Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018 ubwo Rayon Sports yamurikaga abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2018-2019, yanatanze nimero zizajya zibaranga ari naho nimero 10 yaritegerejwe cyane yahawe Manishimwe Djabel mu gihe Rwatubyaye Abdul yafashe 23.
Mu itangwa rya nimero, abakinnyi barimo; Manishimwe Djabel yahawe nimero icumi (10), Donkor Prosper Kuka ahabwa nimero 8, Sarpongo Michael ahabwa 19, Bikorimana Gerard ahabwa 22, Iradukunda Eric Radou 14, Mudeyi Sulaiman 13, Tuyishime Eric Congolais 15, Habimana Hussein Eto’o 20, Tumusime Altijan 28, Rwatubyaye Abdul 23 mu gihe Bashunga Abouba yahawe nimero imwe/rimwe (1) yari ifitwe na Ndayishimiye Eric Bakame.
Manishimwe Djabel yahawe nimero 10 ava kuri 28
Muri uyu muhango, Rayon Sports yari ifatanyije n’abaterankunga bayo barimo nka SKOL Brewery Ltd umuterankunga mukuru na Airtel Tigo n’abandi. Abakinnyi bashya n’abasanzwe muri iyi kipe beretswe abafana ndetse hanagaragazwa nimero bazajya bambara ku myenda mishya izabaranga muri uyu mwaka w’imikino.
Rwatubaye Abdul yahawe nimero 23 yambarwaga na Kwizera Pierrot
Dore abakinnyi 27 ba Rayon Sports na nimero zabo:
Bashunga Abouba (GK,1), Ndayisenga Kassim (GK,29), Mazimpaka Andre (GK,30), Bikorimana Gerard (GK,22), Mutsinzi Ange (5), Yannick Mukunzi (6), Bimenyimana Bonfils Caleb (7), Donkor Prosper Kuka (8), Manishimwe Djabel (10), Muhire Kevin (11), Mugisha Gilbert (12), Mudeyi Sulaiman (13), Iradukunda Eric Radou (14), Tuyishime Eric (15), Nyandwi Saddam (16), Irambona Eric Gisa (17), Bukuru Christophe (18), Sarpongo Michael (19), Habimana Hussein (20), Niyonzima Olivier (21), Rwatubyaye Abdul (23), Nova Bayama (24), Mugisha Francois (25), Tumusime Altijan (28), Mugabo Gabriel (2), Eric Rutanga Alba (3) na Manzi Thierry (C,4)
Tumisime Altijan yahawe nimero 28 yambarwaga na mukuru we Manishimwe Djabel
Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana ukina hagati muri Rayon Sports yahawe nimero 8
Intebe ya tekinike ya Rayon Sports nayo yahawe ibikoresho byuzuye
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi ni we kapiteni wa Rayon Sports urangwa na nimero 4
Habimana Hussein myugariro wa Rayon Sports wavuye muri Police FC yahawe nimero 20 n'ubundi yamurangaga muri Police FC
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi yabwiye abafana ko uyu mwaka ari uwa Rayon Sports
Ndayisenga Kassim yagumanye nimero 29
Mazimpaka Andre umunyezamwu mushya wa Rayon Sports yahawe nimero 30
Nova Bayama yagumanye nimero 24
Mugisha Francois Master yagumanye nimero 25
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports yagumye kuri 16
Iradukunda Eric Radou umukinnyi mushya wa Rayon Sports yahawe nimero 14
Mudeyi Sulaiman yahawe nimero 13
Yannick Mukunzi yagumanye nimero 6 anakoresha mu Mavubi
Bimenyimana Bonfils Caleb yahawe nimero 7 asanzwe yambara
Niyonzima Olivier Sefu yagumanye nimero 21
Muhire Kevin yagumanye nimero 11 amaranye iminsi nyuma y'uko yari afite 8 ubwo Shaban Hussein Tchabalala yari muri Rayon Sports
Irambona Eric Gisa yagumanye nimero 17
Abakinnyi ba Rayon Sports bahawe nimero bazakoresha
Mugisha Gilbert yagumanye nimero 12
Mutsinzi Ange Jimmy yagumanye nimero 5
Eric Rutanga Alba yagumye kuri nimero asanganwe
Bukuru Christophe wavuye muri Mukura Victory Sport yahawe nimero 18 yari ifitwe na Yassin Mugume mu mwaka w'imikino 2017-2018
Tuyishime ERic yahawe nimero 15 yambarwaga na Usengimana Faustin
Sarpong Michael yahawe nimero 19 yambarwaga na Tidiane Kone
Bikorimana Gerard undi munyezamu wa Rayon Sports yahawe nimero 22
Jean Lambert Gatare ni we wari umuhuza w'amagambo
Nova Bayama (ibumoso) na Habimana Hussein (iburyo)
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye iyi gahunda
Senderi International Hit yashimishije Aba-Rayons
Uva ibumoso: Bimenyimana Bonfils Caleb, Bashunga Abouba na Manishimwe Djabel
King James akaba n'umufana wa Rayon Sports yari yahageze
2 PAC Love undi muhanzi waririmbye indirimbo yakoreye Rayon Sports
Buri bara Rayon Sports bazakoresha ryeretswe abafana
Abafana ba Rayon Sports
Imipira yo gukina yerekanwe
Muvunyi Paul umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports yavuze ko ibyiza bikiri mu nzira
Ibikapu birimo ibikoresho by'ingenzi
Intebe ya tekinike ya Rayon Sports yajemo impinduka mbere y'uko shampiyona 2018-2019 itangira
Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports yavuze ko Rayon Sports ari imwe mu makipe afite abafana benshi ku isi
Muhirwa Frederick Visi Perezida wa Rayon Sports yijeje abafana ko ibikombe bizacaracara mu Rwanda ari ibya Rayon Sports
Haririmbwa indirimbo ya Rayon Sports
Safi Madiba aririmbira aba-Rayons
Umuhanzikazi Queen Cha yashimishije abantu
Queen Cha n'umubyeyi we Mujyemana Charles umuganga wa Rayon Sports
Abakinnyi ba Rayon Sports batsura umubano n'umuziki
Manzi Thierry kapiteni wa Rayon Sports yagarutse ku ntego abakinnyi bafite muri uyu mwaka
Rayon Sports FC yagaragaje abakinnyi 27 izakinisha mu mwaka wa 2018-2019
PHOTOS:USANASE Anitha (Inyarwanda.com)
VIDEO: Eric Niyonkuru (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO