RFL
Kigali

Nta televiziyo n'imwe izerekana umukino wa Rayon Sports na Rivers United keretse kujya kuri Stade Amahoro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/04/2017 12:16
3


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mata 2017 kuri Stade Amahoro, Rayon sports izakina na Rivers umukino wo kwishyura mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu, uyu mukino abafana ba Rayon Sports barasabwa kuwitabira ku bwinshi gusa by’akarusho ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gutangaza ko nta televiziyo n'imwe izerekana uyu mukino



Ibi Gakwaya Olivier umunyabanga w’ikipe ya Rayon Sports yabitangarije mu kiganiro yagiranye na radiyo Flash Fm mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2017, aha yarabajijwe aho uyu mukino uzaca kuri televiziyo maze yivuye inyuma uyu mugabo yahise atangaza ko nta televiziyo n'imwe izerekana uyu mukino avuga ko abafana ba Rayon sports ndetse n'abakunzi b’imikino mu Rwanda bashaka kureba uyu mukino basabwa kuzajya kuri Stade Amahoro. Gakwaya Olivier yagize ati:

Tumaze igihe tumenyesheje abantu itariki n'amasaha umukino uzabera turifuza ko abantu baza kuwureba nta televiziyo n'iimwe izawerekana turifuza ko abafana baza ku kibuga, ushobora gufatwa kuri za camera ukabikwa bakaba bazawerekana nyuma ariko turifuza ko nta televiziyo yawerekana…

Olivier GakwayaGakwaya Olivier umunyamabanga wa Rayon Sports yatangaje ko uyu mukino nta televiziyo izawerekana

Ibi Gakwaya Olivier yabitangaje asaba abafana kuzaza ku kibuga bakuzura bagatiza umurindi ikipe ubundi bakareba ko bakuramo ikipe ya Rivers United yo muri Nigeria yari yatsinze Rayon sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye muri Nigeria.

Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira ahazabera uyu mukino byamaze kumenyekana, akaba ari amafaranga ibihumbi bibiri mu myanya isanzwe (2000 FRW), ibihumbi bitatu ahatwikiriye (3000FRW), ibihumbi icumi (10.000FRW) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 20 (20.000 FRW) mu cyubahiro cyisumbuyeho, muri iyi myanya yombi y'icyubahiro kwinjirana imodoka bizaba byemewe.

UMVA HANO GAKWAYA OLIVIER AVUGA KO NTA TELEVIZIYO IZEREKANA UMUKINO WABO NA RIVERS UTD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Plapla6 years ago
    nibashaka ntibazanawunyuze kuri radio ishyuuuuuu.......si ugutsindwa hari ibindi
  • jo6 years ago
    Hahaaaa, ariko gasenyi igira ibyayo, ubu se abanyarwanda 12 millions bakwirwa muri stade? umuyobozi mwiza afasha abo ayobora ntago abananiza
  • Uwineza kahn6 years ago
    None Gakwaya arumva abanyarwanda twese tuzakwirwa muri stade Amahoro ? Ubwo baragirango bazabone aho bahera biba Rivers Africa weeee





Inyarwanda BACKGROUND