Ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wayo wa mbere nyuma yo kugaruka i Kigali ivuye i Nyanza aho yari isanzwe iba kuva mu mwaka wa 2012. Kapiteni w’iyi kipe avuga ko uko abakiinyi bazitwara nyuma yo kugaruka i Kigali ari byo bizagaragaza uzi agaciro k’akazi ke.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kuba i Nyanza guhera ku itariki ya 18 Nzeli 2013 ikaba yaragiyeyo ku bufatanye bw’Umuryango wa Rayon Sports n’Akarere ka Nyanza ikomokamo ikaba yari yarakavuyemo ije kuba i Kigali mu mwaka wa 1986.
Nyuma yo kugera i Nyanza, mu mwaka wa mbere, Rayon Sports yahise itwara igikombe cya shampiyona mu mwaka iyi kipe itaranzwemo n’ibibazo by’amikoro ubundi byakunze kuranga kandi binakomeje kuranga iyi kipe.
Ku itariki ya 26 Mutarama 2016, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yongeye gukorera imyitozo ku kibuga cyo mu Rugunga mu mujyi wa Kigali nyuma y’imyaka hafi ine ikorera ku kibuga kiri mu karere ka Nyanza aho yabaga.
Rayon Sports igiye gukina umukino wa mbere nyuma yo kuva i Nyanza
Ubwo shampiyona iba isubukurwa kuri uyu wa gatanu, tariki ya 12 Gashyantare 2016, ikipe ya Rayon Sports irakina na Gicumbi FC mu karere ka Gicumbi mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni ubwa mbere Rayon Sports iba ikina nyuma yo kuva i Nyanza.
Ni iki izi mpinduka zivuze ku bakinnyi n’umutoza?
Ku ruhande rw’umutoza Yvan Minaert, avuga ko kuza i Kigali nta cyo bizahindura ku myitwarire n’imikinire y’iyi kipe ko bamaze kumenyera umujyi wa Kigali.
Ubwo yabazwaga mu kiganiro n’abanyamakuru uburyo abakinnyi bisanze mu mujyi wa Kigali, Yvan Minaert yavuze ko buri mukinnyi yishimiye kuba i Kigali.
Minaert yagize ati “ Kumenyera si ikibazo kuko abakinnyi benshi basanzwe bazi Kigali, ndetse abenshi ni aba hano i Kigali, sintekereza ko kumenyera ari ikibazo kandi ntekereza ko byashimishije benshi muri bo kuko ari ho hari imiryango yabo, ntekereza ko bizagenda neza kuko buri wese arishimye, umwuka ni mwiza mu ikipe’’.
Minaert (w'uruhu rwera) yavuze ko kumenyera i Kigali bitakomereye Rayon Sports
Minaert yavuze kandi ko muri iki gihe bari i Kigal by'agateganyoi, bazakomeza gukora ibishoboka bakitwara neza.Minaert yavuze ko ikipe atoza yakoze imyitozo ikomeye kugira ngo izabashe kwitwara neza ikure amanota imbere ya Gicumbi FC iba ikinira ku kibuga cyayo.
Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Ndayishimiye yavuze ko abakinnyi bagenzi be bishimiye kuva i Nyanza baza i Kigali ndetse ko ari na `motivation’ ku bakinnyi.
Aha, umunyamakuru yabajije Bakame niba hari icyari kibabangamiye bakiri i Nyanza, Bakame asubiza ko nta cyo gusa avuga ko kuza i Kigali byabaye byiza kurushaho kuko abenshi ubu bari hafi y’imiryango yabo ndetse n’ubuyobozi bukaba bwitabira imyitozo kuko abenshi mu bayobozi baba i Kigali.
Bakame yabajijwe niba kuba ikipe yarabaga hamwe, abakinnyi bakaba basigaye baba ahantu hatandukanye bitazagira ingaruka kuri `team spirit (gukorera hamwe nk'ikipe) Bakame yasubije agira ati “ Kuba i Nyanza no kuba i Kigali ni ibintu bibiri bitandukanye cyane, ubu ni bwo tugiye kubona umukinnyi uha agaciro akazi ke, nakunze kubibwira bagenzi banjye, hano ni ho tugiye kubonera umukinnyi uzi icyo ashaka. Navuga ko buri wese agomba kwigenzura ku giti cye, akagenzura discipline ye kugira ngo agume ku rwego rwo hejuru.
Bakame (iburyo) asanga kugaruka i Kigali bizerekana umukinnyi uzi icyo ashaka muri Rayon Sports
Bakame yavuze ko imyitozo bakoze muri iki cyumweru igamije guhesha Rayon Sports amanota 3 ku kibuga cy’i Gicumbi maze aboneraho gushimira abafana uburyo bakomeje kuba inyuma y’ikipe ya Rayon Sports gusa anabibutsa ko Rayon Sports ari ikipe y’abafana kandi ko ari bo bayitunze.
Bakame, nka kapiteni, yavuze ko umutoza Minaert ari umutoza wegera abakinnyi kandi akumvikana n’abakinnyi.
Munezero Fiston, myugariro wa Rayon Sports wari mu ikipe y’igihugu yari muri CHAN, na we yabwiye Inyarwanda.com ko abakinnyi bishimiye kuza i Kigali uretse icyamugoye ku giti cye ari ikibuga.
Munezero yagize ati “Ni ukuri twabyakyiriye neza cyane! Kuko turi imbere y’ama famille! Ni ukuri njye ku bwanjye narabishimiye cyane’’. Munezero yakomeje avuga ko igisa n’imbogamizi kuri we ari ikibazo ngo kuko kinyerera.
Abakinnyi 18 umutoza Yvan Minaert yifashisha ku mukino bakina na Gicumbi FC
Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 inyuma ya AS Kigali mu gihe Gicumbi FC bakina yo iri ku mwanya wa 8 n’amanota 11 kuri uyu wa gatanu, tariki ya 12 Gashyantare 2016.
Ndayishimiye Eric Bakame ,Munezero Fiston, Manzi Thierry, Mugenzi Cedric, Tubane James, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Niyonkuru Vivien, Imanishimwe Emmanuel, Fabrice Mugheni, Ndacyayisenga Alexis, Nsengiyumva Moustapha, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Francois Master, Gahonzire Olave, Nshuti Dominique Savio, Bashunga Abouba ndetse Ismaila Diarra ni bo bakinnyi 18 umutoza Yvan Minaert yatangaje ko aza kwifashisha ahanganiye amanota atatu na Gicumbi FC y'umutoza Emmanuel Ruremesha ikunze kugora amakipe akomeye mu Rwanda.
Ismaila Diarra, rutahizamu mushya w'umunyamali, biteganyijwe ko agaragara ku mukino Rayon Sports ikinira i Gicumbi
Dore uko andi makipe ahura kuri uyu wa gatanu, tariki ya 12 Gashyantare 2016
TANGA IGITECYEREZO