RFL
Kigali

Abakinnyi n'abatoza ba Rayon Sports banze gukora imyitozo. Ese byatewe n'iki? Ubu bihagaze bite?

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:22/01/2015 9:12
3


Amakuru ahari aravuga ko abakinnyi n’ abatoza baba bahagaritse imyitozo kubera ko bamaze igihe kinini badahembwa, ibi byaje gutuma habaho inama y’ igitaraganya hamwe n’ ubuyobozi bw’ ikipe ndetse n’ umuyobozi w’ akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah



Umwe mu bakinnyi waganiriye na Inyarwanda.com ubwo hari hagiye kuba inama yatangaje ko umutoza yavuganye n’ ubuyobozi ntibwamubwira ko amafaranga ahari yemwe n’ igihe bazayahabwa hanyuma nawe afata icyemezo cyo kudakoresha abakinnyi bashonje imyitozo ndetse anavuga ko atazagaruka

Uwo mukinnyi tutashatse ko amazina ye ajya ahagaragara ku mpamvu z’ umutekano we yagize ati: “Umutoza yavuganye n’ abayobozi, niba bumubwiye ko nta mafaranga ahari? Sinzi ubwo yahise amanuka ku kibuga yasaze nawe uramuzi. Abwira abakinnyi ngo bigendere anavuga ko atazagaruka batarayabona”

ANDY MFUTILA

A

Andy Mfutila Magloire ntiyumva impamvu badahabwa ibyo baruhiye

tubane

abakinnyi ba Rayon Sports bari guharanira ibyo bavunikiye

Umuyobozi w’ akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah na komite ya Rayon Sports yahise igirana inama igitaraganya n’ abakinni ndetse n’ abatoza ngo bige kuri iki kibazo

Mu gushaka kumenya neza ibyavugiwe muri iyi nama, Inyarwanda.com yavuganye n’ umuvugizi w’ ikipe ya Rayon Sports Emmanuel Niyomusabye adutangariza ko iyi nama yari igamije gusobanurira abakinnyi n’ abatoza igihe bazabonera amafaranga gusa yirinda kuvuga kugira icyo avuga ku guhagarika imyitozo

Emmanuel Niyomusabye yagize ati: “ Igihe icyo ari cyo cyose haba hagomba gukorwa inama kuko turi kwitegura shampiyona hari ibirarane byabo tubafitiye, uba ugomba buri gihe kuba uri kumwe nabo kugirango ugarure umwuka mu ikipe. Nta kindi uretse kuganira ku kwitegura shampiyona no kubabwira igihe amafaranga yabo azabonekera”

Iyi bombori bombori ikomeje kuvugwa mu gihe iyi kipe iri mu bihe bitayoroheye aho ishobora no gufatirwa ibihano kubera umwenda ifitiye Raoul Shungu wahoze ayitoza ndetse ikaba inakomeje kwitwara nabi mu mikino ya shampiyona tutibagiwe ko igomba kongerera amasezerano abakinnyi basigaje iminsi ibarirwa ku ntoki muri iyi kipe

Aha ukaba wakwibaza uti ese iyi kipe itari kubasha kwishura abakinnyi , abafatanya bikorwa ifite cyane ko ariyo kipe ifite abafatanyabikorwa benshi muri iyi shampiyona, izabasgha kwitwara neza bishoboke? Ikaba itari kubasha kubona intsinzi? Ikaba imaze gutakaza abakinnyi bayo bakomeye yazabasha kugura abasimbura babo? Ikindi na none ukaba wakwibaza ni uko iyi kipe ikundwa n’ imbaga nyamwinshi yazitwara mu mikino nyafurika hatagize igikorwa ngo ibi bibazo biranduke

Ese wowe urabona muri iyi kipe biri gupfira he? umti se cyangwa amaherezo akwiye kuba ayahe?

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kagiyeyo valens9 years ago
    rayo ndumva bitoroshye
  • hdj9 years ago
    SKOL yakagombye kudutabara. Kuko natwe twarayitabaye bamwe dusiga dusiga Mutzing tuzi neza ko iryoha. None badutabye mu nama. Oya rwose uyu muterankunga nadufashe tutamwara. Erega inshuti nyayo uyibonera mu byago
  • ky9 years ago
    muzahora mu bibazo?





Inyarwanda BACKGROUND