RFL
Kigali

Rayon Sports yasezerewe nyuma yo kunanirwa gutsinda Rivers y’abakinnyi 10-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/04/2017 17:43
9


Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe mu marushanwa y’imikino ya CAF Total Confederation Cup nyuma yo kunanirwa gutsinda Rivers United mu mukino wo kwishyura waberaga kuri sitade Amahoro i Remera ukarangira banganya 0-0.



Rivers United yakomeje mu matsinda kuko yari yabashije gutsinda ibitego 2-0 mu mukino ubanza. Rivers United barangije umukino ari abakinnyi 10 kuko Nweke Ifeanyi yahakuye ikarita itukura. Igice cya mbere cyaranzwe n’amakosa menshi Rayon Sports yakoze kuko byatumye Rivers United itera imipira icumi (10) y’imiterekano (Coup franc) mu gihe Rayon Sports yateye coup franc esheshatu (6).

Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo, yateye koruneri eshatu mu gihe cya mbere mu gihe Rivers United yabonye imwe (1) mu gice cya mbere. Mu gukora ayo makosa, Mugisha Francois bita Master yahakuye ikarita y’umuhondo ku munota wa 24’ nyuma yaho Kwizera Pierrot yari amaze kugira ikibazo mu kaboko agahambirwa akagaruka.

Aliassou Sanou na Douhadji Joseph ba Rivers United buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe kapiteni Nweke Ifeanyi yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 62’ w’umukino.

Bavuye kuruhuka ariko, Masud Djuma utoza Rayon Sports yinjije Niyonzima Olivier bita Sefu akuramo Mugisha Francois mu gihe Tidiane Kone yasimbuwe na Irambona Eric naho Nahimana Shassir asimburwa na  Manishimwe Djabel ku munota wa 80’.

Stanley Eguma utoza Rivers United yakuyemo Aliassou Sanou amusimbuza Ayobami Asekunuwu ku munota wa 70’, Keuman Guy Venance asimburwa na Lukman Muhammed ku  munota wa 85’ mu gihe nyuma y’iminota ine yahise akuramo Bolaji Sakin akinjiza Weli Christian.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku makipe yombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK-C), Manzi Thierry, Nova Bayama, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugisha Francois, Moussa Camara, Nahimana Shassir, Mugabo Gabriel, Savio Nshuti Dominique, Kwizera Pierrot na Tidiane Kone.

Rivers United: Sunday Rotim (GK), Nweke Ifeanyi ©, Doumbia Zoumana, Aliassou Sanou, Festus Austine, Douhadji Joseph, Emeka Olubugh, Nzube Anaezemba, Emeka Aturoma, Keuman Guy Venance na Bolaji Sakin.

 

Rayon Sports igera ku Mahoro

Rayon Sports igera kuri Stade Amahoro

Rivers united mu mudoka yabakuye kuri Hotel

Rivers united mu mudoka yabakuye kuri Hotel

Abafana bari bizeye Masud Djuma ko abakura imbere ya Rivers United

Abafana bari bizeye Masud Djuma ko abakura imbere ya Rivers United

Abafana ba APR FC bashyigikira Rivers United

Abafana ba APR FC bashyigikira Rivers United

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rivers United babanje mu kibuga

11 ba Rivers United babanje mu kibuga

Manzi Thierry wa Rayon Sports yakoze ibishoboka arinda izamu

Manzi Thierry wa Rayon Sports yakoze ibishoboka arinda izamu

Manzi Thierry yari umwe mu bugarira batatu Rayon Sports yakoreshaga

Manzi Thierry yari umwe mu bugarira batatu Rayon Sports yakoreshaga

Mugabo Gabriel Gaby yugarira

Mugabo Gabriel Gaby yugarira

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Serindwi7 years ago
    Byanze Ntakundi ka dutegure champion Ni ejobundi tukongera tugasohoka Gusa attaque ntago iramenya gukora igisabwa finishing Savion bamukinishe imbere Niho he kuri As Kgl bamukoreyeho ikosa riduha insinzi kuri RIvers habonetse red card kuko yaraje imbere Gusa gusatira no kwirunda mu izamu nimipira ijya imbere ntayo byarabuze umupira ugakomeza gukinirwa hagati ninyuma .
  • Emily7 years ago
    Ariko ye abakinnyi icumi ariko. Bamukuyemo habura iminota ingahe se wa. They tried their best they just werent lucky enough
  • King Gorgeous7 years ago
    Ooooh Rayon , hahaha mwihangane naho ubundi ntacyo mwakoze abakinnyi 10 munanirwe nogutsinda agatego 1?? icyo muzi nukwigereranya , " ngo ibyo barca yakoreye PSG tuzabikora , ese Masud Djuma yabaye Enrique kuva ryari ? abafana mutuze kuko byaranze . hhahaha
  • gasenyi fc7 years ago
    njyenishumiye gutsindwa kwa Burozi fc
  • nzado7 years ago
    iyo nyamamare mwumvaga yarenga umutaru naho kuhagera nimpuhwe za caf
  • odette7 years ago
    arikoc rayon izahora itsindwa.
  • steve7 years ago
    Ntabwo wakoresha amarozi ngu tsinde mwabonye Nova bayama na kanyamayayi wa rayon bazunguruka ikibuga niyo mpamvu tuyita burozi fc oyeeeee
  • Tuyizere jafeti7 years ago
    Ruyigi
  • Rayon 7 years ago
    Camara na Kone sabakinnyi kabisa babirukane kandi ntiducike intege ubutaha amahirwe azaba ari ahantu habiri turamutse dutwaye igikombe





Inyarwanda BACKGROUND