Ikipe ya Rayon Sports yacyuye amanota atatu iteye mpaga ikipe ya Miroplast FC nyuma yo kuba iyi kipe ibarizwa i Gikondo itageze kuri sitade ya Kigali ahagombaga kubera uyu mukino kuri iki Cyumweru.
Wari umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wagombaga gutangira saa cyenda n’igice (15h30’) ariko birinda bigera saa cyenda n’iminota 48 (15h48’) itarahagera. Abasifuzi b’umukino bemeje ko Rayon Sports itera mpaga bityo ifata amanota atatu (3) yatumye yicara ku mwanya wa kane n’amanota 40’.
Amakuru yari kuri sitade ya Kigali nuko abakinnyi ba Miroplast FC banze gukina kuko bari kubaza ubuyobozi bw'ikipe ibirarane by'imishahara y'amezi ane (4).
Mugisha Francois Master (25) yishyushya
Abasifuzi b'umukino
Rayon Sports yari yahageze ku masaha yagenwe
Usengimana Faustin (15) na Mutsinzi Ange (5) imbere bishyushya
Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports
Ni umukino wari kubanziriza uwo AS Kigali WFC yatsinzemo Kamonyi WFC ibitego 2-0
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi
Muhire Kevin umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports n'Amavubi
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports
Nahimana Shassir ku mupira yari kubanza mu kibuga
Rwatubyaye Abdul yishyushya
Ndacyayisenga Jean d'Amour yishyushya
Mugisha Gilber yari kubanza mu kibuga
Abasimbura ba Rayon Sports
Mutsinzi Ange Jimmy
Rayon Sports bagera mu kibuga
Rayon Sports bava mu rwambariro
AMAFOTO:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO