Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki ya 16 Nyakanga 2018 ni bwo Rayon Sports yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma ngo bacakirane na USM Alger yo muri Algeria mu mukino wa Total CAF Confederatio Cup 2018 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nyakanga 2018.
Kuri ubu abafana, abasesenguzi n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bari kwibaza ukuntu bizaba bimeze mu gihe umukino uzaba uhuza amakipe yombi ariko Rayon Sports ikazaba ifite Ndayisenga Kassim nk’umunyezamu rukumbi bitewe nuko Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe igihe kitazwi.
Rayon Sports izaba ihura na USM Alger mu mukino w’umunsi wa gatatu (3) mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye intyoza mu bihugu byayo (Total CAF Confederation Cup 2018), umukino w’itsinda rya kane (D) bahuriramo na Gormahia FC na Yanga Africans.
Mu myitozo Rayon Sports yakoze guhera saa kumi n’ebyiri (18h00’), ntabwo Yannick Mukunzi yayigaragayemo cyo kimwe na Eric Rutanga wari uhari ariko utakoze nk’uko abandi bakoraga bitewe nuko atameze neza mu mubiri.
Mugemana Charles (Wambaye umutuku) umuganga wa Rayon Sports atanga raporo y'ubuzima bwa ERic Rutanga
Eric Rutanga Alba ukina inyuma ahagana ibumoso
Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi 22 ariko mu isozwa ryayo hakaba hagaragaye abakinnyi 11 umutoza Robertinho yasorejeho bisa naho aribo azaba ashingiraho ahangana na USM Alger nayo imaze kumenyera ikirere cya Kigali.
Rayon Sports izakira USM Alger kuwa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) kuri sitade ya Kigali nyuma yo kuba yarahanganyirije na Gormahia FC (1-1) ikanasura Yanga Africans bakanganya 0-0.
Abakinnyi 22 bari bari mu myitozo:
Ndayisenga Kassim (GK, 29), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3 , Manzi Thierry 4, Rwatubyaye Abdul 19, Usengimana Faustin 15, Mugabo Gabriel 2, Irambona Eric 17, Mugisha François Master 25, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot 23, Muhire Kevin 8, Manishimwe Djabel 28, Christ Mbondy 9, Twagirayezu Innocent 13, Nova Bayama 24, Ismaila Diarra 20. Mugisha Gilbert 12, Habimana Yussuf14, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Bimenyimana Bonfils 7 na Yassin Mugume 18.
Abakinnyi 11 bashobora kuzabanza mu kibuga kuri uyu wa Gatatu:
Ndayisenga Kassim (GK, 29), Manzi Thierry 4, Mutsinzi Ange 5, Usengimana Faustin 15, Mugabo Gabriel 2, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot 23, Mbondy Christ 9, Manishimwe Djabel 28, Muhire Kevin 8 na Diarra Ismaila 20
Uburyo bwo guhagarara mu kibuga bitewe n'uburyo bitozaga
Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo
Ivan Minaert wahoze ari umutoza wa Rayon Sports agera ku kibuga
Yassin Mugume ku mupira mu myitozo
Ndayisenga Kassim ni we munyezamu Rayon Sports izitabaza ihura na USMA
Muhire Kevin ku mupira
Umuriro waje kuburaho gato
Rwatubyaye Abdul aryamye mu mwijima hirya ye hari Mugabo Gabriel
Irambona Eric Gisa azamukana umupira
Roberto Oliviera Gons Alvez de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports kuri uyu Kabiri nibwo aganira n'abanyamakuru akababwira uko ikipe ihagaze n'uburyo yiteguye USMA
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi umusatsi yawumaze ku mutwe
Muhire Kevin inyuma ye hari Rwatubyaye Abdul
Nova Bayama ku mupira
Christ Mbondy ku mupira
Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports utarakinnye umukino n'umwe wa CECAFA KAGAME CUP 2018
Mugisha Francois Master (Ibumoso) Bimenyimana Bonfils Caleb (hagati) na Habimana Yussuf (Iburyo)
Twagirayezu Innocent umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga mu gutera penaliti
Abana hejuru bareba imyitozo
Shaban Hussein Tchabalala (Hagati) yarebye iyi myitozo kuko yabaye umukinnyi wa Baroka FC muri Afurika y'Epfo
Nova Bayama ku mupira mu myitozo ahanganye na Niyonzima Olivier Sefu
Ismaila Diarra (20) ku mupira mu myitozo
Nova Bayama atambuka Mutsinzi Ange Jimmy
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO