RFL
Kigali

Rayon Sports babanje gukorera imyitozo ku mucanga mbere yo kugaruka i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2018 13:50
0


Ikipe ya Rayon Sports yabyukiye mu myitozo yo ku mucanga wa Coco Beach i Dar Es Salaam mbere yo kurira indege ibagararura i Kigali nyuma y'uko banganyije na Yanga Africans 0-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Total CAF Confederation Cup 2018. Biteganyijwe ko iyi kipe igera mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 17 Gicurasi 2018 saa mbili z’umugoroba.



Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko umukino wagenze neza igice kimwe unagenda nabi ku rundi ruhande cyane rujyanye n’abasifuzi. Byari mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA.

“Ntabwo navuga ko umukino wagenze neza cyangwa nabi kuko byose byatubayeho. Twayoboye umukino iminota myinshi kurusha Yanga Africans ariko n’umusifuzi ntabwo yatubaniye kuko hari uburyo bwakabaye buduha ibitego batashatse kwemera”. Ivan Minaert

Ivan Minaert yakomeje avuga ko Rayon Sports yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego kuko ngo ubwugarizi bwa Yanga Africans butari bukomeye cyane muri uyu mukino ahubwo ko Ismaila Diarra yirangayeho.

Mu magambo ye yagize ati “Mu mukino wabonaga ko mu mutima w’ubwugarizi bwa Yanga hadakomeye cyane ku buryo twari kubura ibitego mu mukino. Navuga ko Ismaila Diarra yirangayeho yakabaye yatsinze”.

Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) na Ndayishimiye Eric Bakame (Iburyo)

Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) na Ndayishimiye Eric Bakame (Iburyo)

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Yanga Africans XI: Youthe Rostand (GK), Hassan Kessy, Gadiel Michael, Andrew Vincent, Kelvin Yondani ©, Thaban Kamusoko, Yusuph Mhilu, Pius Buswita, Obrey Chirwa, Juma Mahadhi, Geofrey Mwashiuya

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry 4, Mugabo Gariel 2, Mugisha Francois Master 25, Kwizera Pierrot 23, Manishimwe Djabel 28, Eric Rutanga Alba 3, Nyandwi Saddam 16, Ismaila Diarra 20 na Shaban Hussein Tchabalala 11.

Yannick Mukunzi ntabwo yabashije gukina

Yannick Mukunzi ntabwo yabashije gukina 

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bakina umupira ku mucanga

Abakinnyi ba Rayon Sports bakina umupira ku mucanga 

Abakinnyi ba Rayon Sports batembera ku mucanga

Abakinnyi ba Rayon Sports batembera ku mucanga 

Ubwo bari basoje basubiye kuri Serena Hotel Dar Es Slaam

Ubwo bari basoje basubiye kuri Serena Hotel Dar Es Salaam






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND