirayezu Innocent umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga mu gutera penaliti

Twagirayezu Innocent umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga mu gutera penaliti

Abana hejuru bareba imyitozo

Abana hejuru bareba imyitozo 

Shaban Hussein Tchabalala (Hagati) yarebye iyi myitozo kuko yabaye umukinnyi wa Baroka FC muri Afurika y'Epfo

Shaban Hussein Tchabalala (Hagati) yarebye iyi myitozo kuko yabaye umukinnyi wa Baroka FC muri Afurika y'Epfo

Ismaila Diarra 20 ku mupira mu myitozo

Nova Bayama ku mupira mu myitozo ahanganye na Niyonzima Olivier Sefu

Ismaila Diarra (20) ku mupira mu myitozo

Ismaila Diarra (20) ku mupira mu myitozo

Nova Bayama atambuka Mutsinzi Ange Jimmy

Nova Bayama atambuka Mutsinzi Ange Jimmy

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND