Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 guhera saa yine (10h00’) ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere y'uko bakira Miroplast FC mu mukino w’umunsi wa 25 kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018 kuri sitade ya Kigali.
Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi 23 basanzwe bafite ibyangombwa byo kuba bafasha iyi kipe mu mukino y’amarushanwa abera imbere mu gihugu mu gihe abarwaye n’abafite imvune nabo bari bari ku kibuga bareba uko bagenzi babo bakora.
Mu bakinnyi bafite ibibazo by’uburwayi bunyuranye bari bari ku kibuga harimo; Eric Rutanga, Yassin Mugume ufite ikibazo ku ino yagiriye ku mukino wa Etincelles FC, Mwiseneza Djamal urwaye bisanzwe, Nova Bayama ufite ikibazo cy’umutsi wo hejuru y’igitsi (Tendon) na Niyonzima Olivier Sefu ufite ikibazo ku gitsi.
Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n’umunyezamu w’iyi kipe ntabwo yakoze imyitozo myinshi kuko afite ikibazo kidakomeye mu mugongo. Nyuma y’iyi myitozo yabereye ku kibuga cya Nzove nibwo abakinnyi bahawe amapantalo n'amashati bazajya bambara ku makoti ya SKOL baheruka guhabwa.
Ndayishimiye Eric Bakame yari afite ikibazo cy'umugongo
Mbere y'uko imyitozo nyirizina itangira babanza kwishyushya
Shaban Hussein Tchabalala we ntabwo azitegurana na bagenzi be kuko ari i Bujumbura aho yahawe uruhushya rwo kujya gusura umuryango. Muri iyi myitozo yabanjirijwe no gushyuha no kugorora imitsi no kongera umwuka, bamaze igihe bakina hagati yabo nk’amakipe abiri (Deux Cas) aho bigaga uburyo bwo gukina imipira yihuta iva mu bwugarizi yinjira hagati mu kibuga bityo abakina hagati bagahita bayiyobya ijya mu mpande z’ikibuga igaruka mu busatirizi.
Muri uku gukina hagati yabo, ikipe imwe yari igizwe na Bikorimana Gerard (GK), Mutsinzi Ange Jimmy, Ndacyayisenga Jean d’Amour, Rwatubyaye Abdul, Mugabo Gabriel, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Twagirayezu Innocent, Habimana Yussuf Nani, Mugisha Gilbert na Bimenyimana Bonfils Caleb.
Indi kipe yari igizwe na Ndayisenga Kassim (GK), Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Mugisha Francois, Muhire Kevin, Manzi Thierry, Christ Mbondy, Ismaila Diarra na Nahimana Shassir
Mutsinzi Ange Jimmy (Imbere) umwe mu bagomba kongererwa amasezerano
Yannick Mukunzi yaje atinzeho gato
Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo gushaka uko yaba umunyezamu wizewe
Bikorimana Gerard undi munyezamu wa Rayon Sports
Irambona Eric Gisa (Ibumoso) na Nahimana Shassir (Iburyo)
Ndayishimiye Eric Bakame yakoze imyitozo micye
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports
Abakinnyi bafata inama za Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports
Mugisha Gilbert azamukana umupira
Mwiseneza Djamali (ibumoso) na Mugume Yassin (Iburyo) ntabwo bakoze imyitozo
Niyonzima Olivier Sefu (Ibumoso) na Nova Bayama (Iburyo) nabo ntibakoze
Muhire Kevin ashaka aho yatanga umupira
Yannick Mukunzi ku mupira
Kwizera Pierrot hagati mu kibuga azengurukana umupira
Nyandwi Saddam abyigana na Mugisha Gilbert
Tumusime Alitijan murumuna wa Manishimwe Djabel abangamiwe na Mugisha Francois Master
Imyitozo irangiye
Nyuma y'imyitozo abakinnyi bagiye gufata amapantalo asanga amakoti ya SKOL bahawe
Yannick Mukunzi na Kwizera Pierrot bajya gufata amapantalo
Kwizera Pierrot mu ipantalo ya SKOL
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi
Yassin Mugume bamwambika
Yassin Mugume azamara ibyumweru bibiri adakina
Bimenyimana Bonfils
Uva ibumoso: Mugisha Gilbert, Yassin Mugume na Bimenyimana Bonfils Caleb mu mapantalo n'amashati bahawe
Yannick Mukunzi yambara ipantalo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO