RFL
Kigali

Rayon Sports yanganyije na Etincelles FC, Mugenzi Cedric yongera kwinjiza igitego ikipe yahozemo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/05/2018 18:13
0


Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru cya tariki 20 Gicurasi 2018. Rayon Sports iraguma ku mwanya wa kane n’amanota 37.



Etincelles FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 51’ ku gitego cya Mugenzi Cedric bita Ramires kuri penaliti mu gihe Shaban Hussein Tchabalala yishyuriye Rayon Sports ku munota wa 71’.

Mugenzi Cedric bita Ramires akimara kwinjiza iyi penaliti yahise yuzuza imikino ibiri muri uyu mwaka w’imikino ahura na Rayon Sports yahozemo akayinjiza igitego mu marushanwa yose kandi akabatsinda igitego cya penaliti kuko no mu mukino w’igikombe cy’Amahoro banganyijemo igitego 1-1 nabwo yateye penaliti arayinjiza.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 ariko mu mibare yarangaga iminota 45’ ni uko Etincelles FC yari hejuru ya Rayon Sports. Muri iyi minota 45’, Etincelles FC yateye umupira umwe ugana mu izamu mu gihe Rayon Sports nta n'umwe yateye. Rayon Sports yateye imipira itatu (3) ijya kure y’izamu mu gihe Etincelles FC babikoze inshuro  enye (4).

Rayon Sports na Etincelles FC buri kipe yateye koruneri imwe mu minota 45’ y’umukino. Rayon Sports yakoze amakosa umunani (8) kuri atatu (3) ya Etincelles FC mu gihe buri kipe yaraririye inshuro imwe (1). Muri gahunda yo gutindana umupira, Rayon Sports yari ku kigero cya 47% mu gihe Etincelles FC bari bahagaze kuri 53%.

Igice cya kabiri ni bwo amakipe yombi yatangiye indi minota 45’ binahira Etincelles FC yahise ibona igitego ku munota wa 51’ w’umukino kuri penaliti yatewe na Mugenzi Cedric bita Ramires umusore wanahoze muri Rayon Sports. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 71’.

Mu gusimbuza, Ivan Minaert yatangiye akuramo Eric Rutanga Alba wagize ikibazo ku munota wa 29’ ashyiramo Irambona Eric. Bimenyimana Bonfils Caleb yaje guha umwana Manishimwe Djabel ku munota wa 65’. Mugume Yassin yaje kwinjira mu kibuga asimbuye Ndacyayisenga Jean d’Amour bita Meya wakinaga umukino we wa mbere wa shampiyona kuva Ivan Minaert yagaruka muri Rayon Sports.

Ku ruhande rwa Etincelles FC, Mugenzi Cedric Ramires yasimbuwe na Sibomana Alafat mu gihe Murutabose Hemedi yahaye umwanya Isaac Muganza.

Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Umukino muri rusange warangiye byibura ubona ko Rayon Sports yazamuye bimwe mu bikorwa bibera mu mukino. Kugumana umupira, Rayon Sports yarangije ifite 51% kuri 49% ya Etincelles FC. Koruneri yarangije ifite umunani (8) kuri enye (4) za Etincelles FC.

Rayon Sports yarangije iteye amashoti atanu (5) agana mu izamu kuri abiri (2) ya Etincelles FC. Rayon Sports bakoze amakosa 11 kuri arindwi (7) ya Etincelles FC. Ni umukino wabonetsemo ikarita imwe y’umuhondo yahawe Rukundo Protogene bita Taiga umunyezamu wa Etincelles FC azira gutinza umukino.

Etincelles yabanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga 

Shaban Hussein Tchabalala ashaka inzira yamugeza ku izamu rya Etincelles FC

Rayon Sports iraguma ku mwanya wa kane (4) n’amanota 37’ mu mikino 20 imaze gukina. Mu gihe ikipe ya AS Kigali FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 45 mu mikino 21 imaze gukina magingo aya. APR FC ifite amanota 44 ku mwanya wa kabiri mu mikino 22 imaze gukina naho Kiyovu Sport yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 38  mu mikino 22 imaze gukina. Etincelles FC iraguma ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 32 mu mikino 22.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK,C), Ndacyayisenga Jean d’Amour, Eric Rutanga, Mutsinzi Ange, Muhire Kevin, Usengimana Faustin, Rwatubyaye Abdul, Kwizera Pierrot, Yannick Mukunzi, Bimenyimana Bonfils Caleb, Shaban Hussein Tchabalala

Etincelles FC XI: Rukundo Protegene (GK), Nahimana Isiaq , Akayezu Jean Bosco, Kayigamba Jean Paul, Djumapili Iddy, Nsengiyumva Irshad, Niyonsenga Ibrahim, Tuyisenge Hackim Diemme, Murutabose Hemedi, Muganga Kaliba Joakim na Mugenzi Cedric Ramires.

Dore uko umunsi wa 24 uteye:

Kuwa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018

-Police FC 3-0 Espoir FC

-Kirehe FC 0-2 Sunrise FC

 Ku Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018

-Rayon Sports FC 1-1 Etincelles FC

-Miroplast FC 0-2 Musanze FC

-Gicumbi FC 0-0 Mukura VS

Kuwa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018

-APR FC vs Amagaju FC (Stade de Kigali, 15h30’)

Kuwa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018

-SC Kiyovu FC vs AS Kigali FC (Stade Mumena, 15h30’).

AMAFOTO: RuhagoYacu.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND