Ibura ry'umuriro ryatumye umukino wa Rayon Sports na APR FC usubikwa ugeze ku munota wa 62'. Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 2-0, Ismaila Diarra na Kwizera Pierrot ni bo batsinze.
Umuriro wabuze inshuro ebyiri muri uyu mukino, waje kubura burundu ku munota wa 62' ubwo Kwizera Pierrot yari yamaze kugeza igitego cya kabiri ku munota wa 61', igitego cyaje gisanga icya Ismaila Diarra yatsinze ku munota wa 34'. Abayobozi muri FERWAFA n'amakipe yombi bemeje ko umukino usubikwa, indi myanzuro ikazamenyekana nyuma.
Jimmy Mulisa wagombaga kuba akina ashaka kwerekana ko Rayon Sports yamutwaye igikombe cy'Agaciro imutunguye, yari yazanye Ombolenga Fitina mu bwugarizi ndetse na Nshuti Innocent yongeye kubanza mu busatirizi. Karekezi Olivier yari yakoresheje abakinnyi yitabaje ku mukino usoza irushanwa ry'Agaciro uretse Ismaila Diarra wari wajemo asatira inyuma ye hari Kwizera Pierrot utarakinnye uwo mukino kubera ikarita itukura.
Amakipe yombi yatangiye ubona yose yiteguye ariko hagati ha APR FC habaye hato kuri Rayon Sports kuko ku munota wa 34' ni bwo Kwizera Pierrot yafashe umupira awutuma Ismaila Diarra wahise arekura ishoti bityo Mvuyekure Emery aryama afashe ubusa. Ibi byaje nyuma yuko Nshimiyimana Imran yari amaze kuva mu kibuga ku munota wa 28' ahawe ikarita itukura.
Jimmy Mulisa abonye ko ibintu byahinduye isura, yahise akuramo Sekamana Maxime wacaga ku ruhande rw'ibumoso muri iyo minota kuko yabanje guca iburyo, ahita yinjiza Buteera Andrew ku nyungu zo gukomeza umukino hagati nubwo bari abakinnyi icumi (10).
Ku munota wa 44' ni bwo umuriro wagiye biba ngombwa ko abakinnyi bibumbira hamwe n'abatoza. Nyuma gato umuriro ugarutse bagiye mu kibuga bakina umunota wari usigaye bajya kuruhuka ari igitego 1-0 mu nyungu za Rayon Sports.
Bavuye kuruhuka, APR FC yatangiye gusa naho isatira biciye kuri Nshuti Innocent na Issa Bigirimana wabonye ishoti rica hafi y'izamu. Gusa ntibyasabye igihe kinini kuko ku munota wa 61' Kwizera Pierrot yarebye mu izamu biba bibabye ibitego 2-0. Umuriro wongeye gusubirayo hashize umunota umwe gusa (62'). Umukino urahagarara.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC XI:Emery Mvuyekure (GK, 1), Ombolenga Fitina 15, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve (C-4), Nsabimana Aimable 13, Bizimana Djihad 8, Nshimiyimana Imran 5, Hakizimana Muhadjili 10, Sekamana Maxime 17, Issa Bigirimana 26 na Nshuti Innocent 19.
Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (C-1), Nyandwi Sadam 16, Eric Rutanga 3, Manzi Thierry 4, Usengimana Faustin 15, Mukunzi Yannick 6, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot 23, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Manishimwe Djabel na Ismaila Diarra 20.
Min.Uwacu Julienne na Nzamwita Vincent de Gaule kuri sitade Umuganda
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC
Karekezi Olivier aganira na Ndikumana Hamad Katauti
Umufasha wa Karekezi Olivier
Amakipe yombi asohoka mu rwambariro
Igikombe giteruwe
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Nshuti Innocent akurikiwe na Yannick Mukunzi
Ombolenga Fitina yari yabanjemo
Umukino amakipe yombi yakaniye
Abafana ba Rayon Sports
Igice cya mbere Rayon Sports na APR FC buri imwe yakoze amakosa arindwi (7)
Nyandwi Sadam ahagarika Issa Bigirimana
Ismaila Diarra yishimira igitego yatsinze ku munota wa 34'
Manzi Thierry wa Rayon Sports yaryamye hasi akubiswe umutwe na Nshimiyimana Imran bimuviramo ikarita itukura
Nshimiyimana Imran asohoka
Manzi Thierry wa Rayon Sports yajyanwe hanze aravurwa aragaruka
Imanishimwe Emmanuel azamukana umupira ku ruhande rwe rw'ibumoso
Umuriro wakunze kubura umukino ugahagarara umusubirizo
Abakinnyi ba APR FC mu mwijima
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO