Ikipe ya AS Kigali yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa kabiri w'irushanwa ry'Agaciro Development Fund wakinirwaga kuri sitade Amahoro. Umukino wasanze APR FC imaze gutsinda Police FC ibitego 3-1.
Igitego rukumbi cya Ndarusanze Jean Claude cyaje gitinze ku munota wa 90'+9' cyabyawe ku mbaraga z'umupira wari uvuye kwa Ndahinduka Michel.Akimara gutsinda iki gitego, Ndarusanze Jean Claude yahawe ikarita y'umutuku azira kukishimira ajya mu bafana nyamara yari yahawe ikarita y'umuhondo hagati mu mukino.
Kwizera Pierrot yahawe ikarita y'umutuku ku munota wa 46' w'umukino nyuma y'inkokora yakubise Murengezi Rodrigue mu gatuza ubwo bari bahanganye hagati mu kibuga.Rayon Sports bakomeje gukina ari abakinnyi icumi (10) mu minota yari isigaye binabaviramo kugwa miswi na AS Kigali bakanganya 0-0.
Karekezi Olivier yari yahisemo kubanzamo Nyandwi Saddam inyuma ku ruhande rw'iburyo kuko ubushize batsinda Police FC igitego 1-0 bari babanjemo Ndacyayisenga Jean d'Amour. Mu gukora impinduka kandi Muhire Kevin yabanje mu kibuga mu mwanya wa Nova Bayama.
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yari yahisemo gukinisha ba myugariro bane inyuma (Back Four System) byaje guha umwanya Mutijima Janvier abanza inyuma ku ruhande rw'ibumoso 9Right-Back).
Umukino watangiye AS Kigali biboneka ko yinjiye mu mukino mbere kuko yanabonye uburyo imbere y'izamu mbere yuko Rayon Sports nayo yinjira mu mukino. Nshuti Dominique Savio yaje kuva mu kibuga ku munota wa gatatu wiyongeraga kuri 45' ubwo yari agize ikibazo mu kaboko.
Nahimana Shassir yaje kuva mu kibuga asimburwa na Tidiane Kone (45'), ubwo AS Kigali nayo yahise ikuramo Frank Kalanda ikinjiza Ndarusanze Jean Claude (46'). Uyu ndarusanze yaje guhabwa ikarita y'umuhondo azira ikosa yakoreye kuri Manzi Thierry.
Eric Rutanga yahaye umwanya Nova Bayama (65'), Ndahinduka Michel asimbura Ntwali Evode ku ruhande rwa AS Kigali. Muhire Kevin yahawe umuhondo (85'), mbere yuko Ngama Emmanuel na Manishimwe Djabel bahabwa umuhondo buri umwe kuko bagaragaje gushondana (88') nyuma Tamboura Alhassane yasimbuye Bimenyimana Bonfils Caleb.
AS Kigali ubu ifite amanota atatu n'umwenda w'igitego kimwe mu gihe Rayon Spots ifite amanota atatu (3) nta gitego ibazwa nta n'icyo izigamye.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK-1), Eric Rutanga 3, Nyandwi Saddam 16, Mugabo Gabriel 2, Manzi Thierry 4, Mukunzi Yannick 6, Pierrot Kwizera 23, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Nahimana Shassir 10, Muhire Kevin 11 na Manishimwe Djabel 8.
AS Kigali XI: Bate Shamiru (99-GK), Iradukunda Eric Radou 4, Mutijiuma Janvier 3, Kayumba Soter 15-C, Bishira Latif 5, Ally Niyonzima 41, Ntwali Evode 13, Murengezi Rodrigue 7, Frank Kalanda 9, Jimmy Mbaraga 16 na Nshuti Dominique Savio 11.
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali
Abafana ba Rayon Sports
Abafana ba AS Kigali
Nzamwita Vincent de Gaule (hagati) yarebye uyu mukino
Savio Nshuti Dominique ahura n'ikipe yubakiyemo izina
Ni umukino waje kuba uw'ingufu cyane
Mutijima Janvier (3) wa AS Kigali ashaka inzira kwa Nyandwi Saddam
Nyandwi Saddam yari yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga
Masud Djuma yarebaga umukino w'ikipe yahoze atoza
Nshutiyamagara Ismael atanga amabwiriza
Nyandwi Saddam ajya kunaga umupira
Manishimwe Djabel ku mupira
Kayumba Soter myugariro wa AS Kigali akurikiwe na Muhire Kevin
Muhire Kevin akurikiwe na Mutijima Janvier
Imikino izakomeza kuwa Gatandatu basoza
AMAFOTO: Sddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO