RFL
Kigali

Rayon Sports yakoze imyitozo ikakaye mu kwitegura uruzinduko rwo gusura Enyimba SC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/09/2018 19:44
1

Ku Cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018, Rayon Sports yaguye miswi (0-0) na Enyimba SC mu mukino ubanza wa kimwe cya kane cy’imikino ya TOTAL CAF Confederation Cup 2018. Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nzeli 2018 nibwo Rayon Sports yatangiye imyitozo ikakaye.

Nyuma y’umukino wo ku Cyumweru, Rayon Sports bari bakoze imyitozo yoroheje iba ihuza abakinnyi batakinnye, abakinnye basimbura n’abasimbuwe ndetse n’abandi baba bumva bafite imbaraga zo kuba bakora imyitozo.

Kuwa Mbere tarki 17 Nzeli 2018, abakinnyi bari bakoze imyitozo nyamara barageze mu kibuga barimo; Niyonzima Olivier Sefu, Nyandwi Saddam na Mugisha Gilbert. Abandi nka Eric Rutanga Alba ntabwo yakoze nubwo yari ku kibuga cy’imyitozo nk’uko byanagenze kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nzeli 2018.

Niyonzima Olivier Sefu mu myitozo

Niyonzima Olivier Sefu mu myitozo imbere ya bagenzi be 

Muhire Kevin (Ibumoso) na Manzi Thierry (Iburyo)

Muhire Kevin (Ibumoso) na Manzi Thierry (Iburyo)

Mu myitozo ikakaye y’uyu wa Kabiri tariki 18 Nzeli 2018, imyitozo ya Rayon Sports yabaye mu buryo busanzwe itarimo abakinnyi nka Mukunzi Yannick wagiye muri Swede gushaka amahirwe yo kuba yahabona ikipe. Eric Rutanga Alba wamaze kuzuza amakarita abiri y’umuhondo kuri uyu wa Kabiri ntabwo yakoze imyitozo bitewe n'uko ari gufata akaruhuko kugira ngo n’abandi bakina ku mwanya umwe babe biyereka umutoza.

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Rayon Sports igomba kuba icakirana na Enyimba SC kuwa 23 Nzeli 2018 muri Nigeria nyuma yo kuba amakipe yombi yaranganyirije 0-0 i Kigali. Rayon Sports kugira ngo ikomeze birasaba gutsinda umukino cyangwa ikanganya ibitego ibyo ari byo byose hatarimo 0-0 kuko bahita batera penaliti.

Nova Bayama mu myitozo

Nova Bayama mu myitozo

Mugisha Francois Master (25)  mu myitozo y'uyu wa Kabiri

Mugisha Francois Master (25)  mu myitozo y'uyu wa Kabiri

Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports

Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports

Habimana Yussuf mu myitozo

Habimana Yussuf mu myitozo nubwo atarafatisha neza muri Rayon Sports 

Nyandwi Saddam (Ibumoso) na Mutsinzi Ange Jimmy (Iburyo)

Nyandwi Saddam (Ibumoso) na Mutsinzi Ange Jimmy (Iburyo)

Bikorimana Gerard undi munyezamu wa Rayon Sports

Bikorimana Gerard undi munyezamu wa Rayon Sports

Mugabo Gabriel agenzura umupira mu myitozo

Mugabo Gabriel agenzura umupira mu myitozo

Rwatubyaye Abdul mu myitozo

Rwatubyaye Abdul mu myitozo 

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports  agira inama Rwatubyaye Abdul

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports  agira inama Rwatubyaye Abdul

Bikorimana Gerard undi munyezamu wa Rayon Sports

Bashunga Abouba uri kwitegura kuzabanza mu izamu rya Rayon Sports

Manishimwe Djabel

Manishimwe Djabel mu myitozo

Manishimwe Djabel mu myitozo 

Bashunga Abouba umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports

Bashunga Abouba umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports 

Christ Mbondy (Wambaye umutuku imbere) ashaka uko yajya azamuka mu kirere

Christ Mbondy (Wambaye umutuku imbere) ashaka uko yajya azamuka mu kirere

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi

Manzi Thierry (Iburyo) na Muhire Kevin (Ibumoso) mu kirere

Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareha uko yaba umunyezamu wizewe

Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareha uko yaba umunyezamu wizewe

Iradukunda Eric Radou umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Iradukunda Eric Radou umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu myitozo

Rwatubyaye Abdul mu myitozo

Rwatubyaye Abdul mu myitozo 

Gatera Moussa (Ibumoso) umutoza wungirije muri Rayon Sports na Robertinho Goncalves de Calmo (Iburyo) umutoza mukuru

Gatera Moussa (Ibumoso) umutoza wungirije muri Rayon Sports na Robertinho Goncalves de Calmo (Iburyo) umutoza mukuru

Manzi Thierry (IBumoso) myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi

Manzi Thierry (IBumoso) myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi yakomeje imyiteguro kuko azakina umukino wo kwishyura 

Imyitozo n'ubundi ibdera ku kibuga cya Nzove

Imyitozo n'ubundi ibdera ku kibuga cya Nzove

Muhire Kevin mu myitrozo ikomeza imikaya

Muhire Kevin mu myitrozo ikomeza imikaya nyuma yo kuba yari yagize ikibazo kidakanganye mu mukino baherukamo na Enyimba SC

Eric Rutanga Alba  ahagera

Eric Rutanga Alba (ibumoso) ntabwo ari gukora imyitozo ikakaye kuko atazanakina na Enyimba SC

Eric Rutanga Alba (wambaye umutuku) ntabwo ari gukora imyitozo ikakaye kuko atazanakina na Enyimba SC

Mugisha Francois Master akurikiye Donkor Prosper Kuka bose bakinana hagati mu kibuga

Mugisha Francois Master akurikiye Donkor Prosper Kuka bose bakinana hagati mu kibuga

PHOTOS: USANASE Anitha (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umuhire Olivier 5 years ago
    ESE uyu mupira WO kwishyura uzanyura kuyihe channel ya canal plus mwatubwira murakoze

Inyarwanda BACKGROUND