RFL
Kigali

Rayon Sports yatwaye Feza Cup 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/09/2017 18:06
1


Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya Feza Cup itsinze Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino umwe waberaga i Rubavu kuri sitade Umuganda. Kwizera Pierrot na Manishimwe Djabel ni bo batsinze ibi bitego.



Kwizera Pierrot winjiye ku munota wa 28’ asimbuye Mugisha Francois, ni we wafunguye amazamu ku munota wa 74’ ku mupira yahawe na Bimenyimana Bonfils bita Caleb. Igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 82’ gitsinzwe na Manishimwe Djabel wari winjiye mu kibuga asimbuye Nova Bayama.

Katauti yagiye asimbuza biza kugera aho abakinnyi nka Nyandwi Sadam asimbura Ndacyayisenge Jean d’Amour, Mukunzi Yannick yisanga asimbura Niyonzima Olivier mu gihe Tidiane Kone yasimbuye Ismaikla Diarra.

Ikipe ya Etincelles FC ni yo yatangiye yisanga mu mukino bitewe n’abakinnyi Katauti yari yabanjemo basa naho ari ikipe ya kabiri, gusa uko iminota yagenda irangira niko yakoraga impinduka. Ugereranyije na 11 babanjemo bakina na APR FC mu gikombe cy’Agaciro, Ndikumana Hamdi Katauti watoje umukino yakoze impinduka zatumye Niyonzima Olivier Sefu aba umukinnyi rukumbi wari wabanjemo icyo gihe.

Mugisha Francois Master yaje kugira ikibazo akaboko ke k'iburyo karatonekara avamo ku munota wa 25' asimburwa na Kwizera Pierrot ku munota wa 28' w'umukino. Igice cya kabiri cyatangiye Rutanga Eric asimbura Irambona Eric Gisa, Usengimana Faustin asimbura Mugabo Gabriel.

Ku ruhande rwa Etincelles FC, Isaac Muganza yahise asimburwa na Mumbele Saiba Claude (46'). Gikamba Ismail asimbura Uwase Jean Marie Vianney.

11 babanje mu kibuga:

 Etincelles FC XI: Issa Nsengiyumva (GK-38), Mbonyingabo Regis 7, Nahimana Isiaka 11, Kayigamba Jean Paul 4, Iddy Djumapili 3, Nsengiyumva Ilshade 23, Uwase Jean Marie Vianney 27, Ibrahim Niyonsenga 17, Isaac Muganza 19, Kambale Salita Gentil (C,9) na Akayezu Jean Bosco Welbeck 18.

Rayon Sports XI: Bahunga Abouba (30,GK), Mugabo Gabriel 2, Mugisha Francois Master 25, Ndacyayisenga Jean d’Amour 22, Irambona Eric Gisa 17, Nova Bayama 24, Mugisha Gilbert 12, Nahimana Shassir 10, Mutsinzi Ange Jimmy 5 na Ismaila Diarra 20.

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga bakina na Etincelles FC

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga bakina na Etincelles FC

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC

Nahimana Shassir ashaka inzira

Nahimana Shassir

Nahimana Shassir ashaka inzira anakurikiwe na Jean Bosco Akayezu

Nahimana Shasiri

Kayezu Jean Bosco Bita Welbeck na MUgisha Gilbert

Akayezu Jean Bosco Bita Welbeck (ibumoso) na Mugisha Gilbert wa Rayon Sports

Akayezu Jean Bosco imbere ya Irambona Eric Gisa

Akayezu Jean Bosco imbere ya Irambona Eric Gisa

Mugisha Francois Master yabanje mu kibuga akina iminota 25 agongana na Kambale Salita Gentil

Mugisha Francois Master

Mugisha Francois Master yabanje mu kibuga akina iminota 25 agongana na Kambale Salita Gentil

Manishimwe Djabel na Kwizera Pierrot batsinze ibitego

Manishimwe Djabel na Kwizera Pierrot batsinze ibitego

Ndayishimiye Eric Bakame afata igikombe

Ndayishimiye Eric Bakame afata igikombe

Rayon Sports bishimira igikombe

Rayon Sports bishimira igikombe

Etincelles FC yahawe miliyoni n'igice y'amafaranga y'u Rwanda

Etincelles FC yahawe miliyoni n'igice y'amafaranga y'u Rwanda

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Giraneza jimmy6 years ago
    Ibikombe buyu mwaka ni uwaya super niyacu karekezi gatawuti no comment





Inyarwanda BACKGROUND