Roberto Goncalves Alveira de Calmo uzwi nka Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports nyumayo kubona amanota atatu akina na Etincelles FC yavuze ko abona bakibura abakinnyi babiri bataha izamu kuko ngo Bimenyimana Bonfils Caleb batamugenderaho umwaka wose ari umwe.
Byari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 10’ ku mupira yahawe na Niyonzima Olivier Sefu.
Bimenyimana Bonfils Caleb yatsinze igitego ku munota wa 10'
Nyuma yuko Robertinho yari yahisemo gukoresha abakinnyi benshi hagati mu kibuga, Rayon Sports yagize ikibazo cyo kuba yagwiza ibitego muri uyu mukino bamaze iminota 80’ batarabona ikindi dore ko ari nabo bahabwaga amahirwe yo gutsinda umukino nubwo mu gice cya kabiri Etincelles FC nayo yagaragaje ko ishaka ibitego.
Robertinho yavuze ko yakoresheje abakinnyi benshi hagati mu kibuga kugira ngo baze kubona imipira myinshi no kureba ko Rayon Sports yajya imara igihe itaratakaza umupira (Ball Possession) ariko ko ikibazo cyabaye ukubyaza umusaruro imipira yageraga imbere y’izamu.
“Twakinnye neza cyane hagati mu kibuga. Etincelles ni ikipe nziza ifite bamwe mu bakinnyi ubona bakina neza, byari bigoye ko tubabonamo ibitego byinshi. Twakinnye cyane hagati mu kibuga twirinda gutakaza imipira gusa byari bigoye ko twabona ibitego. Shampiyona ni ndende, dukeneye abazajya badutsindira ibitego, ni ikibazo kuba dufite Caleb gusa. Dukeneye abandi bakinnyi babiri bataha izamu kuko nka Caleb atari bukine byaba ari ibibazo”. Robertinho.
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira amanota atatu
Muri uyu mukino, Robertinho yari yafashe abakinnyi batatu basanzwe bakina hagati mu kibuga abashyiriramo rimwe. Aba barimo; Yannick Mukunzi, Niyonzima Olivier Sefu na Donkor Prosper Kuka, abakinnyi bose bakina umwanya umwe bafite umumaro wo kubuza ikipe bahanganye kuba yakwinjira mu rubuga rw’amahina (Holding Midfielders).
Mu gusimbuza, Mugisha Gilbert yasimbuye Nova Bayama mu gihe Donkor Prosper Kuka yahaye umwanya Bukuru Christophe.
Abakinnyi bafata inama z'abatoza
Iradukunda Eric Radou na Donkor Prosper Kuka bahaboneye ikarita y’umuhondo buri umwe. Aha, Iradukunda Eric Radou niwe wabaye umukinnyi wa mbere wa Rayon Sports wabonye ikarita y’umuhondo mu mwaka w’imikino 2018-2019.
Iradukunda Eric Radou ku mupira imbere y'abakinnyi ba Etincelles FC
Muhire Kevinn atera koruneri
Mbere gato yuko batera koruneri
Niyonsenga Ibrahim (Iburyo) na mwene nyina Nahimana Isiak (ibumoso) bapanga urukuta
Yannick Mukunzi agira ibyo yereka bagenzi be
Hakizimana Louis yasifuye hagati
Nsengiyumva Irshad (imbere hagati) wahoze muri Etincelles FC ubu ari muri FC Marines
Umukino watambukaga kuri Radio Rwanda
Ubwo Bimenyimana Bonfils yari agize ikibazo
Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana ukina hagati muri Rayon Sports
Muhire Kevin agenzura umupira imbere ya Tuyisenge Hackim (8)
Bimenyimana Bonfils Caleb amaze guhusha igitego
Niyonsenga Ibrahim azamukana umupira aciye hasi
Eric Rutanga Alba (3) ku mupira imbere ya Manishimwe Yves (12)
Akayezu Jean Bosco acomeka umupira unyura imbere ya Muhire Kevin
Umukino w'amakipe yombi akunze kugorana
Tuyisenge Hackim Diemme (8) ashaka umupira kwa Prosper Donkor
Ikipe ya Bugesera FC yarebye uyu mukino mbere yuko icakirana na FC Marines kuri iki Cyumweru
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC
Abakinnyi ba Scandinavia WFC bareba umukino
Mbonyingabo Regis myugariro wa Musanze Fc wavuye muri Etincelles FC
Abafana ba Rayon Sports
Nova Bayama (Ibumoso) na Niyonsenga Ibrahim (Iburyo)
Abasimbura ba Rayon Sports bishyushya
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO