RFL
Kigali

Mukura Victory Sport yagwije amanota atandatu itsinze Rayon Sports-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/10/2018 20:39
5

Ikipe ya Mukura Victory Sport ibitse igikombe cy’Amahoro 2018 yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018.

Ndizeye Innocent ni we watsinze ibitego byose bya Mukura Victory Sport mu gihe igitego cy’impozamarira cya Rayon Sports cyatsinzwe na Manzi Thierry kapiteni w’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.

Mukura Victory Sport yatangiye neza yinjira mu mukino hakiri kare niyo yafunguye amazamu ku munota wa 23’ ku gitego cyatsinzwe na Ndizeye Innocent n’ubundi waje kongeramo ikindi ku munota wa 30’. Igitego cy’impozamarira cya Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 53’ gitsinzwe na Manzi Thierry.

Mukura Victory Sport bishimira igikombe

Ndizeye Innocent watsinze ibitego bya Mukura Victory Sport

Mukura Victory Sport yahise igira amanota atandatu (2) mu mikino ibiri kuko ku munsi wa mbere yatsinze Sunrise FC igitego 1-0 i Huye. Rayon Sports iragumana amanota atatu yakuye ku gitego 1-0 yatsinze Etincelles FC i Rubavu.

Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego

Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego

Umufana wa Mukura VS yasazwe n'ibyishimo

Umufana wa Mukura VS yasazwe n'ibyishimo

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi niwe wishyuye kimwe mu bitego batsinzwe

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi ni we wishyuye kimwe mu bitego batsinzwe

Rayon Sports bari bakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga kuko nka Nyandwi Saddam yaje muri 11 asimbura Eric Rutanga urwaye ndetse biba ngombwa ko uyu Nyandwi akinishwa inyuma ahagana ibumoso kuko Eric Irambona Gisa usanzwe asimbura Eric Rutanga Alba atakinnye kuko ibibazo by’amasezerano ye bitaracyemuka. Uku kudakina ku mwanya amenyereye, Nyandwi Saddam byaje kumuzonga atakaza umupira wabyaye igitego cya mbere cya Mukura Victory Sport ku munota wa 23’.

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports yatangiye akina ibumoso

Nyuma yo kubona ko bitaza koroha, Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports yaje guhinduranya biba ngombwa ko Nyandwi Saddam asubira iburyo bityo Iradukunda Eric Radou wari iburyo ajya ibumoso. Nyandwi Saddam yaje kuvamo asimburwa na Nova Bayama waje kujya n’ubundi mu bwugarizi ariko anazamuka.

Rayon Sports bari bafite ikipe irimo abakinnyi babiri bakina umwanya wo hagati mu kibuga babuza indi kipe kuba yabasatira cyane (Holding Midfielders) nk’uko bari babikinnye ku munsi wa mbere bakina na Etincelles FC bakoresha batatu. Aba bakinnyi barimo; Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu. Gusa baje kuba batatu ubwo Bukuru Christophe yari yinjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert.

Bimenyimana Bonfils  Caleb (7) ashaka inzira kwa Saidi Iragire (3) myugariro ukomeye wa MVS

Bimenyimana Bonfils Caleb (7) ashaka inzira kwa Saidi Iragire (3) myugariro ukomeye wa MVS

Muhire Kevin agenzura umupira hagati mu kibuga

Muhire Kevin agenzura umupira hagati mu kibuga 

Muhire Kevin agenzura umupira imbere ya Mutijima Janvier

Muhire Kevin agenzura umupira imbere ya Mutijima Janvier 

Ubu buryo bwo kuba Rayon Sports iri gukoresha abakinnyi bakina bimwe hagati mu kibuga, byatumye Mukura VS ibacungira mu mipira ica ku mpande ari naho hagiye hava buri gitego batsinzwe.

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga 

Rayon Sports XI: Bashunga Abouba (GK,1) ,Saddam Nyandwi 16 ,Manzi Thierry (C,4),Abdul Rwatubyaye 23, Iradukunda Eric Radou 14, Yannick Mukunzi 6 , Niyonzima Olivier Sefu 2, Gilbert Mugisha 12, Kevin Muhire 11, Djabel Manishimwe 10, Caleb Bimenyimana Bonfils 7.

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga 

Mukura VS XI: Rwabugiri Omar (GK, 1), Rugirayabo Hassan 5, Mutijima Janvier 13, Iragire Saidi 3, Nshimiyimana David 16, Cyiza Hussein (C,10), Munyakazi Yussuf Rule 12, Duhayindavyi Gael 8, Iddy Djuma 6, Ndizeye Innocent 15, Rachid Mutebi 9.

Isengesho rya Mukura VS

Isengesho rya Mukura VS

Agaciro Football Academy nibo bakoze igikorwa cyo gutoragura imipira (Ball Boys)

Agaciro Football Academy nibo bakoze igikorwa cyo gutoragura imipira (Ball Boys)

Iradukunda Eric Radou ku mupira awambutsa Duhayindavyi Gael

Iradukunda Eric Radou ku mupira awambutsa Duhayindavyi Gael

Rwatubyaye Abdul umwe mu bakinnyi bakoresheje imbaraga nyinshi mu mukino

Rwatubyaye Abdul umwe mu bakinnyi bakoresheje imbaraga nyinshi mu mukino

Uva ibumoso: Ndayisenga Kassim na Irambona Eric Gisa ba Rayon Sports ntabwo bakinnye

Uva ibumoso: Ndayisenga Kassim na Irambona Eric Gisa ba Rayon Sports ntabwo bakinnye

Ndizeye Innocent yari nyiri umukino

Ndizeye Innocent yari nyiri umukino

Ndizeye Innocent yari nyiri umukino kuko Aba-Rayons yababujije ibyishimo

Iddy Djuma umwe mu bakinnyi beza Mukura VS ifite hagati mu kibuga

Iddy Djuma umwe mu bakinnyi beza Mukura VS ifite hagati mu kibuga 

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi ashaka umupira mu kirere

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi ashaka umupira mu kirere

Mukura VS yari mu mukino kuva mu gice cya mbere, bari baje muri uyu mukino badafite Nkomezi Alex hagati mu kibuga kuko yahawe ikarita itukura ku munsi wa mbere. Ibi byatumye Haringingo Francis umutoza wa Mukura VS akoresha Duhayindavyi Gael, Iddi Djuma na Munyakazi Yussuf Rule bityo Cyiza Hussein akabajya imbere anari inyuma ya Rachid Mutebi waje gusimburwa na Twizerimana Onesme.

Rugirayabo Hassan ukina inyuma iburyo muri Mukura VS

Rugirayabo Hassan ukina inyuma iburyo muri Mukura VS

Nova Bayama yitegura ngo ajye mu kibuga

Nova Bayama yitegura ngo ajye mu kibuga 

Rayon Sports yaje kuzamura umwuka mu gice cya kabiri cyenda kurangira ariko baza guhura na Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS wari uhagaze neza muri uyu mukino cyo kimwe n’abugarira ba Mukura baje kwihagararaho kugeza ku munota wa 90’ w’umukino.

Abakinnyi nka Niyonzima Olivier Sefu, Bimenyimana Bonfils na Manishimwe Djabel ba Rayon Sports bahawe ikarita y’umuhondo buri umwe mu gihe ku ruhande rwa Mukura VS yahawe Iddy Djuma.

Niyonzima Olivier Sefu ashaka uko yatangira Rachid Mutebi

Niyonzima Olivier Sefu ashaka uko yatangira Rachid Mutebi

Mugisha Gilbert agurukana umupira hagati mu kibuga

Mugisha Gilbert agurukana umupira hagati mu kibuga

Manishimwe  Djabel agenzura umupira imbere y'abakinnyi ba MVS

Manishimwe Djabel agenzura umupira imbere y'abakinnyi ba MVS

Muhire Kevin (Ibumoso) na Mutijima Janvier (iburyo) barwanira umupira

Muhire Kevin (Ibumoso) na Mutijima Janvier (iburyo) barwanira umupira

Mu gukora impinduka muri Mukura VS, Twizerimana Onesme yasimbuye Rachid Mutebi naho Lomami Frank asimbura Cyiza Hussein. Rayon Sports habayemo ugusimbuza inshuro ebyiri (2) kuko Nova Bayama yasimbuye Nyandwi Saddam naho Bukuru Christophe agasimbuta Mugisha Gilbert mbere y'uko igice cya kabiri gitangira.

