Ku Cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018, Rayon Sports yaguye miswi (0-0) na Enyimba SC mu mukino ubanza wa kimwe cya kane cy’imikino ya TOTAL CAF Confederation Cup 2018. Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nzeli 2018 nibwo Rayon Sports yatangiye imyitozo ikakaye.
Nyuma y’umukino wo ku Cyumweru, Rayon Sports bari bakoze imyitozo yoroheje iba ihuza abakinnyi batakinnye, abakinnye basimbura n’abasimbuwe ndetse n’abandi baba bumva bafite imbaraga zo kuba bakora imyitozo.
Kuwa Mbere tarki 17 Nzeli 2018, abakinnyi bari bakoze imyitozo nyamara barageze mu kibuga barimo; Niyonzima Olivier Sefu, Nyandwi Saddam na Mugisha Gilbert. Abandi nka Eric Rutanga Alba ntabwo yakoze nubwo yari ku kibuga cy’imyitozo nk’uko byanagenze kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nzeli 2018.
Niyonzima Olivier Sefu mu myitozo imbere ya bagenzi be
Muhire Kevin (Ibumoso) na Manzi Thierry (Iburyo)
Mu myitozo ikakaye y’uyu wa Kabiri tariki 18 Nzeli 2018, imyitozo ya Rayon Sports yabaye mu buryo busanzwe itarimo abakinnyi nka Mukunzi Yannick wagiye muri Swede gushaka amahirwe yo kuba yahabona ikipe. Eric Rutanga Alba wamaze kuzuza amakarita abiri y’umuhondo kuri uyu wa Kabiri ntabwo yakoze imyitozo bitewe n'uko ari gufata akaruhuko kugira ngo n’abandi bakina ku mwanya umwe babe biyereka umutoza.
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports
Rayon Sports igomba kuba icakirana na Enyimba SC kuwa 23 Nzeli 2018 muri Nigeria nyuma yo kuba amakipe yombi yaranganyirije 0-0 i Kigali. Rayon Sports kugira ngo ikomeze birasaba gutsinda umukino cyangwa ikanganya ibitego ibyo ari byo byose hatarimo 0-0 kuko bahita batera penaliti.
Nova Bayama mu myitozo
Mugisha Francois Master (25) mu myitozo y'uyu wa Kabiri
Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports
Habimana Yussuf mu myitozo nubwo atarafatisha neza muri Rayon Sports
Nyandwi Saddam (Ibumoso) na Mutsinzi Ange Jimmy (Iburyo)
Bikorimana Gerard undi munyezamu wa Rayon Sports
Mugabo Gabriel agenzura umupira mu myitozo
Rwatubyaye Abdul mu myitozo
Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports agira inama Rwatubyaye Abdul
Bashunga Abouba uri kwitegura kuzabanza mu izamu rya Rayon Sports
Manishimwe Djabel mu myitozo
Bashunga Abouba umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports
Christ Mbondy (Wambaye umutuku imbere) ashaka uko yajya azamuka mu kirere
Manzi Thierry (Iburyo) na Muhire Kevin (Ibumoso) mu kirere
Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareha uko yaba umunyezamu wizewe
Iradukunda Eric Radou umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu myitozo
Rwatubyaye Abdul mu myitozo
Gatera Moussa (Ibumoso) umutoza wungirije muri Rayon Sports na Robertinho Goncalves de Calmo (Iburyo) umutoza mukuru
Manzi Thierry (IBumoso) myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi yakomeje imyiteguro kuko azakina umukino wo kwishyura
Imyitozo n'ubundi ibdera ku kibuga cya Nzove
Muhire Kevin mu myitrozo ikomeza imikaya nyuma yo kuba yari yagize ikibazo kidakanganye mu mukino baherukamo na Enyimba SC
Eric Rutanga Alba (wambaye umutuku) ntabwo ari gukora imyitozo ikakaye kuko atazanakina na Enyimba SC
Mugisha Francois Master akurikiye Donkor Prosper Kuka bose bakinana hagati mu kibuga
PHOTOS: USANASE Anitha (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO