RFL
Kigali

Rayon Sports, APR FC, AS Kigali na Police zizahatanira miliyoni 3 mu irushanwa ryo kurwanya Ruswa

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:25/11/2014 10:32
3


Urwego rw’ umuvunyi rwatumiye amakipe yabaye aya mbere muri shampiyona y’ umwaka ushije ariyo Rayon Sports, APR FC, AS Kiagli na Police mu mikino yo kurwanya ruswa isanzwe itegurwa n’ urwego rw’ umuvunyi mu Rwanda aho iya mbere izegukana miliyoni 3



Aya makipe yatumiwe kuko mu mwaka ushize w’ imikino APR FC yarangije ariyo kipe ya mbere ndetse inegukana igikombec cya shampiyona, Rayon Sports yarangije iri ku mwanya wa kabiri mu gihe AS Kigali na Police zasoje ku mwanya wa 3 n’ uwa 4

Umwaka ushize w’ imikino, iri rushanwa ryari ryatwawe n’ ikipe ya Police FC nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Rayon Sports

Iri rushanwa rizamara iminsi 2 aho rizatangira tariki ya 6 Ukuboza 2014 rigasozwa tariki ya 7 Ukuboza 2014. Ku munsi wa mbere w’ irushanwa tariki ya 6 Ukuboza 2014 hazaba imikino 2, umukino wa mbere uzatangira uzahuza APR FC na AS Kigali naho Rayon sports na Police FC zari zahuriye ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa zikurikire

Ku munsi wa 2 ari nawo wanyuma w’ irushanwa amakipe azaba yatsinze azahura akinine umukino wa nyuma aho izatsinda izahita yegukana igikombe n’ igihembo cya miliyoni 3 z’ amafaranga y’ u Rwanda naho iya 2 ihabwe miliyoni 2.

Alphonse M. PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Rayon sport izagitwara yihimuye kuri Apr
  • Justin9 years ago
    izabera he iyo mikino
  • UMUTONI Emmanwel9 years ago
    Ntampamvu nimwe yatuma Rayon sport idatwara million 3 kuko yaba itwandagaje pee!!





Inyarwanda BACKGROUND