Yannick Mukunzi umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports n'Amavubi

Yannick Mukunzi umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports n'Amavubi

Abafana ba Mukura VS bagera muri sitade ya Kigali

Abafana ba Mukura VS bagera muri sitade ya Kigali

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports  ntabwo bishimiye umukino ku rwego rwiza

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Rayon Sports

Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports ntabwo bishimiye umukino ku rwego rwiza 

Jimmy Mulisa umutoza w'Amavubi U23 yarebye uyu mukino

Jimmy Mulisa umutoza w'Amavubi U23 yarebye uyu mukino

Habimana Hussein (Ibumoso) umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA aganira na Laureano Bisan Etamé-Mayer  (Iburyo)

Habimana Hussein (Hagati umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA yarebye uyu mukino

Safi Madiba na Queen Cha barebye uyu mukino

Safi Madiba na Queen Cha barebye uyu mukino

Manirareba Ambroise Fils (Ubanza iburyo) aheruka kubagwa yari muri sitade cyo kimwe na Hatungimana Basile (Uwa kabiri uva ibumoso) ni abakinnyi ba Mukura VS

Manirareba Ambroise Fils (Ubanza iburyo) aheruka kubagwa yari muri sitade cyo kimwe na Hatungimana Basile (Uwa kabiri uva ibumoso) ni abakinnyi ba Mukura VS

Bamwe mu bakinnyi b'Amavubi U23

Bamwe mu bakinnyi b'Amavubi U23

Cyiza Hussein (10) na Mutijima Janvier (13) bacunga Muhire Kevin wari ufite umupira

Cyiza Hussein (10) na Mutijima Janvier (13) bacunga Muhire Kevin wari ufite umupira

Muhire Kevin agenzura umupira imbere ya Iddy Djuma wa MVS

Muhire Kevin agenzura umupira imbere ya Iddy Djuma wa MVS

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi akana kapiteni wa Rayon Sports

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi akaba na kapiteni wa Rayon Sports

Nova Bayama (ibumoso) na Habimana Hussein (iburyo)

Nova Bayama (ibumoso) na Habimana Hussein (iburyo)

Abatoza b'amakipe yombi basuhuzanya

Abatoza b'amakipe yombi basuhuzanya 

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Uva ibumoso: Mugabo Alex umutoza w'abanyezamu, Rwaka Claude umutoza wungirije Haringingo Francis umutoza mukuru wa Rayon Sports

Uva ibumoso: Mugabo Alex umutoza w'abanyezamu, Rwaka Claude umutoza wungirije Haringingo Francis umutoza mukuru wa Rayon Sports

Tubane James udakunze gukina muri AS Kigali n'ubu yabanje hanze

Tubane James wahoze muri AS Kigali  na Bugesera Fcyarebye uyu mukino

Tubane James wahoze muri Rayon Sports, AS Kigali na Bugesera Fc ubu ari muri Mukura VS

Bamwe mu basimbura ba Rayon Sports

Bamwe mu basimbura ba Rayon Sports 

Abasimbura ba Mukura VS

Abasimbura ba Mukura VS

Mutijima Janvier asabwa umupira na Iradukunda Eric Radou bahoranye muri AS Kigali

Mutijima Janvier asabwa umupira na Iradukunda Eric Radou bahoranye muri AS Kigali

Dore uko umunsi wa 2 wa shampiyona warangiye:

Kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018

-Police FC vs Espoir FC (Stade de Kigali-Nyamirambo, 15h30’)

-SC Kiyovu vs Marines FC (Mumena Stadium, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 27 Ukwakira 2018

-Kirehe FC 0-0 AS Kigali  

-Amagaju FC 1-1 AS Muhanga  

-Sunrise FC 1-0 Gicumbi FC  

-FC Musanze 0-2 APR FC  

-Bugesera FC 1-0 Etincelles FC  

Ku Cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018

-Rayon Sports 1-2 Mukura Victory Sport  

Mutijima Janvier agurukana umupira ahunga Mugisha Gilbert

Mutijima Janvier agurukana umupira ahunga Mugisha Gilbert 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric5 years ago
    Dore uko Gasenyi bareba,ubwo barindiriye imikino mpuzamahanga hhh!!! APR oyeeeeee
  • ibisi bya huye5 years ago
    mukura twaje . naho rayon yo za byeri zejo bundi zari zikibarimo kuwuhamya biranga !!!!!
  • Habimana5 years ago
    Abayobozi bareke igipindu birirwa badutera. Bashake abataka. Ntakuntu ikipe yatsinda itagira abataka. Gusa Nyandwi Saddam yatubabaje.
  • Yaka5 years ago
    Batubarize niba bariya Barundi&Abagande MVS yakinishije bafite ibyangombwa byo gukorera mu Rda "permit de travail"
  • Bite5 years ago
    Ingorane sikuri attaque. Ahubwo ninyuma kuri defense no hagati . Kuko ibitsindo 2 vyinjira muminota 10 inyuma haba haringorane

Inyarwanda BACKGROUND