RFL
Kigali

Rayon Sports bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma ngo bakire Miroplast FC, bahabwa amapantalo n'amashati ya SKOL-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/05/2018 15:03
1


Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 guhera saa yine (10h00’) ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere y'uko bakira Miroplast FC mu mukino w’umunsi wa 25 kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018 kuri sitade ya Kigali.



Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi 23 basanzwe bafite ibyangombwa byo kuba bafasha iyi kipe mu mukino y’amarushanwa abera imbere mu gihugu mu gihe abarwaye n’abafite imvune nabo bari bari ku kibuga bareba uko bagenzi babo bakora.

Mu bakinnyi bafite ibibazo by’uburwayi bunyuranye bari bari ku kibuga harimo; Eric Rutanga, Yassin Mugume ufite ikibazo ku ino yagiriye ku mukino wa Etincelles FC, Mwiseneza Djamal urwaye bisanzwe, Nova Bayama ufite ikibazo cy’umutsi wo hejuru y’igitsi (Tendon) na Niyonzima Olivier Sefu ufite ikibazo ku gitsi.

Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n’umunyezamu w’iyi kipe ntabwo yakoze imyitozo myinshi kuko afite ikibazo kidakomeye mu mugongo. Nyuma y’iyi myitozo yabereye ku kibuga cya Nzove nibwo abakinnyi bahawe amapantalo n'amashati bazajya bambara ku makoti ya SKOL baheruka guhabwa.

Ndayishimiye Eric Bakame yari afite ikibazo cy'umugongo

Ndayishimiye Eric Bakame yari afite ikibazo cy'umugongo

Mbere yuko imyitozo nyirizina itangira babanza kwishyushya

Rayon Sports

Mbere y'uko imyitozo nyirizina itangira babanza kwishyushya

Shaban Hussein Tchabalala we ntabwo azitegurana na bagenzi be kuko ari i Bujumbura aho yahawe uruhushya rwo kujya gusura umuryango. Muri iyi myitozo yabanjirijwe no gushyuha no kugorora imitsi no kongera umwuka, bamaze igihe bakina hagati yabo nk’amakipe abiri (Deux Cas) aho bigaga uburyo bwo gukina imipira yihuta iva mu bwugarizi yinjira hagati mu kibuga bityo abakina hagati bagahita bayiyobya ijya mu mpande z’ikibuga igaruka mu busatirizi.

Muri uku gukina hagati yabo, ikipe imwe yari igizwe na Bikorimana Gerard (GK), Mutsinzi Ange Jimmy, Ndacyayisenga Jean d’Amour, Rwatubyaye Abdul, Mugabo Gabriel, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Twagirayezu Innocent, Habimana Yussuf Nani, Mugisha Gilbert na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Indi kipe yari igizwe na Ndayisenga Kassim (GK), Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Mugisha Francois, Muhire Kevin, Manzi Thierry, Christ Mbondy, Ismaila Diarra na Nahimana Shassir

Mutsinzi Ange Jimmy (Imbere) umwe mu bagomba kongererwa amasezerano

Mutsinzi Ange Jimmy (Imbere) umwe mu bagomba kongererwa amasezerano 

Rayon Sports

Yannick Mukunzi yaje atinzeho gato

Yannick Mukunzi yaje atinzeho gato

Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareha uko yaba umunyezamu wizewe

Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo gushaka uko yaba umunyezamu wizewe

Bikorimana Gerard undi munyezamu wa Rayon Sports

Bikorimana Gerard undi munyezamu wa Rayon Sports

Irambona Eric Gisa (Ibumoso) na Nahimana Shassir (Iburyo)

Irambona Eric Gisa (Ibumoso) na Nahimana Shassir (Iburyo)

Ndayishimiye Eric Bakame yakoze imyitozo micye

Ndayishimiye Eric Bakame yakoze imyitozo micye 

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Abakinnyi bafata inama za Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports

Abakinnyi bafata inama za Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports 

Mugisha Gilbert azamukana umupira

Mugisha Gilbert azamukana umupira 

Mwiseneza Djamali (ibumoso) na Mugume Yassin(Iburyo)

Mwiseneza Djamali (ibumoso) na Mugume Yassin (Iburyo) ntabwo bakoze imyitozo

Niyonzima Olivier Sefu (Ibumoso) na Nova Bayama (Iburyo)

Niyonzima Olivier Sefu (Ibumoso) na Nova Bayama (Iburyo) nabo ntibakoze

Muhire Kevin ashaka aho yatanga umupira

Muhire Kevin ashaka aho yatanga umupira 

Yannick Mukunzi ku mupira

Yannick Mukunzi ku mupira 

Kwizera Pierrot hagati mu kibuga azengurukana umupira

Kwizera Pierrot hagati mu kibuga azengurukana umupira

Nyandwi Saddam abyiagan na Mugisha Gilbert

Nyandwi Saddam abyigana na Mugisha Gilbert

Tumusime Alitijan murumuna wa Manishimwe Djabel wa Rayon Sports

Tumusime Alitijan murumuna wa Manishimwe Djabel abangamiwe na Mugisha Francois Master

Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiye

Nyuma y'imyitozo abakinnyi bagiye gufata amapantalo asanga amakoti ya SKOL bahawe

Nyuma y'imyitozo abakinnyi bagiye gufata amapantalo asanga amakoti ya SKOL bahawe

Yannick Mukunzi na Kwizera Pierrot bajya gufata amapantalo

Yannick Mukunzi na Kwizera Pierrot bajya gufata amapantalo

Yassin Mugume mu ipantalo ya SKOL

Kwizera Pierrot mu ipantalo ya SKOL

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi

Yassin Mugume bamwambika

Yassin Mugume bamwambika 

Yassin Mugume azamara ibyumweru bibiri adakina

Yassin Mugume azamara ibyumweru bibiri adakina 

Bimenyimana Bonfils

Bimenyimana Bonfils  

Uva ibumoso: Mugisha Gilbert, Yassin Mugume na Bimenyimana Bonfils Caleb

Uva ibumoso: Mugisha Gilbert, Yassin Mugume na Bimenyimana Bonfils Caleb mu mapantalo n'amashati bahawe

Yannick Mukunzi  yambara ipantalo

Yannick Mukunzi yambara ipantalo 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aime 5 years ago
    Aya mapantalo ko mbona ateye ubwoba hahahahha.iriya Pantalon Mugume yambaye wayijyana ahantu?





Inyarwanda BACKGROUND