Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe mu marushanwa y’imikino ya CAF Total Confederation Cup nyuma yo kunanirwa gutsinda Rivers United mu mukino wo kwishyura waberaga kuri sitade Amahoro i Remera ukarangira banganya 0-0.
Rivers United yakomeje mu matsinda kuko yari yabashije gutsinda ibitego 2-0 mu mukino ubanza. Rivers United barangije umukino ari abakinnyi 10 kuko Nweke Ifeanyi yahakuye ikarita itukura. Igice cya mbere cyaranzwe n’amakosa menshi Rayon Sports yakoze kuko byatumye Rivers United itera imipira icumi (10) y’imiterekano (Coup franc) mu gihe Rayon Sports yateye coup franc esheshatu (6).
Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo, yateye koruneri eshatu mu gihe cya mbere mu gihe Rivers United yabonye imwe (1) mu gice cya mbere. Mu gukora ayo makosa, Mugisha Francois bita Master yahakuye ikarita y’umuhondo ku munota wa 24’ nyuma yaho Kwizera Pierrot yari amaze kugira ikibazo mu kaboko agahambirwa akagaruka.
Aliassou Sanou na Douhadji Joseph ba Rivers United buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe kapiteni Nweke Ifeanyi yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 62’ w’umukino.
Bavuye kuruhuka ariko, Masud Djuma utoza Rayon Sports yinjije Niyonzima Olivier bita Sefu akuramo Mugisha Francois mu gihe Tidiane Kone yasimbuwe na Irambona Eric naho Nahimana Shassir asimburwa na Manishimwe Djabel ku munota wa 80’.
Stanley Eguma utoza Rivers United yakuyemo Aliassou Sanou amusimbuza Ayobami Asekunuwu ku munota wa 70’, Keuman Guy Venance asimburwa na Lukman Muhammed ku munota wa 85’ mu gihe nyuma y’iminota ine yahise akuramo Bolaji Sakin akinjiza Weli Christian.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku makipe yombi:
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK-C), Manzi Thierry, Nova Bayama, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugisha Francois, Moussa Camara, Nahimana Shassir, Mugabo Gabriel, Savio Nshuti Dominique, Kwizera Pierrot na Tidiane Kone.
Rivers United: Sunday Rotim (GK), Nweke Ifeanyi ©, Doumbia Zoumana, Aliassou Sanou, Festus Austine, Douhadji Joseph, Emeka Olubugh, Nzube Anaezemba, Emeka Aturoma, Keuman Guy Venance na Bolaji Sakin.
Rayon Sports igera kuri Stade Amahoro
Rivers united mu mudoka yabakuye kuri Hotel
Abafana bari bizeye Masud Djuma ko abakura imbere ya Rivers United
Abafana ba APR FC bashyigikira Rivers United
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Rivers United babanje mu kibuga
Manzi Thierry wa Rayon Sports yakoze ibishoboka arinda izamu
Manzi Thierry yari umwe mu bugarira batatu Rayon Sports yakoreshaga
Mugabo Gabriel Gaby yugarira
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO