Nsengiyumva Moustapha rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports yayifashije kwisobanura na Kirehe FC abatsindira igitego cy’intsinzi cyabonetse ku munota wa 75’. Uyu munota wageze amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ikipe ya Rayon Sports yabanjwe igitego ku munota wa 54’ ubwo Kirehe FC yatsindirwaga na Kagabo Ismi mbere yuko Savio Nshuti Dominique yishyura ku munota wa 66’.
Nsengiyumva Moustapha winjiye mu kibuga ku munota wa 55’ asimbuye Lomami Frank, yahise yinjiza igitego cyaturutse mu muvundo watewe na koruneri yari ivuye kuri Nova Bayama.
Masud Djuma wari wakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, yari yabanje Mutuyimana Evariste mu izamu, Kwizera Pierrot amwambika igitambaro cya kapiteni, Lomami Frank abanzamo cyo kimwe nuko yicaje Niyonzima Olivier Sefu aakabanzamo Mugheni Fabrice.
Manzi Thierry yahaboneye ikarita y’umuhondo, Nova Bayama asimbura Imanishimwe Djabel mu mukino Rayon Sports yabonyemo koruneri icyenda (9) kuri esheshatu (6) za Kirehe FC.
Rayon Sports yakoze amakosa atatu (3) yatumye Kirehe FC itera imipira itatutu y’imiterekano mu gihe Kirehe yo yakoze amakosa atandatu yatumye Rayon Sports ibona imiterekano itandatu (6).
Undi mukino wakinwe kuri iki Cyumweru. FC Marines yatsinze Pepinieres FC igitego 1-0.
Iyo utangiye kwegera sitade ya Kigali uhita usanganirwa n'ibirango bya SKOL
Mu muhanda ugana kuri sitade ya Kigali
SKOL ni uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye ariko rukanatera inkunga ikipe ya Rayon Sports
Ugeze muri metero nka 12 uva ku muryango munini wa sitade ya Kigali
Umufana wa Rayon Sports mbere yo kwinjira muri sitade ya Kigali
Amakipe yombi asohoka mu rwambariro
Masud Djuma umutoza wa Rayon Sports asuhuza abakinnyi ba Kirehe FC
Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa Rayon Sports
Sogonya Hamsi Kishi umutoza mukuru wa Kirehe FC
Abasifuzi n'abakapiteni b'amakipe yombi
11 ba Kirehe FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Manishimwe Djabel akurikirana umukinnyi wa Kirehe FC
Manishimwe Djabel amaze gufata umupira
Abafana
Irambona Eric Gisa agorana n'umukinnyi wa Kirehe FC
Sogonya Hamsi Kishi umutoza mukuru wa Kirehe FC atanga amabwiriza
Nahimana Shassir ntaherutse kubona igitego
Abakinnyi ba Kirehe FC bagonganira ku mupira
Kwizera Pierrot yari kapiteni
Abakinnyi ba Kirehe FC bishimira igitego batsindiwe na Kagabo Ismi ku munota wa 54' w'umukino
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego bishyuriwe na Savio Nshuti Dominique ku munota wa 66'
Igitego cy'intsinzi cyatanzwe na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 75'
Nsengiyumva Moustapha ubwo yari amaze kubona igitego
Urutonde rw'agateganyo rwa shampoiyona
Dore uko umikino yose yarangiye:
Kuwa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017
*Kiyovu Sport 1-2Police FC
Kuwa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2017
*APR FC 2-0 ESpoir FC
*Gicumbi FC 0-1 Sunrise FC
*Etincelles FC1-1 AS Kigali
*Bugesera FC 1-1 FC Musanze
*Amagaju FC 0-1 Mukura Victory Sport
Ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017
*Rayon Sports 2-1 Kirehe FC
*Pepinieres FC 0-1 FC Marines
AMAFOTO:Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO